• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Editorial 20 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Musanze FC yatangiye imyitozo yayo ya mbere kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021 yitegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere igomba gusubukurwa tariki ya 1 Gicurasi 2021 igakinwa mu buryo bw’amatsinda.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino usubikwa ubwo hari hamaze gukinwa imikino itatu ya shampiyona, Musanze FC yari yatangiye neza itsinda imikino ibiri ibanza mbere y’uko icyorezo cya koronavirusi gihagarka ibikorwa by’umupira w’amaguru mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Mu myitozo yaraye ibaye yibanze ku kongerera abakinnyi imbaraga, ni imyitozo yari iyobowe n’umutoza mukuru Seninga Innocent wanavuze ko yabonye abakinnyi be barasubiye inyuma ugereranyije nuko bari bameze mbere y’uko bahagarika imikino, gusa yemeza ko afite akazi gakomeye mu kwitegura iyi shampiyona.

Seninga Innocent yagize ati” Ni ikibuga twari dukumbuye, twatangiye dukora igeragezwa ryo kureba uko abakinnyi bahagaze, byarangiye neza, gusa ikigaragara ni uko abenshi basubiye inyuma kubera ibibazo bya COVID-19 twahuye nabyo, ikigaragara ni uko mfite akazi gakomeye n’aba bahungu, ariko dufite intego nziza yo kugira ngo dukore cyane, igihe gito dufite dukore cyane kandi tugikoreshe neza.”

Agaruka ku makipe bazaba baganye mu itsinda rya gatatu , umutoza Seninga yavuze ko ari amakipe akomeye, ariko yemeza ko na we afite abakinnyi beza bazi icyo bashaka.

Ati “Itsinda rirakomeye ariko umugabo ni uwipima n’abamurusha imbaraga cyangwa abo bajya kuzinganya , nibyo byiza kuba tugiye guhura n’ikipe irimo AS Kigali na Police FC, ni amakipe akomeye afite amazina ariko natwe ntitworoshye, dufite abakinnyi beza bafite amazina bakomeye bazi icyo bashaka ndetse nkurikije uko ubuyobozi butwitaho cyane cyane Perezida Placide na komite ye ayoboye, navuga ko nidushyira hamwe tuzitwara neza.”

Iyi kipe ya Musanze FC ibarizwa mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze iri mu itsinda rya C aho iri kumwe na Police FC, AS Kigali ndetse n’ikipe ya Etincelles.

2021-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Editorial 13 Mar 2024
Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Editorial 19 Jan 2021
RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Editorial 09 Nov 2017
Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Editorial 24 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse
INKURU NYAMUKURU

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Editorial 23 Jul 2018
Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda
Mu Mahanga

Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda

Editorial 17 Jan 2016
Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017
Amakuru

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017

Editorial 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru