Aho mu Buholandi kimwe no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’uBurayi, Kabuga yahanyuraga yubashywe cyane, nk’ukushoramari ukomeye, yibwira ko abo yishe ari “ibimonyo” bitagira kirengera.
Ntiyumvaga ko umunsi umwe, nyuma y’imyaka 26, azaharara noneho ari imfungwa, igomba kubazwa uruhare rwayo mu guhekura urwamubyaye. Ni bya bindi Umunyarwanda yavuze ngo: “ Aho wambariye inkindi ntuzahambarire ubucocero”!
Amakuru dukesha abamubonye yinjizwa muri gereza kuri uyu wa mbere tariki 26 Ukwakira 2020, aravuga ko yazanywe mu kagare ubundi gatwara abafite ubumuga(batiteye), ahinda umushyitsi ngo agaragaze ko ari umusaza cyane, umurwayi udakwiriye gufungwa, kandi ari ubwoba bwo kubazwa urupfu rw’abantu basaga miliyoni bari ku gahanga ke.
Amakuru dukesha RFI, aravuga ko Félicien Kabuga yinjijwe muri gereza ya Sheveningen, agahita ashyirwa mu kato mu cyumba cya wenyine, amategeko akavuga ko azategereza iminsi 10 kugirango agezwe imbere y’abacamanza ngo yemere cyangwa akomeze kurushya iminsi ahakana ibyaha aregwa. Nyuma y’iyo minsi 10 ni nabwo azaba ashobora kubonana n’abaturanyi be bashya(abandi bahafungiye) barimo aba serbes bo muri Bosiniya, Radovan Karadzic na Ratko Mladic, nabo baregwa ubwicanyi ndengakamere nka mugenzi wabo Félicien Kabuga.
Twibutse ko Kabuga yatawe muri yombi mu mpera za Nzeri uyu mwaka, avumbuwe mu muheno mu nkengero za Paris mu Bufaransa. Uwo muherwe akurikiranyweho ibyaha 7 bikomeye cyane,birimo gucura umugambi wa jenoside no kuwushyira mu bikorwa, hakaba no gushishikariza abandi umugambi wa jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko-muntu. Bimwe mu bimenyetso bimuhamya ibi byaha, ni ukuba ari mu bashinze RTLM, radio rutswitsi yakoze ubukangurambaga ngo Jenoside ihitane benshi bashoboka, no kuba yaratanze amafaranga menshi n’ibikoresho Interahamwe n’Impuzamugambi zifashishije mu gutsemba Abatutsi n’Abahutu batari muri uwo mugambi.
Kabuga yagombye kuba yaroherejwe I Arusha muri Tanzaniya, muri gereza y’urwego rwashinzwe kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, ariko kubera uburwayi, biza kwemezwa ko ajyanwa I La Haye “by’agateganyo”, kugirango abanze ahabwe ubuvuzi butapfa kuboneka muri Tanzaniya, hanarebwa aho iki cyorezo cya COVID-19 cyerekeza. Ntibyatangajwe igihe ako “gateganyo” kazamara, kimwe n’igihe urubanza rwe ruzatangirira. Icyakora abasesenguzi bahamya ko bizatwara igihe kinini, kugirango Umushinjacyaha Mukuru, Serge Brammertz , abone umwanya wo kongera gusesengura iyi dosiye yari imaze imyaka hafi 10 isa n’iyasinziriye, dore ko no gufata Kabuga, ari muzima, hari ubwo byageze aho bifatwa nk’ibitagishobotse.
Iyo Félicien Kabuga ajyanwa muri gereza Arusha,wari umwanya mwiza wo kongera kubonana n’umukwe we Augustin Ngirabatware, wahoze ari minisitiri muri Leta y’abatabyi biyise abatabazi, Umunyarwanda rukumbi ukiri muri iyo gereza kubera uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi