Perezida Kagame Paul yagaragaje ko u Rwanda arirwo rwihitiramo ibirubereye kandi amahitamo yarwo abanziriza amabwiriza akubiye mu bitabo byandikiwe ahandi.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu ubwo yakiraga ku meza abasaga ijana bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Perezida Kagame yagarutse ku butabera bw’u Rwanda avuga ko buhagaze neza kandi bufite ubushobozi bwo guha abaturage uburenganzira bungana hagendewe ku biteganywa n’amategeko.
Yakomeje ashimira ibihugu bifatanya n’u Rwanda mu gutanga ubutabera no kurwanya umuco wo kudahana, ariko avuga ko rwifuza kuba igihugu gifite ububasha bwo kwihitiramo ibikwiye.
Ati “Nk’uko nabivuze mu minsi mike ishize, turashaka gukomeza kuba igihugu gishobora kugira amahitamo adukwiriye kandi ashobora guhura n’ibibera ahandi ku Isi. Bifitanye isano n’ibyo duhitamo kurusha ibiri mu bitabo by’amabwiriza, akenshi usanga tutaranditse cyangwa tutaragizemo uruhare”.
Yakomeje avuga ko amabwiriza u Rwanda rukurikiza ari ashingiye ku mategeko, nubwo hari andi menshi uba usanga ashaka kwereka Abanyarwanda ibyo bakwiye kugenderaho.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iri sangira ko ababangamiwe n’amahitamo y’u Rwanda bazabyihanganira, kandi hari icyizere ko Abanyarwanda bazageraho bakaba aribo bishyiriraho amabwiriza ashingiye ku mategeko kurusha ayashyiriweho ahandi.
Ati “Natekereje ko ngomba gushimangira ibi, aba ni bo turi bo, ibi ni byo dushaka, ndetse ibi binahuye mu buryo bwinshi n’aho twavuye. Mu gihe tugikomeje urugendo kugira ngo tube nka benshi mu nbateraniye aha mwamaze kubimenyera ndetse mukabifata nk’ibisanzwe, amategeko n’amabwiriza mugenderaho, turifuza kuba nka mwe, turifuza gukorana na mwe, ariko turi hano.”
Yavuze ko kandi u Rwanda ruzakorana n’abandi mu guteza imbere ibibafitiye inyungu nk’umuryango mpuzamahanga uhereye ku iterambere, umutekano, ubucuruzi n’imihindagurikire y’ibihe.