• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 31 May 2018 UBUKUNGU

Amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukerarugendo yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza akomeje  gutesha umutwe abatishimira ibyo u Rwanda rugeraho ndetse na bamwe mu biyita ko barwanya Leta y’u Rwanda.

Bimwe mu bihugu bitera inkunga u Rwanda  n’abiri inyuma mu gusebya u Rwanda,  bahinduye inyito  yaya masezerano kubera impamvu zabo bwite batangira kuyita inkunga u Rwanda rwateye iyi kipe, birengagije inyungu igihugu giteganya  gukura muri ayo masezerano harimo gukuba kabiri amafaranga yinjira mu bukerarugendo.

Iyi nkuru  y’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukerarugendo hagati ya Arsenal n’u Rwanda ikimara kujya hanze, hari benshi bayumvise nabi  (biganjemo abarwanya ubutegetsi)  ndetse batangira kuyigoreka, aho kumva ko amafaranga u Rwanda rwemeye gushora agamije kurushaho kureshya ba mukerarugendo, bavuga ko ari inkunga u Rwanda rwateye Arsenal. Aba bakavuga ko ayo mafaranga bita ko ari inkunga u Rwanda rugenerwa n’amahanga akwiye gushorwa mu bindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Aha umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere,RDB, Clare Akamanzi, akaba yaragize icyo abivugaho abinyujije kuri twitter aho yagize ati: “Abo bose bavuga ko amafaranga yashowe mu kwamamaza ubukerarugendo yagakwiye kuba akoreshwa mu kugeza amazi meza ku baturage no kubegereza umurimo. Reka mbasobanurire neza. Ibikorwa remezo birazanwa, ubukerarugendo nibwo bwa mbere bwinjiza amafaranga menshi mu gihugu. Uko u Rwanda rurushaho kunguka ni nako dufasha abaturage bacu. Ni iyo mikoranire. Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwakira amafaranga menshi avuye mu bukerarugendo. Ayo mafaranga ni nayo yifashishwa mu kwamamaza urwego rw’ubukerarugendo hagamijwe ko umusaruro wiyongera.”

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RDB avuga,  imibare igaragaza ko urwego rw’ubukerarugendo ari rwo rwa mbere rwinjiriza  igihugu amadovize menshi, ari nayo mpamvu u Rwanda rwiyemeje ko kugeza mu 2024 ruzaba rwakubye kabiri amafaranga rwinjiza avuye mu bukerarugendo akazagera kuri miliyoni zisaga 800$ avuye kuri miliyoni 400$ rwinjiza kuri ubu.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwemeye kugirana amasezerano na Arsenal yo kuzajya yamamaza ubukerarugendo bwarwo mu gihe cy’imyaka 3, aho imyambaro y’abakinnyi b’iyi kipe izajya iba yanditseho ‘Visit Rwanda’ (Sura u Rwanda) ku kuboko kw’imoso, ndetse iyi kipe ikazagira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ikazajya ihabwa miliyoni 10 z’amapound buri mwaka.

Aya masezerano rero ntiyashimishije benshi biganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, umunyamakuru w’Umurundi, Thierry Ndayishimiye, mu nkuru yise  [LE RWANDA ASSUME SON CONTRAT AVEC LES GUNNERS! ]  yasohotse mu kinyamakuru www.panoractu.coma, avuga ko abatishimira aya masezerano ari abanyeshyari n’aba contre-succès, cyangwa se ba bantu batishimira ibyiza undi yagezeho, barimo na bamwe mu badepite bo mu Buholandi bibaza ukuntu u Rwanda rukunze guhabwa inkunga yo kurufasha mu iterambere rwaha Arsenal amafaranga angana kuriya bakomeje kwita ko ari inkunga.

Umunyamakuru w’Umurundi, Thierry Ndayishimiye

Amakuru agera kuri Rushyashya akaba avuga ko amatsinda atatu y’abadepite bo mu Buholandi; abatsimbarara ku mahame yabo, abakirisitu bishyize hamwe n’abakirisitu bagendera kuri demokarasi, ngo yifuza kumva icyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu avuga kuri iki kibazo.

Nicyo kimwe n’abadepite bamwe bo mu Bwongereza na kimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu kizwiho kubogamira ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kivuga ko amafaranga u Rwanda ruzajya rwishyura Arsenal ari inkunga perezida Kagame yari yaremereye Arsenal.

Ikintu gitangaje, nuko aba bose bavuga ibi nta wushaka gusesengura aya masezerano agiye gutuma amahanga akondokera mu Rwanda nk’uko Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yabivuze agira ati: “Nimutuze mureke isi yose ikondokere mu Rwanda”.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi

Umunyamakuru Thierry Ndayishimiye we ajya kure akavuga ko u Rwanda rushobora kuba rugiye no kuba igihugu gisurwa cyane kurusha na za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Espagne n’ibindi. Akavuga ko ahubwo u Buholandi bwari bukwiye gushimira u Rwanda kubera ko rukoresha neza inguzanyo buruha, dore ko kuri ubu u Rwanda ari n’igihugu cya kabiri muri Afurika gifite umuvuduko mu iterambere n’ubukungu buzamukaho byibuze 7,5% mu mwaka. Yongeraho ko iyo u Rwanda rugirana amasezerano nk’aya n’ikigo cyo mu Buholandi nka Heineken ibivugwa biba bitari kuvugwa.

Iyi rero ngo ni intambara nziza ibihugu byahoze bikolonije Afurika bishobora guteramo umutwe igihe bibona igihugu cyo kuri uyu mugabane gifata icyemezo cyo kwicira inzira z’iterambere ryacyo kigamije kwigira mu ngengo y’imari yacyo.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe igashyirwa mu bikorwa aba bose barwanya iterambere ry’u Rwanda barebera bakaryumaho ndetse bamwe bakayishyigikira, yarangira, u Rwanda rwashatse ubundi buryo bwo kwiyobora bushingiye ku ngufu z’abana barwo no kubyo rufite.

Abayobozi b’u Rwanda bakaba barumvise ko badashobora kureka abandi ngo barutekerereze ibyo rugomba gukora by’umwihariko nko ku bibazo bireba igihugu ubwacyo.

Ku ruhande rw’ikipe ya Arsenal, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi kipe, Vinai Venkatesham, ntiyigeze atangaza ko u Rwanda rwateye inkunga Arsenal, ahubwo yavuze ko ari ubufatanye bugiye gufasha u Rwanda mu mugambi wo kurushaho gukomeza urwego rw’ubukerarugendo.

Yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu muri Afurika bifite ubukungu buzamuka byihuse ndetse gifite urwego rw’ubukerarugendo rwatumye abasura igihugu bikuba kabiri mu myaka 10 ishize.

U Rwanda ruteganya ko kubw’aya masezerano rwagiranye na Arsenal, rushobora kunguka ba mukerarugendo bashya bagera kuri miliyoni 35. Ikizwi neza kikaba ari uko uko kunenga amasezerano hagati y’impande zombi kutazahungabanya u Rwanda cyangwa ngo Arsenal yisubireho kuko yemeye kuyashyiraho umukono ibyo byose yarabyizeho.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi kipe, Vinai Venkatesham, ntiyigeze atangaza ko u Rwanda rwateye inkunga Arsenal, ahubwo yavuze ko ari ubufatanye bugiye gufasha u Rwanda mu mugambi wo kurushaho gukomeza urwego rw’ubukerarugendo.

2018-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari

Editorial 04 Sep 2019
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Editorial 16 May 2018
Perezida Kagame asanga igihe cyo guhitiramo Abanyafurika icyo bakwiriye cyararangiye

Perezida Kagame asanga igihe cyo guhitiramo Abanyafurika icyo bakwiriye cyararangiye

Editorial 27 Sep 2019
“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

Editorial 07 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru