Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagarutse i Kigali nyuma yo gutsinda iya Seychelles Ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, wabaye kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Victoria.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Amavubi yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, aho agiye kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri saa 18:00.
Ubwo basohokaga mu kibuga cy’indege, abakinnyi n’abatoza b’Amavubi basaga n’abananiwe ku maso nyuma yo gukora urugendo rw’ijoro, bari bafite akanyamuneza bitewe n’intsinzi bakuye muri Seychelles.
Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko gutsinda uyu mukino byabaye intangiriro nziza yo guhoza abanyarwanda amarira barize ubwo iyi kipe yari imaze igihe ititwara neza, yemeza ko batangiye kwishyura ideni bafitiye abanyarwanda.
Ati” Twishimiye intsinzi, akenshi iyo watsinze ntabwo wibuka ibitaragenze neza kuko ikiba cyatujyanye aba ari ugushaka intsinzi utitaye ku bibazo uhura na byo mu nzira. Intsinzi turayizanye kuko turashaka kwishyura ideni dufitiye abanyarwanda turabizi ibihe byacu byo kubagarurira ibyishimo byatangiye ubu.”
Abajijwe ni ba nta mpinduka azakora mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsindira ibitego 3-0 hanze, Mashami yavuze ko Amavubi ashaka gutsindira Seychelles imbere y’abanyarwanda kugira ngo yongere kwiyunga na bo.
Ati” Abakinnyi bose dufite barabishoboye ntabwo wavuga ngo hari uwo tuzagerageza. Twatsindiye hanze ni byo, ariko na none bizaba byiza nidutsindira mu rugo imbere y’abafana bamaze igihe batabona intsinzi, ntabwo twakwirara.”
Amavubi yahise akomereza mu mwiherero i Nyamata, azasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.