Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yahaye amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu Musa Esunu ukomoka mu gihugu cya Uganda akaba yari asanzwe akina mu ikipe ya BUL FC.
Uyu rutahizamu w’imyaka 26 y’amavuko yahawe aya masazerano nyuma yaho mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, nibwo ahagana ku isaha ya saa ine z’ijoro yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe uyu rutahizamu yari ahasesekaye.
Musa Esunu aje muri gikundiro gufasha iyi kipe kubona itsinzi cyane cyane mu gice gisatira dore ko iyi kipe isa naho ihafite icyuho nyuma yaho Youssef yamaze gutandukana na Rayon Sports
Mu bandi bakinnyi ikipe ya Rayon Sports ifite bagomba guhatanira umwanya na Musa Esunu harimo Elumanga ndetse na Sanogo, gusa aba basa naho batahiriwe n’iyi kipe kuko urebye umusaruro wabo bombi utagaragaza kuba aribo bonyine iyi kipe yagenderaho.
Musa asinyiye Rayon Sports nyuma yaho mu gihugu cya Uganda ariwe wari uyoboye ba rutahizamu bose kuko kugeza ubu yari afite ibitego 8.
Uyu rutahizamu kandi yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Uganda harimo ka Soana ( ubu yitwa Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA) na Vipers.
Ubwo yerekanwaga uyu rutahizamu akaba yahise anahabwa numero 7 yambarwaga n’umunya-Maroc Rharb Youssef uheruka kuva muri iyi kipe igice k’imikino ibanza kitarangiye.
Ari mu ikipe ya BUL FC, Musa Esunu ayisize iri ku mwanya wa 4 n’amanota 24 mu mikino 15 ibanza, ni nyuma yaho ikipe ya nka Express, Vipers itozwa na Robertinho, ndetse n’ikipe ya KCCA ziri imbere y’iyi kipe k’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Uganda.