Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko biyemeje gufasha u Rwanda guteza imbere uburezi n’ubuhinzi nka zimwe mu nkingi zizafasha igihugu kugera kuri gahunda y’iterambere y’imyaka irindwi.
Ambasaderi Vrooman yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard.
Ibiganiro byabo byibanze ku gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi igamie impinduka (National Strategy for Transformation) yatangiye umwaka ushize.
Amb. Vrooman yavuze ko igihugu cye cyifuje guteza imbere ubuhinzi nk’urwego rw’ubukungu rufatiye runini Abanyarwanda benshi.
Yagize ati “Vuba aha twatangije umushinga witwa ‘Hinga Weze’ ufasha abahinzi mu turere dutandukanye tw’igihugu, tubafasha kwibanda ku bihingwa runaka leta yashyize imbere kugira ngo abaturage babashe kweza.”
Yakomeje agira ati “Kuba abagera ku 70 % by’Abanyarwanda bari mu buhinzi , bivuze ko ari urwego rw’ingenzi, akaba ariyo mpamvu Leta yarwitayeho ngo rufashe mu kwihaza imbere mu gihugu ndetse no kohereza hanze.”
Uwo mushinga w’imyaka itanu washowemo miliyari 28 Frw , ukazafasha abahinzi basaga ibihumbi 200.
Vrooman yavuze ko Amerika yaniyemeje gufasha abana b’u Rwanda kumenya kwandika no gusoma nk’imwe mu nzira yo kumenya andi masomo bigishwa.
Ati “Turi gufasha miliyoni nyinshi z’abana ku Isi kumenya gusoma. Intego yacu ni ugufasha Minisiteri y’uburezi mu burezi bw’ibanze tubaha ibikoresho byakwifashishwa kugira ngo abana bige ururimi rwabo kavukire n’izindi. Ubushobozi bw’umwana mu rurimi no kurusoma ni iby’ingenzi cyane ku gihugu gishaka iterambere rishingiye ku bumenyi.”
Mu bijyanye n’Iterambere, Amerika ifasha u Rwanda mu ngeri z’ubukungu, ubuhinzi, uburezi, ubuzima n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi.
Buri mwaka, USA iha u Rwanda inkunga igera kuri miliyoni 107 z’amadolari (asaga miliyari 93 Frw) zigamije ibikorwa by’iterambere binyuze mu Kigo cy’Abanyamerika cyita ku Iterambere (USAID).