• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Editorial 01 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Leta ya Kongo imaze iminsi yiriza amarira y’ingona ngo M23 yishe abantu ahitwa Kishishe mu karere ka Rutshuru kugirango yirize imbere y’Umuryango Mpuzamahanga kandi ariyo nyirabayazana. Kishishe ni agace kabarizwamo abaturage basaga 7000 gaherutse kuberamo imirwano mu kwezi k’Ugushyingo 2022 hagati ya M23 n’ingabo za Kongo FARDC zifatanyije na FDLR, Nyatura, Mai Mai na CODECO.

Leta ya Kongo yohereje Mai Mai ubwo ingabo za M23 zafataga Kishishe ngo zibarwanye nuko imirwano iraba hapfa abaturage bagera ku munani kandi M23 itangaza amazina yabo. 

Hadaciye n’amasaha make, Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y’abapfuye; urugero nk’Umuvugizi w’Ingabo za Leta, Maj. Gen.Sylvain Ekenge tariki 1 Ukuboza, yavuze ko hishwe abantu 50, umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya avuga abasaga 100, nyuma yaho Julien Paluku Minisitiri w’Inganda wabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru avuga abarenga 300. 

Habaye guhuzagurika bitandukanye bikozwe n’inzego zitandukanye harimo n’abahagarariye LONI kugeza ubwo itsinda ry’abanyamakuru babiri Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni ndetse n’umunyamategeko Gatete Ruhumuliza Nyiringabo  bajya Kishishe bagakora iperereza ryabo aho bavuganye n’abatangabuhamya batandukanye aho  imirwano yabereye. 

Raporo yabo ifite paji 29, igaragaza ukuri mpamo gushingiye ku bimenyetso no ku buhamya bw’abaturage bari bahari mu gihe cy’iyo mirwano, ari na bo batangaje amazina ya benewabo bapfuye, banerekana n’imva bashyinguyemo.

Kugira ngo babashe kugera muri ako gace, basabye uburenganzira M23 kuko ariyo ikagenzura, inabacungira umutekano. Gucungirwa umutekano na M23 bemeza ko ntacyo byahinduye ku buhamya bahawe n’abaturage, dore ko hari n’abaturage bayishinja imbonankubone uruhare muri ubwo bwicanyi.

Muri make ibyabereye Kishishe nuko Ingabo za Leta na FARDC zashatse kwisubiza Kishishe bohereza Mai Mai yambaye imyenda ya gisiviri bagahangana n’ingabo za M23 babateze igivo (ambush). 

Nyuma y’imirwano M23 yasabye abaturage kuva mu nzu zabo aho bari bihishe, basabwa kureba niba hari abaguye muri iyo mirwano babazi. Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu 19, bitandukanye n’ibyatangajwe na Monusco ndetse na Leta ya Congo, ko basaga 130.

Abantu umunani nibo byagaragaye uwo munsi ko bari abaturage b’aho Kishishe kuko hari abari babazi, hakorwa raporo isinywaho n’abaturage, babona kubashyingura. M23 ivuga ko abo baturage bapfuye kubera amasasu yayobye, kuko imirwano yabereye mu gace gatuyemo abantu. Abandi bantu 11 basigaye, M23 yasanze ari inyeshyamba nubwo abaturage batanze ubuhamya bo batabyemeza.

Imyirondoro y’abapfuye yashyizwe hanze muri Raporo igaragaza ko abaturage umunani bapfuye, barimo uwitwa Fumbo Miss, Segatumberi James, Mumbere Dieu Aimé (Umuhungu wa Shakwira), Serugendo Manishimwe uzwi nka Mushime (umuhungu wa Segatumberi James), Semutobe Kuhongera, Paluku Siwatura Letakamba André, Maman Kamuzungu na Mutampera.

Abandi bapfuye b’abarwanyi, Raporo nabo ivuga amazina yabo kuko harimo uwitwa Mushi (Baba Tumu), Nizeye (Baba Zawa), Baseme Karekezi, Bahati Sentama, Batahwa Ndaki-Joel, Semugaye (Baba Chatete), Muhawe Munyazikwiye, Kababa Ndamiyeho, Manyinya Deo, Sebuhoro Kajolite, Kinyoni Mweshi, Zaire Nzabonimpa na Rukenyera Ndimubanzi.

Leta y’u Rwanda ntiyahwemye gutangaza ko igisirikari cya Kongo, FARDC gikorana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje Kivu y’Amajyaruguru. Raporo nshya nayo irabihamya ndetse abaturage mu buhamya batanze, basa nk’ababimenyereye dore ko nka FDLR na Mai Mai ari bo bashinzwe gusoresha muri Kishishe. Raporo ivuga ko ako gace ka Kishishe na Bambo, nta ngabo za Leta zihabarizwa uretse kuhaca rimwe na rimwe, ubundi zikifashisha FDLR, Mai Mai, PALECO n’abandi mu gihe hari imirwano na M23. 

2023-01-01
Editorial

IZINDI NKURU

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Editorial 04 Jun 2018
Ubushakashatsi : Umutekano n’Ituze Rusange ku manota ari hejuru ya 80% -RGB

Ubushakashatsi : Umutekano n’Ituze Rusange ku manota ari hejuru ya 80% -RGB

Editorial 31 Jan 2017
Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025
Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali

Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali

Editorial 28 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Mu Kigo cya gisirikare cya FARDC hafatiwe intwaro zitazwi ndetse n’Abarundi n’Abanyarwanda
HIRYA NO HINO

RDC: Mu Kigo cya gisirikare cya FARDC hafatiwe intwaro zitazwi ndetse n’Abarundi n’Abanyarwanda

Editorial 28 Jun 2018
Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 
Amakuru

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Editorial 20 Nov 2022
Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou
Mu Mahanga

Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Editorial 25 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru