• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Editorial 07 Sep 2019 IMIKINO

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagarutse i Kigali nyuma yo gutsinda iya Seychelles Ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, wabaye kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Victoria.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Amavubi yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, aho agiye kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri saa 18:00.

Ubwo basohokaga mu kibuga cy’indege, abakinnyi n’abatoza b’Amavubi basaga n’abananiwe ku maso nyuma yo gukora urugendo rw’ijoro, bari bafite akanyamuneza bitewe n’intsinzi bakuye muri Seychelles.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko gutsinda uyu mukino byabaye intangiriro nziza yo guhoza abanyarwanda amarira barize ubwo iyi kipe yari imaze igihe ititwara neza, yemeza ko batangiye kwishyura ideni bafitiye abanyarwanda.

Ati” Twishimiye intsinzi, akenshi iyo watsinze ntabwo wibuka ibitaragenze neza kuko ikiba cyatujyanye aba ari ugushaka intsinzi utitaye ku bibazo uhura na byo mu nzira. Intsinzi turayizanye kuko turashaka kwishyura ideni dufitiye abanyarwanda turabizi ibihe byacu byo kubagarurira ibyishimo byatangiye ubu.”

Abajijwe ni ba nta mpinduka azakora mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsindira ibitego 3-0 hanze, Mashami yavuze ko Amavubi ashaka gutsindira Seychelles imbere y’abanyarwanda kugira ngo yongere kwiyunga na bo.

Ati” Abakinnyi bose dufite barabishoboye ntabwo wavuga ngo hari uwo tuzagerageza. Twatsindiye hanze ni byo, ariko na none bizaba byiza nidutsindira mu rugo imbere y’abafana bamaze igihe batabona intsinzi, ntabwo twakwirara.”

Amavubi yahise akomereza mu mwiherero i Nyamata, azasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

2019-09-07
Editorial

IZINDI NKURU

AS Kigali, APR FC na Espoir FC zatangiye neza shampiyona y’u Rwanda 2022-2023, Sunrise ikizamuka yisasiye Police FC ya Mashami Vincent watoreje muri Sitade Gologota

AS Kigali, APR FC na Espoir FC zatangiye neza shampiyona y’u Rwanda 2022-2023, Sunrise ikizamuka yisasiye Police FC ya Mashami Vincent watoreje muri Sitade Gologota

Editorial 20 Aug 2022
AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

Editorial 04 Sep 2024
Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Editorial 03 Apr 2021
PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

Editorial 20 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT
Mu Mahanga

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Editorial 19 Jan 2016
Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1
IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1

Editorial 12 Feb 2018
Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa
HIRYA NO HINO

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Editorial 19 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru