Kuri uyu wa mbere kuri Kigaki Pele Stadium, habere umukino wa Gishuti wasize ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda itsinzwe ibitego bibiri kubusa na AL Hilal SC yo mu gihugu cya Sudan.

Muri uyu mukino Mohamed Abdel Rahman ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Al Hilal SC, atsinda igitego cya mbere nyuma y’aho umupira yateye wananiwe gukurwamo n’umunyezamu wa AS Kigali, Kanuma Pascal.

AS Kigali itozwa na Mbarushimana Shabani afatanyije n’umwungiriza we Umwungeri Patrick bagowe n’ikipe ya Al Hilal SC yo itozwa n’Umunya-Romania Laurențiu Reghecampf.

AS Kigali yakiriye uyu mukino yatsinzwe Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Al Haji Madiki, ni nyuma yaho yatsinze igitego ku mupira wari utewe neza uvuye muri koruneri bityo igitego cya kabiri kiboneka utyo.

Ibyo bitego byombi byatsinzwe mu gice cya mbere byatumye iyi kipe ya Al Hilal SC isoza iyoboye intsinzi y’ibitego 2-0
Iyi kipe yo muri Sudani, imwe mu zikomeye ku Mugabane wa Afurika yakinaga uyu mukino yitegura imikino Mpuzamahanga ya ya CAF Champions League.

Al Hilal iri mu Itsinda C aho iri kumwe na Mamelodi Sundowns (Afurika y’Epfo), MC Alger (Algeria) na FC St. Eloi Lupopo (DRC).
Ku rundi ruhande, AS Kigali iri gukina Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, aho iri ku mwanya wa 14n’amanota 5 mu mikino irindwi imaze gukina.

Uyu mukino wa gicuti wari mu rwego rwo gutegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League ku ruhande rwa Al Hilal SC, ndetse abafana bayo bari baje ari benshi bashyigikira ikipe yabo mu buryo bugaragara.









