Amakuru akomeje gucicikana kuri facebook ,atangwa n’abantu batazwi avuga ko Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ngo mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu taliki ya 26/08/2017 saa munani n’igice z’ijoro; abantu bitwaje intwaro bagose inzu ye bamusaba gukingura ku ngufu!
Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès Ngo yabonye ko atewe n’abagizi ba nabi ko kandi batamusiga amahoro; yahise akinga inzu arayikomeza maze ahebera urwaje ariko yandikira inshuti n’abaturanyi be bahafi ubutumwa kuri telefoni abamenyeshako yatewe n’abagizi ba nabi, ahasigaye aratuza!
Icyo kinyoma kigira kiti: “Abo bagizi ba nabi ngo bagerageje gukingura inzu ye ku ngufu ariko birabananira, icyakora birinze kurasa amasasu ngo abantu badatabara! Abo bagizi ba nabi bakomeje kurwana n’urugi rw’inzu ye kugera saa kumi za mugitondo; bamwe mubaturanyi b’umunyamakuru Nkusi Agnès bakomeje kwibaza ikimubayeho birabayobera kuko Agnès yahise afunga telefoni ye; nibwo bamwe muri abo baturanyi babonye umuseke utangiye gukeba baratinyuka bajya hanze bajya kureba ibyabaye kw’Agnès “.
Umwe mu bakozi b’urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru mu Rwanda [ RMC] wabashije gukurikirana iki kibazo ndetse akivuganira na Agnes ubwe, yahamirije ikinyamakuru Rushyashya ko ibyo bintu ari ikinyoma , Jean Paul IBAMBE avuga ko yabashije kuvugana na Nkunsi Uwimana Agnes ati : “ Arahari .. ntakibazo afite ngo yikanze abajura bagendagendaga hafi aho muri karitsiye [ …] hamaze iminsi hari abajura yikanze ko baje kumwiba, ati : ariwe ntawigeze amuhungabanya, ntakibazo afite ntawigeze amutwara ngo ajye kumufunga , ntacyabaye , ntacyamuhungabanije.
Jean Paul IBAMBE [ RMC ]
Umwe mu nshuti zahafi z’Agnes tutifuje gutangaza izina rye yabwiye Rushyashya ko Agnes ubwe yivugiye ko ikibazo yagize ari uko yari amaze iminsi ari mukiraka cya Thomas Nahimana kandi ko yari amaze kuvugana n’umunyapolitiki urwanya Leta y’u Rwanda ariwe Twagiramungu Faustin ndetse ko na Thomas Nahimana, bari barangije kuvugana, nyuma yumvise abantu bagendagenda hafi y’urugo rwe aratabaza byabaye ngombwa ko ngo akuramo na SM card muri telephone ye arayihekenya mu rwego rwo gusibanganya ibyo bimenyetso.
Ibyo byatumye ava kumurongo we wa telephone abantu yatabaje bamushatse baramubura batangira kwibaza icyabaye. Ibi kandi birashimangirwa na Muganwa Gonzag umunyamabanganshinwa bikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARJ, uvuga ko umunyamakuru Nkunsi yari yavuye kumurongo wa telephone ye bakamushaka bakamubura nyuma yo kubona ibyo bintu.
Igitangaje ariko muri ibi n’uko iki kinyoma cyaciye igikuba kumbuga nkoranyambaga kivuga ko abantu ngo batinye kwegera abo bagizi ba nabi kuko bari bitwaje intwaro ( imbunda n’ibyuma), ngo abo bagizi ba nabi babonye abaturage batangiye kwiyongera kandi butangiye no gucya, nibwo bahamagaraga imodoka iza kubatwara, bagenda abantu bose babareba!
Aba kwirakwije iki kinyoma bavuga ko mbere yo kujya kugaba igitero ku rugo rw’umunyamakuru Nkusi Agnès, abo bagizi banabi bateye urundi rugo rw’abaturanyi ba Nkusi Agnès bararusahura ndetse banicamo umuntu!
Umunyamakuru Nkusi Agnès
Twagerageje kuvugana n’Abaturanyi b’Umunyamakuru Nkunsi Agnes bo kumusozi wa Runda, bavuga ko ntagikuba cyacitse kumusozi wabo ko ibyo bintu ntabyabaye ku musozi batuyeho, ko ntamuntu watewe ndetse ko ari ikinamico rifite ikindi kibyihishe inyuma.
Umuturanyi wa Nkunsi Agnes yabwiye Rushyashya ati :” Abantu bamubonye muri icyo gitondo atetse avuga ko agiye kugemurira umuntu kuri gereza”.
Rushyashya yagerageje guhamagara uyu munyamakuru Nkusi Agnès Uwimana kuri Telefone ye igendanwa inshuro nyinshi yitabwa n’undi muntu akavuga ko iri kumuriro.
Umunyamakuru Nkunsi Agnes akunze kwivanga mu bibazo bya hato na hato by’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barimo Thomas Nahimana, Dianne Shima Rwigara ndetse na Twagiramungu Faustin.
Abantu benshi barahamya ko ari imitwe we ubwe yakinnye akwirakwiza iki kinyoma, agamje kwibonera ubufasha nk’ubwo asanzwe agenerwa nimwe mu miryango isanzwe imutera inkunga iyo yafunguwe nka RSF, CPJ, HRW , Article 19 n’iy’ indi isanzwe ibeshyera u Rwanda kudaha ibwisanzure abanyamakuru muri za Raporo z’ibinyoma iyi miryango isohora ku Rwanda.
Ese kuba Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès, ubwe ntacyo aratangaza ntiyaba ari amayeri yahisemo gukoresha kugirango yibonere ubuhungiro.
Uwimana Agnes yigeze gufunwa, yazize iki?
Uwimana Nkusi Agnes yafashwe tariki ya 10 Kamena 2010, nyuma yo gutangaza inkuru mu kinyamakuru cye Umurabyo, avuga ku birebana na Leta y’u Rwanda ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bituma akurikiranwa ku byaha bitandukanye birimo n’ibyo yari yarigeze gufungirwa umwaka umwe kuva muri Mutarama 2007 ahamijwe icyaha cyo gusebanya.
Ibihano bye byaragabanyijwe
Tariki ya 4 Gashyantare 2011, Urukiko rukuru rwa Repubulika rwamukatiye igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha bine ari byo kuvutsa igihugu umudendezo (igifungo cy’imyaka 5), gupfobya jenoside (igifungo cy’imyaka 10), Gusebya umukuru w’igihugu (igifungo cy’umwaka umwe) no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu banyarwanda (igifungo cy’umwaka umwe).
Iki gihano cyaje kuvanwa ku myaka 17 n’ihazabu ingana 250,000 yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru, akatirwa imyaka 4, imyaka yakatiwe amaze ibiri muri gereza.
Iki gifungo yagikatiwe nyuma yo gusesengura ibikubiye mu nyandiko z’Ikinyamakuru Umurabyo zanditswe na Uwimana Nkusi Agnes, rwamuhanaguyeho icyaha cyo gupfobya Jenoside, n’icyo gukurura amacakubiri.
Umunyamakuru Nkunsi Agnes na Mukakibibi Saidath bajya kuburana
Uwimana yari yafunganwe na mugenzi we Mukakibibi Saidath waje gukatirwa imyaka itatu y’igifungo yarangije mu mwaka wa 2013, wakatiwe iyi myaka kuko ngo ibyo yanditse ari ibihuha, nta bimenyetso bifite.
Cyiza Davidson