Bamwe mu baturage bavuga ko batarabona amakarita y’Itora bakavuga ko batazi niba bazabona uko bazatora abayobozi batayafite.
Mugisha Emmanuel umuyobozi w’umudugudu w’Amahoro akagari ka Nonko umurege wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro avuga ko hari amakarita y’itora bagifite kuko abaturage bataza kuyafata, kandi amaze igihe yarasohote ariko atazi impamvu bataza kuyafata kandi bazi neza aho aho bibarurije.
Mugisha akomeza avugako ko iyo habaye umuganda turayitwaza kugirago utaraje kuyifata ayihabwe ariko bikaba ibyubusa kuko hakiri amakarita meshi cyane kuburyo nka 54% ari bamaze kufata, kandi imisi yashize kugirago igihe cyo kudusimbura kigere hakiri abatarayafata, gewe byaranyobeye rwose kuko jya mubiro byacu by’Umudugudu nkasanga amakarita ahari nimeshi cyane.
Mugisha ati: niba banyirayo barimutse bakaba baribaruje ahandi agasohokera ahantu hatandukanye byaranyobeye, no kumatora yubushize ya Referendumu twayatwaye aho bagombaga gutorere kuri (site yitora) ariko abaje kuyafata nibake cyane, twagerageje kuyagabana gewe nabagezi bage dukorana ariko byaba ibyubusa abaturage ntibaza kuyafata kuburyo ducishamo nazamikoro tubashishikariza kuza kureba amakarita yabo ariko byabaye ibyubusa ubu twarabaretse uzaza azayifata utazaza ibyo biramureba.
Kamugisha Robert umwe mubabuze ikarita y’itora utuye mu mudugudu w’Amahoro yavuze ko amaze kwihinduza kuri lisite y’itora inshuro nyishi ariko ariko ikarita ye atarayibona atazi impamvu idasohokera mu mumudugudu yibarujemo, kandi yaragiye ku kagari akibaruza ndetse akanibaruza akoresheje itumanaho nko Komisoyo yamatora yabitangaje kurubuga rwayo ndetse no mubinyamakuru bitandukanye.
Robert akomeza avuga ko igihe cyo gutora Referandumu yagiye ntakarita afite akerekana indangamuntu gusa bakamureka agatora ariko atazi niba no mugutora abayobozi bo munzego zibanze bazamwemerera kuko ikarita ye atarayibona kandi yaribaruje.
Rusagara Cleophas avuga ko ikarita ye yitora yayibonye byamuruhije cyane kuko yagiye kuyisha kumukuru w’umudugudu akamubwira ko amakarita y’itora yose yayahaye ushizwe umutekano kuko we atajya abona umwanya kubera akazi keshi agira, agiye kureba ushizwe umutekano nawe asanga adahari inshuro zigera kuri 3. Ati byaragoye ariko narayibonye kabisa nyuma yigihe kirekire narayobewe aho nzakura ikarita yage rwose.
Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Bokasa Moses ushize itangazamakuru muri komisiyo y’Amatora avuga ko umuntuwe wese wemerewe gutora agomba kuba yujuje ibyagobwa bisabwa namategeko naho abo batarafata amakarita yabo cyagwa abataragize ubushake bwo kujya kuyashaka kandi ahari kumidugudu yaba bibaruhejo bitazaboruhera kugira uruhare mu kwitorera abayobozi baba kandi ubundi mubyukuri bari bakwiye kuba bafite ubwo burengazira.
Safi Emmanuel