Rusesabagina wageze I Kigali akamera nkuwo ijuru riguyeho, yatangiye nawe kuzana amananiza mu rubanza kuko amaze kubona ko ibimenyetso simusiga by’ubushinjacyaha ntaho yabicikira bityo n’ibinyamakuru yahaye amakuru bikorana n’abanzi b’igihugu byatangiye gusiba ayo makuru kuri Internet.
Muri iki cyumweru Rusesabagina wavugaga ko afite umujinya bityo yashinze FLN kugirango abohore Abanyarwanda yaratunguranye abwira urukiko ko atari umunyarwanda ahubwo ari umubiligi.
Rusesabagina, umutetsi waje kuba umushoferi wa Tax yaje gukina Film yamwitiriwe yumva yabaye igihangange ku buryo yumvaga umwanya usigaye ari ukuyobora igihugu, yashinze umutwe w’iterabwoba aziko abo yavugaga yirata ibigwi bitari ibye bose bazamujya inyuma. Usibye kurimbuka ku mutwe we, wishe abaturage abandi bagakomereka mu majyepfo y’igihugu nyuma y’ibitero bakoze, Rusesabagina amaze kubona ko byakomeye none iturufu yabaye ko ari umubiligi aho yageze agiye gushaka amaramuko atarateka imitwe ngo abe umuherwe.
Mbere yuko urubanza mu mizi rutangira, Rusesabagina arashaka gutinza urubanza kuko aziko ibimenyetso simusiga byafatiwe iwe mu Bubiligi ndetse agafatanwa ibimenyetso bikomeye harimo ibikoresho nka telephone zigendanwa n’ibindi. Impamvu Rusesabagina yafatanwe atinya ibimenyetso nuko yafashwe yitwaje ibyangombwa byose bya FLN/MRCD ku buryo bw’ikoranabuhanga. Yaguwe gitumo kuko aho yari yiteguye kujya siho yisanze.
Gutinza urubanza rero, uri umugabo w’imyaka 66 y’amavuko abikura ku bandi banyabyaha baratindije urubanza bakamara kabiri. Aha twavuga mu Rwanda nka Mugesera Leon, Uwinkindi Jean, Munyagishari Bernard, abajenosideri bari iburayi nka Munyeshyaka, Charles Ndereyehe, Marcel Sebatware n’abandi bahora baburana ifatwa cyangwa ifungurwa imyaka 10 igashira.
Duhereye kuri Mugesera, rurangiranwa wavuze ijambo muri 1992 ryateguraga kandi rigashishikariza umugambi wa Jenoside, yabanje kuburana kutazanwa mu Rwanda imyaka igera kuri 16, kugeza ubwo yiyahuzaga imiti ngo atazanwa mu Rwanda ariko bikanga bikaba ibyubusa. Mugesera yaburanaga muri Canada yitwaje abana abafashe mu ntoki ngo atere imbabazi agaragaze ko ari umubyeyi.
Yabanje kuvuga ko ijambo rye ryahinduwe hari ibyo bongeyemo kandi ijambo rifite n’amashusho. Mugesera mu rubanza rwe yashatse kurutinza kuko kuriwe yumvaga azaburana mpaka apfuye adakatiwe. Inshuro nyinshi yazaga mu rubanza akavuga ko atiteguye, akavuga ko arwaye, kugeza naho yazanaga ikibazo cy’imirire mu rubanza.
Undi twavuga ni Bernard Munyagishari. Hari ku wambere tariki ya 5 Kanama 2013, ubwo Munyagishari, Interahamwe karundura wari umukuru w’interahamwe ku Gisenyi yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga aho yatunguye benshi akavuga ko atari Umunyarwanda ari umukongomani ndetse ko atazi n’ikinyarwanda.
Ubushinjacyaha bwaje kwibutsa Munyagishari (waje nyuma gukatirwa burundu) ibyaha ashinjwa birimo gutegura umugambi wa Jenoside, ibyaha bya Jenoside gufata ku ngufu ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Umushinjacyaha muri urwo rubanza yibukije Munyagishari ko yavukiye mu Rwanda ari umunyarwanda ndetse akiga amashuri mu Kinyarwanda ndetse ko n’inama zo gutegura umugambi wa Jenoside yateguraga zakorwaga mu Kinyarwanda. Yongeyeho ko Munyagishari hari urubanza yarezwemo muri 1982 kandi rukaba rwarabaye mu Kinyarwanda. Munyagishari yafatiwe muri Kongo muri 2011, nk’abandi banyabyaha bose yashakaga gutinza urubanza.
Undi wazanye amatakirangoyi atagira aho ashingiye mu rubanza ni Pasiteri Jean Uwinkindi woherejwe mu Rwanda n’Urukiko rw’Arusha aho yanshinjwaga kurimbura imbaga y’Abatutsi kandi yaritwaga ko ari umukozi w’Imana. Yabanje kuvuga ko bamwibeshyeho ko bafashe utariwe kuko yitwa Uwinkindi Jean kandi urupapuro rumufata rwanditseho Uwinkindi Jean Bosco nyuma ubushinjacyaha bumwibutsa ko batigeze bibeshya ku muntu. Uwinkindi nawe, ukomoka ku Kibuye yaje gutungurana avugako atazi ikinyarwanda neza bityo ko aburana mu gifaransa. Urukiko rwagaragaje ko ari ugutinza urubanza ko azi neza ikinyarwanda nuko aburana urwandanze akatirwa burundu. Uwinkindi yafatiwe muri Uganda ku mazina yandi yari yiyise mu kwihishahisha ubutabera.
Amatakirangoyi y’abanyabyaha mu manza cyane cyane iza Jenoside n’iterabwoba ni ibisanzwe kugirango barebe ko bwacya kabiri.