• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Akabaye icwende ntikoga

Akabaye icwende ntikoga

Editorial 04 Jan 2016 POLITIKI

Kuva mu nkundura y’amashyaka menshi u Rwanda rwiswe ko rufite Demokarasi ishingiye kuri ayo mashyaka harimo n’ ataravugaga rumwe na Leta ya Habyarimana, kuva ubwo kugeza uyu munsi hari abanyapolitiki bakomeje kwerekana ko atari abanyapolitiki bashaka impunduka kandi bashakira iterambere abaturage, ahubwo ko icyo bashyize imbere n’imyanya n’inda nini zabo.

Twagiramungu Faustin washaka ukongeraho Rukokoma ni izina ritajya ribura mu matwi y’abanyarwanda kenshi ushobora kwikanga ko ryakoze iby’indashyikirwa ariko byahe byo kajya. Abarizi na nyiraryo bazi imbaraga nke zishoboka mu mikorere ariko zigasumbwa no kuvuga cyane ibi wakwita gusakuza nk’ingunguru zirimo ubusa nkuko abahanga babivuze.

Uyu mugabo umaze kuba umusaza yagiye agira umugisha wo kubona imirimo myiza ahantu heza ariko imbaraga ze nke zikamubera ikibuza agatsindwa atarenze umutaru ariko ntiyiburire agasigara ku magambo gusa yayandi aranga imburamukoro. Muri Politiki Twagiramungu yakunze kuvuga ko arwanya ivanguramoko. Ikibazo ibyo yarwanyije ubu nibyo akora, icyo gihe yavugaga ko ishyaka atari ukuvugira ubwoko ahubwo abanyarwanda bose. Ariko ibyo amaze iminsi avuga bigaragara ko yasubiye kuri system yarwanyaga kandi u Rwanda rw’ubu ni urwabanyarwanda bose.

Duhereye ku bizwi kandi bya vuba aha, Twagiramungu yavukanye umwaku cg se umuvumo uko wabyita kose ntaho waba wibeshye.

Mu mwaka wa 1987 Twagiramungu yatorewe kuyobora FERWAFA nk’umukandinda wari watanzwe n’ikipe ya S.T.I.R FC yahoze ari iy’ikigo mpuzamaganga gishinzwe gutwara imizigo mu Rwanda bityo ku myaka ye 41 Twagiramungu wanayoboraga S.T.I.R nka Sosiete y’ubwikorezi, asimbura Col. Mayuya Stanislas. Uyu mwanya ntiyawumazeho imyaka myinshi dore ko yatangiye gushwana nabo bakoranaga barimo umunyamabanga we Jean Kabanda maze ikipe y’igihugu ihahombera ityo izize Rukokoma mu mwaka umwe aba irarangiye burundu ndetse niyo Sosiete yaje guhomba.

Mu nkundura y’amashyaka naho ntiyatanzwe kuko yashatse kugarura MDR – Parmehutu ishyaka rya Sebukwe Kayibanda Gregoire, abahutu bose banga kumuyoboka ahubwo bigira muri CDR, bahoraga bahanganye kuri Radio Rwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda nayo yamugiriye icyizere aba Minisitiri w’Intebe kubera amasezerano y’amahoro y’Arusha kuko mbere y’uko Jenoside iba tariki ya 5 Mutarama 1994, Habyarimana yananiwe gushyiraho guverinoma ngo Twagiramungu arahire, Habyarimana arahira wenyine mugitondo ni mugoroba agarutse abura abadepite ba FPR-Inkotanyi n’aba PSD mugihe P.L yo yarifite Liste ebyiri z’abadepite, hari Liste yatanzwe na Mugenzi Justin niyari yatanzwe n’igice cya Landouard Ndasingwa wari watorewe kuyobora PL modere kuko amashyaka yo muri Opposition Habyarimana yari amaze kuyaremamo Power.

Ubwo hajyagaho Leta y’ubumwe Twagiramungu na set Sendashonga bataye inshingano barahunga, Twagiramungu ahungira mu Bubiligi naho Sendashonga ajya Nairobi ari naho yaguye. Ibi nibikwereka ubuda bunini bwa Twagiramungu Fausti, ninabyo byamukurikiranye mu mwaka wa 2003 ubwo yakekaga ko abanyarwanda bibagiwe ubugwari bwe maze yikanga ko bamutora akayobora igihugu ariko yatsinzwe uruhenu bituma atongera kugaruka no muyandi yakurikiyeho.

-1609.jpg

Faustin Twagiramungu

Twagiramungu Rukokoma asigaye mukuvuga gusa byabindi by’imburamukoro ku buryo ushobora kumwibeshyaho ugira ngo hari icyo yigeze kumara ariko ntacyo rwose .Amagambo ye atagira ibikorwa nka za ngunguru zirimo ubusa, amatiku ye, ni aya kera none dore arayasazanye ntazagire uwo yirarariho.

Umusomyi wa Rushyashya

2016-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

Editorial 10 Jan 2020
Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Editorial 28 May 2018
Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Editorial 25 Feb 2019
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Editorial 27 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange
Mu Rwanda

Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange

Editorial 22 Jan 2018
Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Editorial 09 Jan 2019
Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 25 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru