Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu gihugu hose bakomeje igikorwa cyo guhitamo umukandida uzahagararira uyu mutwe wa politiki mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.
Aya matora ageze ku rwego rw’imirenge yabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 27 Gicurasi 2017 no ku Cyumweru nyuma y’ayabaye mu mpera z’icyumweru cyabanje ku midugudu n’utugari. Abakandida batowe ku rwego rw’utugari bakuwemo babiri bazahagararira imirenge ku rwego rw’uturere.
Mu bice by’umujyi wa Kigali kimwe n’ahandi mu gihugu, amatora yatangiye nyuma ya saa sita, abaturage bavuye mu muganda rusange.
Mu murenge wa Kacyiru ho muri Gasabo, amatora yatangiye ahagana saa cyenda, abatsinze ku rwego rw’utugari bagenera amajwi yabo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere myiza muri Komite ya FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kacyiru, Patrice Ndanga, yabwiye Itangazamakuru ati “Abiyamamaje bose mu baturutse mu tugari dutandukanye mu murenge wacu bahisemo guha amajwi yabo Perezida Kagame. Bishatse kuvuga ko ariwe mukandida wacu ku rwego rw’Akarere.”
Ndanga yatangaje ko bitatunguranye kubona abagera ku 125 batoye bose bahuriye kuri Perezida Kagame, ati “ Hari imishinga myinshi tugishaka ko afashamo Abanyarwanda mu myaka iri imbere.”
Muri Kimihurura naho Perezida Kagame yabonye amajwi 100% mu gikorwa cyabereye ku biro by’umurenge.
Abakandida mu mirenge yose bazahangana ku rwego rw’Akarere ku ya 3 Kamena, aho abazatorwa bazahita bajya ku rwego rw’Intara mbere y’uko umukandida wa RPF Inkotanyi yemezwa n’Inteko rusange y’Umuryango ku rwego rw’igihugu.
Mu gihe itariki y’amatora igenda yegereza, ingengabihe yashyizweho iteganya ko hagati ya tariki 12 na 23 Kamena hazakirwa kandidatire z’abakandida. Tariki 27 uko kwezi, Komisiyo y’Amatora izatangaza kandidatire z’agateganyo mbere y’uko hatangazwa iza burundu tariki 7 Nyakanga.
Abazaba bemejwe nk’abakandida bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 17 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama; umunsi w’amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga n’iya 4 Kanama ku b’imbere mu gihugu.
Norbert Nyuzahayo