Ibi ni bimwe mu bikorwa komisiyo y’igihugu y’amatora(NEC) igaragaza nk’ibishya mu biri kuranga ibikorwa bijyanye n’amatora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe muri kanama uyu mwaka.
Perezida w’iyi komisiyo, Prof Kalisa Mbanda agaragaza tumwe muri utwo dushya nko kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga aya matora, kuko ngo bahuye n’abashaka kuba abakandida kuri uwo mwanya bakumvikana ibigomba kubaranga mu bikorwa bizaranga aya matora.
Abashaka guhatanira uwo mwanya ni Mpayimana Philippe, Umunyamakuru wavuye i Burayi , hari Rwigara Diane na Mwenedata Gilbert, wigeze kwiyamamaza igihe cy’amatora y’abadepite, Mbanda avuga ko yagize ‘amanota meza’ yendaga kunganya n’imitwe ya politiki imwe n’imwe.
Ubusore bushaka kubakubaganisha ?
Mbanda avuga ko kuba ari abasore usanga hari abashaka gutandukira ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga amatora.
Ati « Bose ni abasore usanga babifata nko kugerageza, bati turebe uko u Rwanda rwifashe mu matora. Bakaza bafite n’amaraso mashyashya bagasoma vuba vuba amabwiriza tubaha, kuko baba bayafite bagasa n’abayanyura hejuru, bakigirira ibitekerezo byabo uko babikora. »
Tukavuga tuti “Muzatangira kwiyandikisha, ku itariki ya 13 z’ukwa Gatanu kuko twabahaye iminsi 30 mbere y’ itariki ya 12 Kamena aribwo tuzatangira kwakira kandidature z’abakandida, ariko kubera ubushyuhe bw’ubusore agatangira igihe kitaragera bakandika ku mpapuro zibonetse kandi twarababwiye ko ari twe tuzabaha impapuro zo gushyiraho imikono. »
Bavuzweho kutavunyisha
Ubusanzwe ngo babwiwe ko bagomba kuvunyisha mu bice bagiye gukoreramo riko ngo usanga hari aho banyuranyije n’amategeko.
Ati « Ikindi gishya bazana ni ukwinjira mu ifasi z’ubuyobozi nk’abinjira mu isoko. Akajyamo, ntabwo yagiye ku muyobozi w’umudugudu w’umurenge ntabwo yagiye ku w’akagari ku karere ngo avuge ati ‘ndi kanaka dore nabonanye na komisiyo y’igihugu y’matora, nje gukora ikingiki, akaza rwose nk’uwinjira mu isoko agatangira agakora. »
Hari kandi ngo n’abashaka ababasinyira mu kabari bikanakorwa.
Yongeraho ati « Hakagira n’abajya kubikorera muri bare no muri resitora kandi ibyo ngibyo twaravuganye ko bazatangira kuri iriya tariki bagakorerwa impapuro tuzabaha kandi bigakorerwa ahantu hazwi n’ubuyobozi.»
Akomeza avuga ko akarere kabimenya kamenyesha inzego zo hasi, kugirango abayobozi baabkire uko bikwiye.
Komisiyo yongeye kubihanangiriza
Nyuma yuko iyo mikorere komisiyo ivuga ko idakwiye, ku wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017 yicaranye n’abo bakandida bakaganira byinshi.
« Komisiyo yakoranye inama n’abo bashaka kuba abakandida, kubera iyo mikorere. Abasengerera abantu muri bare twarabimenye turabahuza turabibibutsa, batubaza niba batemerewe kuzenguruka bashaka ababasinyiraa tubabwira ko byemewe ariko bagomba kubazana bakabasinyira ahabigenewe.Tubibutsa kwimenyekanisha.»
Buri wese afite agashya
Prof Mbanda avuga ko buri wese mu bashaka kuba abakandida yaranzwe n’ibishya bitandukanye abasaba kwirinda.
Mpayimana yumvaga kwiyereka ubuyobozi atari ngombwa
Ati « Nk’uwo Philippe avuga ko afite uburenganzira agomba kugenda atagomba kwiyereka ubuyobozi, tukamubwira tuti ‘mu Rwanda si uko bimeze hari ubutegetsi ugomba kugenda ukabumenyesha icyo ukora.»
Rwigara Diane nshaka gufasha
« Uwo mukobwa Diane we atanga amafaranga tukamubwira ‘tuti ntabwo ukwiriye gutanga amafaranga ati ‘rwose abantu baransinyira nkabona ko bangiriye neza, kandi bakennye nkashaka kubafasha mbavana mu bukene nkabaha amafaranga.”
Mwenedata azi ko atazatsinda
« Mwenedata we akavuga ati ‘Rwose nziko ntazatsinda ariko ndashaka kureba aho mugejeje, ndashaka kureba ko mfite uburenganzira bwanjye, tuti ‘ufite uburenganzira bwawe kandi n’abandi bafite ubwabo, ntabwo ugomba gukandagira ubw’abandi kugirango werekane ko ubufite. Tuti ‘murashaka kuba abaperezida turabareka mukazerera uwari kuza igihe cy’ikinani ubungubugu baba babagejeje hehe, ko muvuga ngo turabafata nabi.»
Rwigara Diane, Prof Kalisa Mbanda, Mwenedata Gilbert
Mbanda asoza avuga ko muri icyo kiganiro bagiranye yababwiye ko babashima kuko bashaka kwigisha abaturage ibijyanye na demokarasi, ariko nabo bagombye kuba abademokarate, birinda gutanga amafaranga, gusinyishiriza ahantu hatemewe.
Asaba kandi abayobozi kuborohereza kuko ababonamo icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza. Ati « Mubyifatemo neza , muborohereze, akenshi aba ari abasoresore bazavamo Abanyarwanda beza mu minsi iri imbere. »
Iyi komisiyo yagiranye ikigniro nyunguranabitekerezo ku migendekere myiza y’aya matora n’abayobozi bafite aho bahuriye nayo mu ntara y’Amajyaruguru.
Source: Bwiza