Imikino yo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023 kizabera mu gihugu cya Cote d’Ivoire ku mugabane wa Afurika yaraye itangiye hirya no hino mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko ku ikipe y’u Rwanda yo iratangira gukina kuri uyu wa kane.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, arakina umukino wayo wa mbere aho bakina n’ikipe y’igihugu ya Mozambique naho ikipe ya Senegal ikine na Benin, ni imikino yo mu itsinda rya L ririmo n’u Rwanda.
Uyu mukino w’u Rwanda ugiye gukinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Kamena 2022, aho bakinira mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri First National Bank Stadium izwi nka FNB Stadium, iyi sitade ikaba yari isanzwe izwi ku izina rya Soccer City.
Amakuru arebana n’ikipe y’igihugu Amavubi, nk’uko byemejwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alos Ferrer ni uko rutahizamu Kagere Medie ariwe kapiteni mushya w’u Rwanda, aho aba yungirijwe na Salomon Nirisalike.
Ikindi ni uko ubwo Amavubi yakoraga imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, umunyezamu Olivier Kwizera yagize akabazo k’imvune ku kuboko byanatumye atanasozanya imyitozo na bagenzi be, gusa amakuru ahari ni uko ikibazo yagize kidakabije cyane ku buryo kuri uyu munsi ashobora no kwitabazwa kuri uyu mukino.
Mu yindi mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika yaraye ibaye ni Ghana yaraye itsinze ikipe ya Madagascar 3-0, Libya itsinda 1-0 ikipe ya Botswana, Angola nayo yaraye itsinze ikipe ya Central Africa Republic ibitego 2-1.
Usibye uyu mukino w’u Rwanda na Mozambique naho ikipe y’igihugu ya Tunisia irakina na Guine Equatorial.