Mu gitabo “Muzehe Rukhasa :Urugendo rw’Ubuzima Bwanjye” Ali Hassan Mwinyi bakunze no kwita “Mzee Rukhasa” aherutse gushyira ahagaragara, yavuze uburyo yababajwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ku buryo iyo yibutse ibyo yiboneye n’amaso ye, yibaza aho ubwo bunyamaswa bwavuye.
Mu buhamya burebure, Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa 2 wa Tanzaniya, dore ko yayiyoboye kuva mu mwaka w’1985 kugeza muw’1995, yasobanuye ko muri Mata 1994 yagiye ku Rusumo , ku mupaka w’uRwanda na Tanzaniya, yibonera ibihumbi n’ibihumbi by’imirambo y’Abatutsi yatembaga mu mugezi w’Akagera, harimo n’iyari igifite amacumu n’ibisongo ba nyakwigendera bicishijwe. Ati:Ibyo niboneye birenze ukwemera, n’ubu ntibiramva mu mutwe”
Hassan Mwinyi avuga ko urebye uburyo ubwicanyi bwakozwe, bugahitana abantu basaga miliyoni mu mezi atatu gusa, bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanshyirwa mu bikorwa na Leta ya Yuvenali Habyarimana n’abamusimbuye ku butegetsi. Ati:”Guhakana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ubundi bugome, ni ukugoreka amateka, ni ukudashyira mu gaciro”.
Bwana Mwinyi yanakomoje ku burakari bwa Muzehe Julius Nyerere nawe wayoboye Tanzaniya ndetse abaturage b’icyo gihugu bakaba bakimufata nk’Umubyeyi w’Igihugu(Baba wa Taifa”), wababajwe n’uburyo Guverinoma ya Tanzaniya itafashe iya mbere mu kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uko guceceka Muzehe Nyerere yabibonagamo kubogamira ku butegetsi bwo mu Rwanda bwari buyoboye ubwicanyi. Ibi byanatumye tariki 01 Nyakanga 1994 Mzee Nyerere atumiza ikiganiro n’abanyamakuru, maze atonganya Perezida Mwinyi, agaragaza ko iyo utamaganye ikibi, amateka agushinja ubugambanyi mu kugikora. Perezida Mwinyi avuga ko icyo gihe yababajwe bikomeye n’amagambo ya “Baba wa Taifa”, ngo aza kumusobanurira ko nta muntu muzima washyigikira ubugome bwagaragariraga isi yose.
Ali Hassan Mwinyi avuga ko guceceka kw’abategetsi ba Tanzania ngo bitaribigamije gushyigikira abicanyi, ahubwo ngo birindaga kugira uwo babogamiraho “mu mpande zari zishyamiranye Tanzaniya yari umuhuza w’izo mpande, ni ukuvuga Leta y’uRwanda na RPF-Inkotanyi”. Aha rero niho abasesenguzi bunga mu rya Mwalimu Nyerere, bakaba basanga harabaye amakosa yo kwitiranya intambara na jenoside, kuko Abatutsi bicwaga ntawe bari bahanganye nawe.
Mu gusoza ubuhamya bwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ali Hassan Mwinyi avuga ko ibyabaye mu Rwanda byagombye kubera isi yose isomo, bityo ntihazagire ahandi biba ukundi.
Mwalimu Julius Nyerere we azahora yibukwa nk’umuntu wababajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ari no mu bantu ba mbere bafite izina rikomeye baje mu Rwanda kwihanganisha Abanyarwanda. Mbere y’uko atabaruka mu Kwakira 1999, Mwalimu Nyerere ni umwe mu babwiraga isi yose uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, n’ubugome yakoranywe. Amakuru yizewe anavuga ko yanashyigikiye ko icyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, gishyirwa muri Tanzaniya, kuko yumvaga igihugu cye gikwiye kugira uruhare mu guhana abagome bakoze iyo Jenoside no guha ubutabera abayirokotse.