• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Editorial 12 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru yizewe dukesha imboni zacu ziri mu burasirazuba bwa Kongo, aravuga ko ibintu byadogereye muri wa mutwe w’iterabwoba, FDLR, nyuma yo kunanirwa kugabana amadolari Tshisekedi yahaye abo bajenosideri, bamubeshya ko bazadobya amatora mu Rwanda.

Ayo makuru avuga ko ku itariki 12 Gicurasi 2024, i Goma, muri hoteli IHUSI iri hafi y’umupaka w’u Rwanda, habereye inama yahuje uhagarariye urwego rw’iperereza mu gisirikari cya Kongo(DEMIAP), Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Peter CIRIMWAMI, n’intumwa za FDLR zari ziyobowe na Brigadier Gen. KIMENYI Sébastien” Nyembo”, ushinzwe ubutasi muri FDLR(G2). Intumwa za “Wazalendo”zari zatumiwe zanze kwitabira inama, kuko abo barwanyi binubira kuba FDLR ihora ihabwa amafaranga, mu gihe bo n’imiryango yabo inzara ibamereye nabi.

Muri iyo nama, Gen. Nyembo yijeje intumwa za Tshisekedi ko FDLR igiye kugaba ibitero mu Rwanda, mu rwego rwo guteza impagarara no kuzambya amatora ateganyijwe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

FDLR yahise ihabwa “agahimbazamusyi” yagenewe na Perezida Tshisekedi, kangana n’ibihumbi hafi ijana by’amadolari y’abanyamerika($100.000), ni ukuvuga asaga miliyoni 130 uvunje mu manyarwanda.

Ayo madolari yagombaga gushyikirizwa umugaba mukuru wa FDLR/FOCA, Gen. NTAWUNGUKA Pacifique “Omega”, nk’umuhuzabikorwa byo gutera u Rwanda, nk’uko bari bamaze kubyizeza injiji zo mu butegetsi bwa Kinshasa.

Gen. Nyembo wari uzi neza ko nta gikorwa na kimwe cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda bashobora, yanze kuba umwana, maze ibyo bidolari yari yitoraguriye abikubita umufuka.

Gen. Omega yategereje abagiye kuzana amadolari i Goma, amaso ahera mu kirere. Amaze guheba, nibwo yatangiye guhiga Gen. Nyembo ngo ayamurutse, kumbi umwana w’ijanja yamaze gutorokera mu bice bya Masisi, ahagenzurwa n’ inyeshyamba zimwibonamo.

Ubu Omega na Nyembo barahigana nk’injangwe n’imbeba, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko nta gishya kirimo, kuko inda nini no gupfa ibisahurano ari ibisanzwe mu mitwe yitwa ko irwanya u Rwanda.

Tshisekedi nawe yakomeje gutegereza ko FDLR “ikora akantu” mu Rwanda ngo afungure champagne, none amatora arasatira umusozo nta na “NYWE”!

Aho amenyeye ko FDLR yamutetseho umutwe, ubu araritsira, ndetse ngo yaba yategetse ko abantu bose ba FDLR barengeje cyangwa begereje imyaka 60, barimo abo ba Omega na Nyembo, bayirukanwamo.

Uretse gusezerera abo basaza, hari n’umugambi wo guhindurira FDLR izina, nk’amayeri ya Tshisekedi yo kuyobya uburari, no gushuka amahanga ko uwo mutwe w’iterabwoba bahora bamushinja gufasha, utakiriho.

Icyo kwibaza rero: Ese Tshisekedi afite ubushobozi bwo gukora impinduka muri FDLR, adatinya ko imwivumbuyeho byamugwa nabi, dore ko ariyo maboko asigaranye?

Hagati aho, abarimo Gen. Kimenyi Sébastien”Nyembo” bamaze kubona ko muri FDLR amazi atakiri ya yandi, bakaba ngo bashaka guhungira mu wundi mutwe w’iterabwoba, umutekamutwe Nahimana Thomas ngo yitegura gutangiza.

Ishyaka FDU-INKINGI rya Ingabire Victoire riri mu bahangayikishijwe n’ ibibazo bikomereye FDLR, dore ko riherutse gutangaza ku mugaragaro ko rikorana n’abo bajenosideri.

Umusore wavuze ijambo “tuzabavuna” ubwo na IVU yiyumvemo.

Kwirukana bamwe mu bategetsi ba FDLR no kuyihindurura izina, biri mu byagombaga kugibwaho impaka mu nama ya FDU yabereye i Buruseli kuwa gatandatu, tariki 06 Nyakanga 2024, ariko Ingabire victoire asaba ko bitavugirwa mu ruhame, kuko ngo byaca intege abarwanashyaka.

Ingabire Victoire rero ari mu itsinda ryiga “mu ibanga” uko ibyo muri FDLR byabonerwa ibisubizo.

2024-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Abakandida barumbutse Mwenedata Gilbert yiyongereye kubandi  bifuza kuba ba Perezida

Abakandida barumbutse Mwenedata Gilbert yiyongereye kubandi bifuza kuba ba Perezida

Editorial 11 May 2017
AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Editorial 07 Dec 2020
Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Editorial 27 Mar 2021
Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Editorial 04 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje
Amakuru

Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Editorial 27 Jan 2021
Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.
Amakuru

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Editorial 26 May 2021
Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Editorial 27 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru