• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Editorial 22 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Rusesabagina wageze I Kigali akamera nkuwo ijuru riguyeho, yatangiye nawe kuzana amananiza mu rubanza kuko amaze kubona ko ibimenyetso simusiga by’ubushinjacyaha ntaho yabicikira bityo n’ibinyamakuru yahaye amakuru bikorana n’abanzi b’igihugu byatangiye gusiba ayo makuru kuri Internet.

Muri iki cyumweru Rusesabagina wavugaga ko afite umujinya bityo yashinze FLN kugirango abohore Abanyarwanda yaratunguranye abwira urukiko ko atari umunyarwanda ahubwo ari umubiligi.

Rusesabagina, umutetsi waje kuba umushoferi wa Tax yaje gukina Film yamwitiriwe yumva yabaye igihangange ku buryo yumvaga umwanya usigaye ari ukuyobora igihugu, yashinze umutwe w’iterabwoba aziko abo yavugaga yirata ibigwi bitari ibye bose bazamujya inyuma. Usibye kurimbuka ku mutwe we, wishe abaturage abandi bagakomereka mu majyepfo y’igihugu nyuma y’ibitero bakoze, Rusesabagina amaze kubona ko byakomeye none iturufu yabaye ko ari umubiligi aho yageze agiye gushaka amaramuko atarateka imitwe ngo abe umuherwe.

Mbere yuko urubanza mu mizi rutangira, Rusesabagina arashaka gutinza urubanza kuko aziko ibimenyetso simusiga byafatiwe iwe mu Bubiligi ndetse agafatanwa ibimenyetso bikomeye harimo ibikoresho nka telephone zigendanwa n’ibindi. Impamvu Rusesabagina yafatanwe atinya ibimenyetso nuko yafashwe yitwaje ibyangombwa byose bya FLN/MRCD ku buryo bw’ikoranabuhanga. Yaguwe gitumo kuko aho yari yiteguye kujya siho yisanze.

Gutinza urubanza rero, uri umugabo w’imyaka 66 y’amavuko abikura ku bandi banyabyaha baratindije urubanza bakamara kabiri. Aha twavuga mu Rwanda nka Mugesera Leon, Uwinkindi Jean, Munyagishari Bernard, abajenosideri bari iburayi nka Munyeshyaka, Charles Ndereyehe, Marcel Sebatware n’abandi bahora baburana ifatwa cyangwa ifungurwa imyaka 10 igashira.

Duhereye kuri Mugesera, rurangiranwa wavuze ijambo muri 1992 ryateguraga kandi rigashishikariza umugambi wa Jenoside, yabanje kuburana kutazanwa mu Rwanda imyaka igera kuri 16, kugeza ubwo yiyahuzaga imiti ngo atazanwa mu Rwanda ariko bikanga bikaba ibyubusa. Mugesera yaburanaga muri Canada yitwaje abana abafashe mu ntoki ngo atere imbabazi agaragaze ko ari umubyeyi.

Yabanje kuvuga ko ijambo rye ryahinduwe hari ibyo bongeyemo kandi ijambo rifite n’amashusho. Mugesera mu rubanza rwe yashatse kurutinza kuko kuriwe yumvaga azaburana mpaka apfuye adakatiwe. Inshuro nyinshi yazaga mu rubanza akavuga ko atiteguye, akavuga ko arwaye, kugeza naho yazanaga ikibazo cy’imirire mu rubanza.
Undi twavuga ni Bernard Munyagishari. Hari ku wambere tariki ya 5 Kanama 2013, ubwo Munyagishari, Interahamwe karundura wari umukuru w’interahamwe ku Gisenyi yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga aho yatunguye benshi akavuga ko atari Umunyarwanda ari umukongomani ndetse ko atazi n’ikinyarwanda.

Ubushinjacyaha bwaje kwibutsa Munyagishari (waje nyuma gukatirwa burundu) ibyaha ashinjwa birimo gutegura umugambi wa Jenoside, ibyaha bya Jenoside gufata ku ngufu ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umushinjacyaha muri urwo rubanza yibukije Munyagishari ko yavukiye mu Rwanda ari umunyarwanda ndetse akiga amashuri mu Kinyarwanda ndetse ko n’inama zo gutegura umugambi wa Jenoside yateguraga zakorwaga mu Kinyarwanda. Yongeyeho ko Munyagishari hari urubanza yarezwemo muri 1982 kandi rukaba rwarabaye mu Kinyarwanda. Munyagishari yafatiwe muri Kongo muri 2011, nk’abandi banyabyaha bose yashakaga gutinza urubanza.

Undi wazanye amatakirangoyi atagira aho ashingiye mu rubanza ni Pasiteri Jean Uwinkindi woherejwe mu Rwanda n’Urukiko rw’Arusha aho yanshinjwaga kurimbura imbaga y’Abatutsi kandi yaritwaga ko ari umukozi w’Imana. Yabanje kuvuga ko bamwibeshyeho ko bafashe utariwe kuko yitwa Uwinkindi Jean kandi urupapuro rumufata rwanditseho Uwinkindi Jean Bosco nyuma ubushinjacyaha bumwibutsa ko batigeze bibeshya ku muntu. Uwinkindi nawe, ukomoka ku Kibuye yaje gutungurana avugako atazi ikinyarwanda neza bityo ko aburana mu gifaransa. Urukiko rwagaragaje ko ari ugutinza urubanza ko azi neza ikinyarwanda nuko aburana urwandanze akatirwa burundu. Uwinkindi yafatiwe muri Uganda ku mazina yandi yari yiyise mu kwihishahisha ubutabera.

Amatakirangoyi y’abanyabyaha mu manza cyane cyane iza Jenoside n’iterabwoba ni ibisanzwe kugirango barebe ko bwacya kabiri.

2020-10-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Editorial 12 Sep 2022
Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Editorial 12 May 2025
Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Editorial 25 Jan 2022
Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Editorial 13 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL
Mu Rwanda

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL

Editorial 02 Jun 2016
Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru
Amakuru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Editorial 28 Mar 2021
Perezida Museveni  n’abajenerali be bagiye gusubira mu byumba bitegurirwamo intambara
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni n’abajenerali be bagiye gusubira mu byumba bitegurirwamo intambara

Editorial 05 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru