Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza ku munsi w’ejo kuwa 7 Mata 2017, yatanze ikiganiro mu mihango yo Kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, .
Iyi mihango hari Abanyarwanda benshi bayikurikiye LIVE kuri interineti http://webtv.un.org/ ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i New York ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (4PM) zo mu Rwanda.
Iyi mihango, yamaze igihe cy’isaha imwe, yatangijwe no gucana urumuri rw’icyizere, habayeho kandi gufata umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside.
António Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yavuze ijambo, hamwe na Visi Perezida w’uyu muryango Durga Prasad Bhattarai bavuze ahanini kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyo Isi yagombye kuyigiraho.
Valentine Rugwabiza nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yagaragaje ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’icyaha cya Jenoside haharanirwa Ubumwe n’Ubwiyunge, n’iterambere rirambye mu kwishakamo ibisubizo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza (i bumoso)
Umunyarwandakazi Sonia Mugabo, nawe yatanze ubuhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside ariko uharanira kubaho, ubu ibikorwa bye bikaba bimufashije kwibeshaho no kwiteza imbere.
Malaika Uwamahoro, nawe w’umunyeshuri wiga muri Fordham University, i New York yifashishije inganzo ye nk’umusizi n’umwanditsi w’imivugo, yahawe umwanya nawe avuga kuri Jenoside.
Undi n’ umwanya ni Carl Wilkens, Umunyamerika rukumbi wemeye gusigara mu Rwanda mu gihe cya Jenoside. Wilkens mu kiganiro yatanze yavuze uko muri Jenoside yasigaye aho yari atuye i Kigali akiyemeza kurokora Abanyarwanda basaga 400 bahigwaga n’abicanyi muri icyo gihe.
Wilkens, usanzwe ufite ibikorwa akorera mu gihugu cya Somalia aho yita ku bantu babana n’ingaruka z’intambara ya Darfur, yatanze ubuhamya bw’uko nyuma ya Jenoside yaje gusubira muri Amerika, ariko mu 1995 akaza kugaruka gukorana n’Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi mu bikorwa byo gusana igihugu, abinyujije mu muryango yashinze wa ‘World Outside My Shoes’.
Nyuma umunyamakuru w’umushakashatsi w’Umwongerezakazi witwa Linda Melvern wakoreye igihe kinini Ikinyamakuru The Sunday Times, nawe yasangije abaraho iby’igitabo yanditse cyitwa ‘A People Betrayed. The Role of the West in Rwanda’s Genocide’.
Ibi biganiro byayobowe na Maher Nasser ukora mu biro bishinzwe itangazamakuru mu Muryango w’Abibumbye, afatanyaje n’Abanyarwanda bari mu itsinda ry’Abaserukiye igihugu muri uyu muryango.