Muganga M. Mariam na Ikuzwe Christian ni Abanyarwanda batangije ikoranabuhanga rifasha ababyeyi gukurikirana abana babo aho babohereje ku ishuri ku buryo indangamanota bazibona kuri telefoni cyangwa ku butumwa bwo kuri internet.
Si indangamanota gusa kuko no mu gihe umunyeshuri asabye uruhushya ryo kujya ahantu aho ari ho hose, ababyeyi be bahabwa ubutumwa kuri telefoni busobanura ko ikigo yigaho hari aho kimwohereje bityo hakirindwa ko ababyeyi babeshywa ibikorwa abana babo baba barimo ku ishuri.
Tariki 18 Ugushyingo uyu mwaka i Bangkok muri Thailand nibwo Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) ryahembye uyu mushinga wiswe Academic Bridge nk’umwe mu mishinga y’icyitegererezo mu guhindura uburezi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bitandukanye byifashisha iri koranabuhanga birimo nka Lycée de Kigali, Ecole Internationale de Kigali, Riviera High School, Gashora Girls Academy, Gahogo Adventist Academy, Sonrise School, Good Harvest Primary School, CMS APADEM, Muhabura Integrated Polytechnic College, Keystone School, Wisdom School, Kagarama Secondary School n’ibindi.
Ikuzwe na Muganga babwiye izubarirashe.rw ko ubu hari ibihugu byifuza ko Academic Bridge yakoreshwa iwabo birimo nka Cameroun, Tanzania, Benin, Kenya n’u Burundi bwo ngo batangiye ibiganiro.
Ikuzwe watangiye iki gitekerezo ubwo yigaga muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, avuga ko hari ibibazo bibiri yifuzaga ko byabonerwa umuti.
Yagize ati “Nk’ishuri nigagaho mu mashuri yisumbuye rya Collège Adventiste de Gitwe bagiraga ibibazo by’indangamanota. Kwa kundi ibizamini birangira abana bakazataha nyuma y’icyumweru kubera ko abarimu bibatwara umwanya munini mu gutegura izo ndangamanota rimwe na rimwe ugasanga ziriho n’amakosa.”
Akomeza agira ati “Ikindi kibazo cyari uburyo ababyeyi bakurikirana abana babo bohereje ku ishuri. Ku ishuri twari 1000 urumva ko ababyeyi bose batashoboraga guhamagara umuyobozi w’ikigo bose ntiyabivamo.Ni yo mpamvu ubu buryo twakoze bworoshya gucunga ikigo no kugenzura abanyeshuri kuko n’uwasibye isomo ababyeyi be babimenya.”
Muganga Mariam warangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi mu Ikoranabuhanga (Computer Science) ari na we ubu uyobora uyu mushinga, avuga ko akurikije ibitekerezo bakira, ari uko ngo abakoresha iri koranabuhanga bagenda babona ko riborohereza akazi kandi n’ababyeyi ngo ntibakibeshywa ku bijyanye n’indangamanota ndetse n’imyitwarire y’abana babo.
Academic Bridge yahembwe n’umushinga w’ikoranabuhanga riteza imbere uburezi kubera ubuhanga mu gukurikirana imyigire y’abanyashuri
Umubyeyi witwa Nyabutsitsi Gérald afite abana babiri biga kuri Ecole Interantionale de Kigali, aho umwe ari mu wa gatandatu undi akaba ari mu wa kabiri.
Avuga ko akamaro iri koranabuhanga ribafitiye ari uko bomworerezwa amanota y’abana kandi na we akaba yayoherereza n’undi muntu igihe aba atari kumwe n’undi mubyeyi atiriwe yitwaza ibipapuro ngo amusange aho ari.
Yagize ati “Hari igihe uba uri nk’ahantu tuvuge nk’umwana akajya gushaka indangamanota ugasanga atayibonye, ariko iyo ufite nka smart phone yawe cyangwa kuri mudasobwa ubona amanota ye aho waba uri hose.”
Yunzemo ati “Njyewe ku giti cyanjye ntabwo ndatangira kuyikoresha cyane ariko ikintu cyiza nabonye ni uko ushobora no gusubiza nk’iyo bakwandikiye. Urebye nibwo tukibitangira ni umwaka wa mbere. Akenshi abarimu babigisha tuba dufite telefoni zabo ari ubu buryo bwo buranoze. Kugeza ubu ubutumwa nabonye ni ubujyanye n’indangamanota z’abana z’ibihembwe bibiri bishize, ibindi sindatangira kubikoresha.”
Hategekimana Assiel uyobora Gahogo Adventist Academy yo mu mujyi wa Muhanga, avuga ko usibye n’imikorere yorohejwe, mu bijyanye n’imyitwaririre hari byinshi iri koranabuhanga ryahinduye.
Yagize ati “Ubu iyo twakiriye umwana ikintu cyose umunyeshuri akora umubyeyi arakimenya. Ubwo rero ni ukuvuga ngo uburyo baba bana bitwaraga nk’iyo yitwaraga nabi, agira ubwo bwoba bwo kumva y’uko ibyo azakorera ku ishuri umubyeyi ahita abimenya ku buryo wenda na we ashobora kumucyaha mu buryo runaka cyangwa se akamufatira indi myanzuro. Niba akunda gukererwa, adafata note, byose umwarimu yinjira muri system agashyiramo amakuru.”
Uyu muyobozi avuga ko kandi ubu nk’amakarita y’imyitwarire ubu atakiri ngombwa kuko ngo abana bazitakazaga ku bushake kuko yabonaga amaze gukurwaho amanota menshi mu myitwarire.
Academic Bridge kandi ngo yafashije mu byakunze kugaragara aho abanyeshuri bahimba indangamanota ku buryo ubu bitakiborohera kuko ngo n’abashaka guhindura ibigo bigaho bagahimba indangamanota bitakiborohera.
ITU yahembye imishinga itandukanye mu ikoranabuhanga ku Isi hose
Source: Izubarirashe