• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1

Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1

Editorial 19 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023 nibwo shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 yatangiriye kuri Kigali Péle Stadium.

Umukino ufungura iyi Shampiyona wabaye ku Isaha ya Saa moya z’umugoroba, ni umukino wahuje ikipe ya Gasogi United yari yakiriye uyu mukino warangiye ikipe ya Gikundiro itsinze ku bitego 2-1.

Ni umukino watangiye uri ku rwego rwo hejuru kuko wakinirwaga mu kibuga hagati, cyane cyane ikipe ya Rayon Sports ari nayo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa 11, nibwo Charles Bbale yafunguye amazamu.

Ntibyaje kurangirira aho kuko ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane kugeza ubwo hari ku munota wa 18 w’umukino, Rutahizamu Youssef Rharb yabonye igitego cya kabiri nyuma y’umupira Joackim Ojera yateye ugarurwa n’umunyezamu wa Gasogi.

Iki gitego cyatsinzwe na Youssef kikaba cyari icya kabiri muri uyu mukino nicyo cyatandukanyije Impande zombi, kuko igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri nibwo habayeho impinduka kuri Gasogi United yakinaga ishaka kwishyura ndetse no kuba yabona intsinzi, ariko ibyo byageze ku munota wa 90 w’umukino iba ibonye igitego kimwe.

Ni igitego cyabonetse kuri Penaliti yatewe na Malipangu Christian ayinjiza bimworoheye, ni nyuma y’ikosa yari akorewe mu rubuga rw’amahira na Serumogo Omar bityo iyo penaliti ayinjiza bitamugoye.

Icyo gitego kimwe cya Gasogi cyasangaga bibiri byatainzwe na Rayon Sports mu gice cya mbere nicyo cyarangije umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2023-2024.

Usibye uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, Indi mikino irakinwa kuri iki cyumweru ndetse no kuwa mbere, uko indi mikino y’umunsi wa mbere ikinwa:

Police FC vs Sunrise FC

Kiyovu SC vs Muhazi United

Amagaju FC vs Mukura VS

Etoile de l’Est vs Musanze FC

Etincelles FC vs Gorilla FC

APR FC vs Marine FC (POSTPONED)

AS Kigali vs Bugesera FC

 

2023-08-19
Editorial

IZINDI NKURU

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Editorial 20 Nov 2022
Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Editorial 15 Nov 2022
FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera  imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

Editorial 29 Oct 2025
Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 04 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33
Amakuru

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Editorial 10 Jan 2022
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Editorial 29 Jan 2019
Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe
Mu Rwanda

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Editorial 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru