Itariki ya 23 Mutarama 2025, umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yamubereye iy’akaga nyuma yo kurogwa, ubwo yitabiraga igiterane cy’iminsi itatu cyo gusengera igihugu. Bikaba bikekwa ko ari Perezida Ndayishimiye uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, amuziza ko ashobora kumusimbura ku ntebe y’ubuperezida muw’2027.
Ngabo “abakristu” bitwaza uburozi bagiye mu masengesho!
Magingo aya, ubuzima bwa Révérien Ndikuriyo buri hagati y’umupfu n’umupfumu, kuko arembeye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho amaze iminsi mu bitaro by’indembe.
Umukozi w’ikigo cy’iperereza cy’u Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye iki gitangazamakuru ko uburozi bwahawe Ndikuriyo, ari agafu kanyanyagijwe mu modoka ye maze yakwinjiramo akabuhumeka, kandi ko ari intumwa za Ndayishimiye zabikoze.
Evariste Ndayishimiye yakunze kwikanga icyugazi cya Révérien Ndikuriyo, kuko ari we ukunzwe cyane mu ishyaka CNDD-FDD kurusha Evariste Ndayishimiye.
Révérien Ndikuriyo nawe kandi koko yari asigaye yitwara nk’Umukuru w’Igihugu, doreko no mu mbwirwaruhame ze atari agitandukanya ishyaka n’igihugu.
Kubera ko gufunga Ndikuriyo cyangwa kumurasa byatera umwuka mubi mu gisirikari, doreko naho Ndikuriyo ahamurisha ubutoni, Ndayishimiye yasanze icyoroshye ari ukumwikiza akoresheje uburozi.
Amakuru ava mu Burundi agaragaza ko muri iki gihe Perezida Evariste Ndayishimiye adakunzwe haba mu baturage, mu gisirikari no mu ishyaka, kubera ntiyishimiwe namba haba mu ishyaka, ahanini kubera ibyemezo yagiye afata bigapyinagaza Abarundi. Twavuga nko gufunga imipaka ihuza uBurundi n’u Rwanda, ndetse n’amasezerano y’amaraso yo kohereza mu muriro ingabo z’uBurundi muri Kongo, kubera inyungu ze bwite, doreko Tshisekedi amwishyura amadolari 5.000 buri kwezi, kuri buri musirikari w’Umurundi uri muri Kongo.
Uretse gutanga abasirikare be nk’igitambo, ngo yiyuzurize igifu n’umufuka, abatirage banashinja Ndayishimiye kubakenesha no kubicisha inzara, nyuma y’uko ubucuruzi bwose bukomeye abuahyiriye mu buganzs by”umugore we n’abana be.
Révérien Ndikuriyo urembye byo gupfa, aramutse arusimbutse ( Imana imworohereze), bizakomeza gutera umwiryane mu ba”DD”, dore ko nawe ubu yamenye ushaka umutwe we, aho bagiye kubana aka wa muntu ubyinana n’umukeba adahumbya.