• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ambasaderi Rugwabiza yatanze ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23

Ambasaderi Rugwabiza yatanze ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23

Editorial 08 Apr 2017 ITOHOZA

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza ku munsi w’ejo kuwa 7 Mata 2017, yatanze ikiganiro mu mihango yo Kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, .

Iyi mihango hari Abanyarwanda benshi bayikurikiye LIVE kuri interineti http://webtv.un.org/ ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i New York ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (4PM) zo mu Rwanda.

Iyi mihango, yamaze igihe cy’isaha imwe, yatangijwe no gucana urumuri rw’icyizere, habayeho kandi gufata umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside.

António Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yavuze ijambo, hamwe na Visi Perezida w’uyu muryango Durga Prasad Bhattarai bavuze ahanini kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyo Isi yagombye kuyigiraho.

Valentine Rugwabiza nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yagaragaje ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’icyaha cya Jenoside haharanirwa Ubumwe n’Ubwiyunge, n’iterambere rirambye mu kwishakamo ibisubizo.

-6252.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza (i bumoso)

-6251.jpg

Umunyarwandakazi Sonia Mugabo, nawe yatanze ubuhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside ariko uharanira kubaho, ubu ibikorwa bye bikaba bimufashije kwibeshaho no kwiteza imbere.

Malaika Uwamahoro, nawe w’umunyeshuri wiga muri Fordham University, i New York yifashishije inganzo ye nk’umusizi n’umwanditsi w’imivugo, yahawe umwanya nawe avuga kuri Jenoside.

Undi n’ umwanya ni Carl Wilkens, Umunyamerika rukumbi wemeye gusigara mu Rwanda mu gihe cya Jenoside. Wilkens mu kiganiro yatanze yavuze uko muri Jenoside yasigaye aho yari atuye i Kigali akiyemeza kurokora Abanyarwanda basaga 400 bahigwaga n’abicanyi muri icyo gihe.

Wilkens, usanzwe ufite ibikorwa akorera mu gihugu cya Somalia aho yita ku bantu babana n’ingaruka z’intambara ya Darfur, yatanze ubuhamya bw’uko nyuma ya Jenoside yaje gusubira muri Amerika, ariko mu 1995 akaza kugaruka gukorana n’Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi mu bikorwa byo gusana igihugu, abinyujije mu muryango yashinze wa ‘World Outside My Shoes’.

Nyuma umunyamakuru w’umushakashatsi w’Umwongerezakazi witwa Linda Melvern wakoreye igihe kinini Ikinyamakuru The Sunday Times, nawe yasangije abaraho iby’igitabo yanditse cyitwa ‘A People Betrayed. The Role of the West in Rwanda’s Genocide’.

Ibi biganiro byayobowe na Maher Nasser ukora mu biro bishinzwe itangazamakuru mu Muryango w’Abibumbye, afatanyaje n’Abanyarwanda bari mu itsinda ry’Abaserukiye igihugu muri uyu muryango.

2017-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Editorial 18 Mar 2019
Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Editorial 14 Feb 2020
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Editorial 05 Aug 2023
Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Editorial 19 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara
POLITIKI

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Editorial 10 Jul 2018
Uganda: Bikekwa ko uwagombaga kuzatanga ubuhamya mu rubanza rw’ishimutwa rya Joel Mutabazi yishwe
ITOHOZA

Uganda: Bikekwa ko uwagombaga kuzatanga ubuhamya mu rubanza rw’ishimutwa rya Joel Mutabazi yishwe

Editorial 28 Apr 2018
“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron
INKURU NYAMUKURU

“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

Editorial 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru