• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Agahuru k’imbwa karahiye: Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ Ubwongereza yasabye igihugu cye guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga ari igisebo kuba kigicumbikiye abajenosideri
Mandatory Credit: Photo by Blake Ezra Photography/REX/Shutterstock (9206160ai) Lord Stuart Polak. ORT UK Annual Dinner at Jumeirah Carlton Tower, London, UK - 31 Oct 2017

Agahuru k’imbwa karahiye: Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ Ubwongereza yasabye igihugu cye guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga ari igisebo kuba kigicumbikiye abajenosideri

Editorial 09 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Umudepite Stuart Polak aranenga bikomeye uburyo mu Bwongereza hakiri abantu bidegembya kandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu nteko rusange y’Abashingamategeko yabaye kuwa mbere w’iki cumweuru, Stuart Polak yasabye bagenzi be gushyira igitutu kuri Guverinoma y’Ubwongereza, maze ikareka gukomeza kwica amatwi, ahubwo igata muri yombi abo Banyarwanda,kugirango baburanishwe ku byaha bikomeye bakekwaho.Yagize ati:” Commonwealth ifite inshingano zirimo guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira cyane cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyondereza bigize uyu Muryango. Byaba rero bibabaje mu gihe inama ya Commonwealth iteganyijwe mu Rwanda umwaka utaha wa 2021, yazaba aba bajenosideri batarashyikirizwa ubutabera.

Ubwongereza nibukore nk’ibyo ibindi bihugu byakoze mu guca umuco wo kudahana inkozi z’ibibi”. Iki cyifuzo cya Lord Stuart cyakiriwe neza n’ abadepite bagenzi be, banagikomeye amashyi menshi, hakaba hasigaye kumenya niba guverinoma ya Borris Johnson izagiha agaciro.

Abo Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bituriye mu Bwongereza, ni Nteziryayo Emmanuel wayoboraga iyahoze ari Komini Mudasomwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, Charles Munyaneza wategekaga iyari Komini Kinyamakara nayo yo muri Gikongoro,Céléstin Ugirashebuja wari Burugumestiri wa Komini Kigoma muri Gitarama, Céléstin Mutabaruka wavugaga rikijyana mu itorero rya ADEPR na Vincent Bajinya waje guhindura amazina akiyita “Vincent Brown”, mu rwego rwo kwiyoberanya. Uyu we bivugwa ko yari mwenewabo wa Perezida Habyarimana Yuvenali, ari naho akomora kuba Interahamwe karundura.

Guverinoma y’uRwanda imaze imyaka myinshi yarashyize hanze impapuro zikubiyemo ibyo aba bagabo baregwa, inasaba Leta y’Ubwongereza kubashyikiriza ubutabera, ariko iki cyifuzo ntikigeze gishyirwa mu bikorwa. Imyaka irakabakaba 3 uhagarariye uBwongereza mu Rwanda abwiye itangazamakuru ko igihugu cye cyatangiye iperereza kuri abo bantu 5, ariko nyuma y’igihe kingana gutyo abo bajenosideri bariturije mu gihugu cy’Umwamikazi Elizabeti.

Si ubwa mbere umudepite mu Bwongereza asaba ko aba bantu baburanishwa bagahanwa cyangwa bakaba abere, kuko n’uwitwa Andrew Mitchell yabisabye kenshi ntibyumvwa, ariko ubanza noneho agahuru k’imbwa kagiye gushya!

2020-12-09
Editorial

IZINDI NKURU

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 03 Nov 2025
Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Editorial 08 Aug 2018
 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Apr 2020
Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Editorial 09 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina
Amakuru

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Editorial 03 Feb 2022
Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika
UBUKUNGU

Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Editorial 08 Nov 2019
Afurika yepfo: Minisitiri  Lindiwe Sisulu  yahinduriwe imirimo
HIRYA NO HINO

Afurika yepfo: Minisitiri Lindiwe Sisulu yahinduriwe imirimo

Editorial 30 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru