Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ta Rayon Sports bwatangaje ko bumaze kwinjiza arenga miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda hitegurwa umukino bazahuramo na APR FC.
Ibi bitangajwe mu gihe habura amasaha make ngo umukino uba utegerejwe n’abakunzi ba siporo nyarwanda bakurikire umukino uzabera kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro ikipe ya Rayon Sports yagiranye n’abanyamakuru cyasobanuraga imyiteguro ya 1000 Hills Derby.
100 Hills Derby niryo zina ryahawe uyu mukino w’ishiraniro ugomba gukina uhere ku isaha ya Saaa kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Bigendanye n’abaterankunga bari muri uyu mukino ndetse n’uburyohe bwawo, kugeza ubu amatike y’uyu mukino yamaze gushira ku isoko habura amasaha make ngo uyu mukino ukinwe.
Muri icyo kiganiro cyaraye kibaye cyari kiyobowe n’abayobozi ba Rayon Sports barimo Paul MUVUNYI, akaba ari Umuyobozi w’urwego rukuru, Thadée TWAGIRAYEZU,Umuyobozi wa Association Rayon Sports ndetse na Claude MUSHIMIRE, Umuyobozi nshingwabikorwa wa 1000 Hills Derby.
Usibye uyu mukino ukinwa kuri uyu wa Gatandatu, kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pele stadium harabera umukino uhuza Gasogi United na Vison FC guhera Saa cyenda.
Si uyu mukino gusa kuko hari indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru izakinwa kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru.