• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Editorial 27 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe n’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri icyo gihugu, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka ’BRICS’.

BRICS ni umuryango washinzwe mu 2009 ukaba ari impine y’amazina y’ibihugu bitanu biri kwihuta mu bukungu ukurikije uko byandikwa mu Cyongereza, aribyo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, binatuwe na 40% by’abaturage bose b’Isi.

Ku wa 26 Nyakanga 2018 nibwo Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Johannesburg ahari kubera iyi nama yatangiye ku wa Gatatu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yavuze  ko Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bakoze urugendo rwerekeza hafi y’inyubako ya Sandton International Convention Centre mu Mujyi wa Johannesburg irimo kuberamo inama ya BRICS, mu rwego rwo guha ikaze Umukuru w’Igihugu cyabo.

Aba Banyarwanda bari bambaye imyambaro ndetse bafite n’ibyapa byanditseho amagambo agaragaza urukundo bafitiye Perezida Kagame kandi batewe ishema no kuba bakomoka mu Rwanda.

Twamenye ko RNC, Ibigarasha byashatse kwigaragambya  kure cyane yaho iyi nama yaberaga,  Police ibiburizamo bakwira  imishwaro , ariko ngo bari bake cyane.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatanze ikiganiro cyagarutse ku nyungu Afurika ishobora gukura mu bufatanye na BRICS, avuga ko bifuza kandi biteguye gukorana n’uyu muryango hibandwa ku byiciro by’ingenzi bigize gahunda ya 2063 birimo iterambere ry’inganda, ibikorwaremezo ndetse n’umutekano n’amahoro.

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Vladimir Putin w’u Burusiya, hamwe na Xi Jinping w’u Bushinwa na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bo bagezeyo bavuye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Abitabiriye uru rugendo bari bambaye imipira igaragaza urukundo bafitiye u Rwanda n’umuyobozi warwo

Bari bakereye kwereka Perezida Kagame ko bamuri inyuma

Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo bishimiye uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu

Bakoze urugendo rwerekeza ku nyubako ya ya Sandton International Convention Centre mu mujyi wa Johannesburg iri kuberamo inama ya BRICS

Bari bambaye imipira, banitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko bishimiye kugira Kagame nka Perezida wabo

2018-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

Ari Umunyamabanga Wa Leta Evode Uwizeyima Na Victoire Ingabire Ni Inde Wigiza Nkana?

Ari Umunyamabanga Wa Leta Evode Uwizeyima Na Victoire Ingabire Ni Inde Wigiza Nkana?

Editorial 19 Sep 2018
Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Editorial 23 Apr 2024
Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Editorial 30 Jul 2025

2 Ibitekerezo

  1. Shimon
    July 27, 20186:54 pm -

    Ye? Koko? mbega weee, ego ko!!
    Hahahahahahahaah

    Subiza
    • Bandora Charles
      July 30, 201811:16 am -

      Uyo musaza twahaga icyubahiro, ubu niwe yabaye haduyi y, urwanda? ndumva ibye bigiye kugera iwandabaga, ubungubu koko arumva azabasha abanyarwanda aribo bamurwaniye, ngo nuko afite umufaransa, umuzungu abonye bikomeye akuramake akarenge.yananiwe nico yamarira abaganda none aje na nkurunziza kudushora muntambara, nubwo ndigukura, mukamenya neza aho abatera baje, Muzehe HE PK azavuze vuvuzera gusa, turi tayari kubarwanya ni kubaherekeza kubageza aho baje bava, ndumva yaba ari namahirwe niba ariburundi, mbese bukaba indi y ‘ urwanda, abashenzi, murareba n’ ubusembwa!!!!!!!!!!!

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako  ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo
Mu Mahanga

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Editorial 08 Dec 2016
Uganda:  Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Editorial 24 Dec 2017
U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika
POLITIKI

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru