• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»POLITIKI»Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?

Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?

Editorial 31 May 2017 POLITIKI

Mugihe bamwe mu bakandida bigenga bakomeje kugaragaza ubushake mu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, amakuru aturuka mu mashyaka PL na PSD aravuga ko kuri icyi cyumweru nayo ashobora gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ishyaka PL ryasohoye ubutumire bugenewe abayoboke bayo kwitabira Congres idasanzwe y’ishyaka kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kamena 2017. Muri Kigali Conference and Exhibition Village ( bakunze kwita Camp Kigali). Ishyaka rya PSD naryo riteganya congres y’ishyaka taliki ya 3-4 Kamena 2017

-6744.jpg

-6746.jpg

Ku basesenguzi, basanga PL iramutse itanze umukandida ataba Mukabalisa Donathila. Babihera ko Donathila ubu afite umwanya ukomeye muri Leta, nk’umuyobozi w’Inteko Ishinga amategegeko umutwe w’abadepite. Aho rero, kujya mu ruhando rwo gushaka amajwi, akenshi akunze kuza adashimishije, byatera ipfunwe ishyaka. Ariko na none, hakaba hari abavugwa ko bashobora kuba aribo baserukira ishyaka PL, nka Munyangeyo Theogene cyangwa Amb. Nsengimana Joseph.

Munyangeyo, babihera ko ari amaraso mashya, ni umusore ukizamuka, aramutse agize n’amajwi make ntawabimurenganyiriza. Naho Amb. Nsengimana we, ni inararibonye muri politiki, yatangiranye n’ishyaka, yakoze imirimo ikomeye irimo ubu minisitiri, Ambassaderi muri Loni, ubu akaba nta n’akandi kazi afite, ari mu kiruhuko. Uyu Amb. Nsengimana, aramutse abonye amajwi, yemwe niyo yaba yisumbuyeho, ntawe byatangaza, kandi ashobora no kuboneraho iteke yo kwinjira muri Sena.

Muri PSD ho, biragoye kugereranya. Ntawukuriryayo Jean Damascene kumusubizamo, Biruta ashobora kutabyemera, Lyambabaje, asa n’uwiyeguriye noneho ahagarariye za Kaminuza za East Africa, Minisitiri w’Intebe agiye kujyamo haba harimo gukubagana, Dr Ngabitsinze, ni umusore utaramenyekana, cyeretse abaye Ambasaderi Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi cyangwa Depite Nkusi.

Ibyari byo byose urubuga rwa Politiki rugiye kuryoha cyane ko uyu mwaka habonetse abakandida benshi, dutegereje icyemezo kongere z’aya mashyaka zizafata nkuko amategeko abagenga abiteganya.

-6745.jpg

Urubuga rwa Politiki rugiye gushyuha

Cyiza Davidson

2017-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC

Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC

Editorial 18 Nov 2019
Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Editorial 06 Mar 2019
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Editorial 21 Jan 2025
New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Editorial 12 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu
Amakuru

AMAFOTO: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu

Editorial 09 Mar 2021
Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana
ITOHOZA

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Editorial 11 Jul 2017
Rubavu : Umusirikare  utaramenyekana yarasiwe ku mupaka  w’u Rwanda na Congo
Mu Rwanda

Rubavu : Umusirikare utaramenyekana yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Editorial 18 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru