Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ikiganiro mu kanama ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gashinzwe ububanyi n’amahanga(Council on foreign relations), abazwa uburyo yatsinze amatora ku kigero cyo hejuru, abereka uburyo yayatsinze.
Umukuru w’u Rwanda ari muri iki gihugu aho yitabiriye imirimo y’inteko rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 72, aho i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abagize aka kanama k’Abanyamerika kadaharanira inyungu gahuza abanyepolitiki batandukanye harimo abenshi babaye abanyamabanga ba Amerika, abayobozi b’urwego rwa Amerika rushinzwe iperereza(CIA), abanyamabanki, abanyamategeko n’abarimu muri kaminuza, bahuye na we mu kiganiro cyiswe ‘Conversation with Paul Kagame’ cyangwa, ‘Ikiganiro na Paul Kagame.’
Abacyitabiriye bamubajije uburyo yatsinze ku kigero cyo hejuru mu matora aheruka namajwi, 98,7%.
Yabasubije ko agendeye ku buryo Abanyarwanda basaga miliyoni enye bagejeje ibyifuzo byabo ku Nteko Ishinga Amategeko, basaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka , akongera guhabwa uburenganzira bwo kwiyamamaza, byagaragarazaga ko azatsinda ku kigero kiri hejuru.
Ati “Kandi ushatse byareberwa mu mateka y’u Rwanda mu myaka 23 ishize , aho u Rwanda kuri ubu rukeneye gukomeza kwiyubaka no kunga ubumwe hagati y’abanegihugu.”
Kagame yavuze ko ku bijyanye na demokarasi, igomba kugendana n’umwihariko wa buri gihugu. Ko itagomba kuba imwe hose, hagendewe ku byifuzo by’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Ati “Kuko abaturage ntabwo babaho bigenga kandi bari kubwirizwa kugendera kuri demokarasi y’abandi.”
Ku kibazo cy’uko Umuryango mpuzamahanga wananiwe kurokora u Rwanda mu gihe cya jenoside. Yasubije ko icyo gihe radio zakoreshwaga mu guhamagarira abaturage gukora ubwicanyi kandi ko byakozwe amezi n’amezi byose ngo ari ubwisanzure mu kuvuga.
Nubwo ibyo byabaye ariko ngo abahigwaga n’abakoraga ubwicanyi bariyunze, bashaka uburyo barenga ayo mateka mabi. Kandi ngo urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rugeze ahantu heza hatari hitezwe.
Umukuru w’Igihugu Yavuze ko atigeze arwanira kuba perezida, ko icyo yarwaniraga ari uguharanira uburenganzira bwa muntu kandi ko kuri ubu icyo ashaka ari ugukorera umuturage mu nzira nziza imubereye.
Ku bijyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho, yavuze ko inkunga y’amahanga yagize uruhare rukomeye mu iterambere, aho abafatanyabikorwa berekwa uko inkunga yabo ikoreshwa neza.
Ku bucuruzi n’imibanire n’Abashinwa bigaruriye isoko rinini rya Afurika ndetse no ku ishoramari muri rusange, yavuze ko ikoreshwa neza, kandi ko icya ngombwa ari uko umenya neza icyo ushaka ukirinda ko ubyazwa umusaruro.
Abagize aka kanama baganiriye ku bubanyi n’amahanga bwa Amerika, barebera hamwe uko ubwo bubanyi n’amahanga bwifashe mu murongo waguye mpuzamahanga.
[ VIDEO ]