• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Editorial 12 Dec 2018 UBUKUNGU

Abakozi ba Leta mu nzego zose z’umurimo n’abikorera bahawe amahirwe yo gutunga inzu zo guturamo mu mudugudu wa Vision City, ku giciro cyagabanyijweho 60%.

Izi nzu zubatse mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gaculiro mu Karere ka Gasabo, zikaba zigizwe n’amacumbi y’ubwoko butandukanye, arimo inyubako zigeretse zifite ibyumba kuva kuri bitatu kugeza kuri bitanu ndetse na za ‘apartments’.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo Ultimate Developers Limited (UDL), gikurikirana uyu mushinga, rigaragaza ko ibisabwa ngo umuntu atunge icumbi yishyura mu byiciro, ari ukuba ari umunyamuryango wa RSSB niba yikorera cyangwa akorera abandi.

Ku bakozi ba Leta, inzego zose z’umurimo ziremerewe no kuba iri cumbi ariryo rya mbere bikaba akarusho.

Icumbi ry’ibyumba bine riri kuri metero kare 208, rifite ibyumba bine n’ubwogero bubiri, ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko. Rifite kandi imbuga yo hanze yisanzuye n’icyumba gihagije cy’umukozi.

Icumbi ry’ibyumba bitatu riri kuri metero kare 199, rigizwe n’ibyumba bitatu n’ubwogero bubiri, ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni, ububiko ndetse n’icyumba gihagije cy’umukozi n’imbuga yo hanze yisanzuye.

Icumbi ry’ibyumba bibiri riri kuri metero kare 116, rigizwe n’ibyumba bibiri n’ubwogero bumwe, ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni, ububiko n’imbuga yo hanze yisanzuye.

Muri ubu buryo, inzu y’ibyumba bibiri izajya igurishwa miliyoni 63,000,000 Frw, zivuye ku giciro gisanzwe cya miliyoni 108 Frw. Iy’ibyumba bitatu izajya igurishwa miliyoni 94Frw mu gihe ubusanzwe yagurishwaga miliyoni 163, naho iy’ibyumba bine igurishwe miliyoni 108Frw mu gihe yagurishwaga miliyoni 187Frw.

Ku bakeneye inguzanyo, bazajya bayihabwa kuri 11% ishobora kwishyurwa mu myaka 20. Umuntu ukeneye inzu ku nguzanyo ashobora gusabwa 10% by’igiciro n’ubwo atari ihame.

Iyi gahunda nshya yo gutanga inguzanyo z’inzu yashobotse ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB, gifite imigabane igera kuri 25.1% muri Banki ya Kigali, kikaba ari nacyo muterankunga w’umushinga w’ubwubatsi ushyirwa mu bikorwa na UDL.

UDL isobanura ko umuntu ushaka inzu azajya agenda bakumvikana, noneho bakamwohereza muri banki, ikareba ibisabwa hanyuma yakumvikana na banki agasinyana na UDL amasezerano y’ubugure, akoherezwa muri banki ikishyura, ubundi nawe agasigara ayishyura.

Gusaba guhabwa inzu byemewe guhera tariki 10/12/2018 kugeza tariki 31/01/2019. Kugenzura no gutoranya abujuje ibisabwa bizaba hagati y’ itariki ya 1-28 Gashyantare 2019; naho kumenyesha abasabye bemejwe bizakorwa mu mpera za Gashyantare 2019.

Abakozi ba Leta mu nzego zose z’umurimo n’abikorera bahawe amahirwe yo gutunga inzu zo guturamo mu mudugudu wa Vision City

Izi nzu zubatse mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gaculiro mu Karere ka Gasabo

Igiciro cy’inzu zo muri Vision City cyagabanyijweho 60%

2018-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi

U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi

Editorial 01 Aug 2019
Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Editorial 10 Dec 2019
Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Editorial 30 Mar 2019
Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Editorial 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga
INKURU NYAMUKURU

Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Editorial 17 Mar 2020
Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?
INKURU NYAMUKURU

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Editorial 12 Dec 2018
Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?
Amakuru

Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Editorial 09 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru