• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Editorial 23 May 2017 ITOHOZA

Ibi ni bimwe mu bikorwa komisiyo y’igihugu y’amatora(NEC) igaragaza nk’ibishya mu biri kuranga ibikorwa bijyanye n’amatora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe muri kanama uyu mwaka.

Perezida w’iyi komisiyo, Prof Kalisa Mbanda agaragaza tumwe muri utwo dushya nko kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga aya matora, kuko ngo bahuye n’abashaka kuba abakandida kuri uwo mwanya bakumvikana ibigomba kubaranga mu bikorwa bizaranga aya matora.

Abashaka guhatanira uwo mwanya ni Mpayimana Philippe, Umunyamakuru wavuye i Burayi , hari Rwigara Diane na Mwenedata Gilbert, wigeze kwiyamamaza igihe cy’amatora y’abadepite, Mbanda avuga ko yagize ‘amanota meza’ yendaga kunganya n’imitwe ya politiki imwe n’imwe.

Ubusore bushaka kubakubaganisha ?

Mbanda avuga ko kuba ari abasore usanga hari abashaka gutandukira ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga amatora.

Ati « Bose ni abasore usanga babifata nko kugerageza, bati turebe uko u Rwanda rwifashe mu matora. Bakaza bafite n’amaraso mashyashya bagasoma vuba vuba amabwiriza tubaha, kuko baba bayafite bagasa n’abayanyura hejuru, bakigirira ibitekerezo byabo uko babikora. »

Tukavuga tuti “Muzatangira kwiyandikisha, ku itariki ya 13 z’ukwa Gatanu kuko twabahaye iminsi 30 mbere y’ itariki ya 12 Kamena aribwo tuzatangira kwakira kandidature z’abakandida, ariko kubera ubushyuhe bw’ubusore agatangira igihe kitaragera bakandika ku mpapuro zibonetse kandi twarababwiye ko ari twe tuzabaha impapuro zo gushyiraho imikono. »

Bavuzweho kutavunyisha

Ubusanzwe ngo babwiwe ko bagomba kuvunyisha mu bice bagiye gukoreramo riko ngo usanga hari aho banyuranyije n’amategeko.

Ati « Ikindi gishya bazana ni ukwinjira mu ifasi z’ubuyobozi nk’abinjira mu isoko. Akajyamo, ntabwo yagiye ku muyobozi w’umudugudu w’umurenge ntabwo yagiye ku w’akagari ku karere ngo avuge ati ‘ndi kanaka dore nabonanye na komisiyo y’igihugu y’matora, nje gukora ikingiki, akaza rwose nk’uwinjira mu isoko agatangira agakora. »

Hari kandi ngo n’abashaka ababasinyira mu kabari bikanakorwa.

Yongeraho ati « Hakagira n’abajya kubikorera muri bare no muri resitora kandi ibyo ngibyo twaravuganye ko bazatangira kuri iriya tariki bagakorerwa impapuro tuzabaha kandi bigakorerwa ahantu hazwi n’ubuyobozi.»

Akomeza avuga ko akarere kabimenya kamenyesha inzego zo hasi, kugirango abayobozi baabkire uko bikwiye.

Komisiyo yongeye kubihanangiriza

Nyuma yuko iyo mikorere komisiyo ivuga ko idakwiye, ku wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017 yicaranye n’abo bakandida bakaganira byinshi.

« Komisiyo yakoranye inama n’abo bashaka kuba abakandida, kubera iyo mikorere. Abasengerera abantu muri bare twarabimenye turabahuza turabibibutsa, batubaza niba batemerewe kuzenguruka bashaka ababasinyiraa tubabwira ko byemewe ariko bagomba kubazana bakabasinyira ahabigenewe.Tubibutsa kwimenyekanisha.»

Buri wese afite agashya

Prof Mbanda avuga ko buri wese mu bashaka kuba abakandida yaranzwe n’ibishya bitandukanye abasaba kwirinda.

Mpayimana yumvaga kwiyereka ubuyobozi atari ngombwa

Ati « Nk’uwo Philippe avuga ko afite uburenganzira agomba kugenda atagomba kwiyereka ubuyobozi, tukamubwira tuti ‘mu Rwanda si uko bimeze hari ubutegetsi ugomba kugenda ukabumenyesha icyo ukora.»

Rwigara Diane nshaka gufasha

« Uwo mukobwa Diane we atanga amafaranga tukamubwira ‘tuti ntabwo ukwiriye gutanga amafaranga ati ‘rwose abantu baransinyira nkabona ko bangiriye neza, kandi bakennye nkashaka kubafasha mbavana mu bukene nkabaha amafaranga.”

Mwenedata azi ko atazatsinda

« Mwenedata we akavuga ati ‘Rwose nziko ntazatsinda ariko ndashaka kureba aho mugejeje, ndashaka kureba ko mfite uburenganzira bwanjye, tuti ‘ufite uburenganzira bwawe kandi n’abandi bafite ubwabo, ntabwo ugomba gukandagira ubw’abandi kugirango werekane ko ubufite. Tuti ‘murashaka kuba abaperezida turabareka mukazerera uwari kuza igihe cy’ikinani ubungubugu baba babagejeje hehe, ko muvuga ngo turabafata nabi.»

-6650.jpg

Rwigara Diane, Prof Kalisa Mbanda, Mwenedata Gilbert

Mbanda asoza avuga ko muri icyo kiganiro bagiranye yababwiye ko babashima kuko bashaka kwigisha abaturage ibijyanye na demokarasi, ariko nabo bagombye kuba abademokarate, birinda gutanga amafaranga, gusinyishiriza ahantu hatemewe.

Asaba kandi abayobozi kuborohereza kuko ababonamo icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza. Ati « Mubyifatemo neza , muborohereze, akenshi aba ari abasoresore bazavamo Abanyarwanda beza mu minsi iri imbere. »

Iyi komisiyo yagiranye ikigniro nyunguranabitekerezo ku migendekere myiza y’aya matora n’abayobozi bafite aho bahuriye nayo mu ntara y’Amajyaruguru.

Source: Bwiza

2017-05-23
Editorial

IZINDI NKURU

Mpayimana Philippe yashinze ishyaka

Mpayimana Philippe yashinze ishyaka

Editorial 05 Nov 2018
Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo

Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo

Editorial 01 Jun 2017
Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Editorial 13 Jun 2023
Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda

Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda

Editorial 01 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatahuwe isano iri hagati ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda mu guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe isano iri hagati ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda mu guhungabanya u Rwanda

Editorial 04 Jan 2018
Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze
INKURU NYAMUKURU

Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Editorial 11 Aug 2020
Uwari boss wa Cadillac yakiriye agakiza abatirizwa muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo
MULTIMEDIA

Uwari boss wa Cadillac yakiriye agakiza abatirizwa muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo

Editorial 30 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru