• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amerika yohereje indege kabuhariwe mu gusuka ibisasu hafi n’umupaka wa Koreya ya Ruguru

Amerika yohereje indege kabuhariwe mu gusuka ibisasu hafi n’umupaka wa Koreya ya Ruguru

Editorial 24 Sep 2017 ITOHOZA

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru yatangarije UN kuri uyu wa Gatandatu ko igikorwa cya Donald Trump cyo kohereza indege za gisirikare hafi n’umupaka wa Koreya ya ruguru ari ubwiyahuzi ndetse anavuga ko nta kabuza Amerika igomba kurasaswaho ibisasu kirimbuzi.

Ibi Ri yong Ho minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru yabivuze nyuma kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’amasaha make indege za gisirikare za Leta zunze ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa B-1B kabuhariwe mu gusuka ibisasu iherekejwe n’izindi ndege z’indwanyi zizengurutse mu kirere mpuzamahanga(kitagira nyiracyo) kiri hejuru y’amazi aherereye mu burasirazuba bwa Koreya ya ruguru.

Minisiteri y’ingabo za Amerika, Pentagone, yavuze ko byari ukwereka Perezida Donald Trump imbaraga n’ubushobozi buhari mu bya gisirikari.

-8092.jpg

Ri Yong Ho yavuze ko Donald Trump yagombye kwitondera ibyo akora ndetse n’ibyo avuga. Yagize ati: “Bitewe n’ubutamenya bwe ndetse n’amarangamutima ye adafututse, yagerageje gutuka no gutesha agaciro icyubahiro gikuru cy’igihugu cyacu. Gusa ubwo yakoraga ibi, yakoze ikosa rikomeye adashobora gusubiza inyuma kuko yatumye ibisasu byacu bigomba gusukwa ku butaka bwa Amerika uko bya byagenda kose”.

-8093.jpg

Ri Yong Ho minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru

Ri yongeyeho ko ikirenze kuri ibyo ari uko ubu bari ku kiciro cya nyuma cyo kugera ku bitwaro bya kirimbuzi(Nuclear force).

Ri yunzemo ati: “Kereka umuryango mpuzamahanga nuramuka utanze ubutabera, naho ubundi ukuri guhari ni uko imbaraga zigomba gusubizwa n’izindi mbaraga. Gusa Donald Trump wenyine ni we urimo gukora ibikorwa by’ubwiyahuzi. Donald Trump ashobora kuba atazi neza ingaruka z’ibyo yavuze gusa tuzakora ibishoboka byose kugirango abone ingaruka zabyo kandi azirengere.”

Twabibutsa ko ku munsi w’ejo Kuwa Gatanu ari bwo Donald Trump yanditse kuri Twitter ye avuga ko Perezida wa Koreya ya Ruguru ari umusazi, umunyagitugu udatinya kwicisha inzara abaturage be ndetse no kubica, biryo ko agomba guhabwa isomo rimukwiriye kandi atigeze abona kuva yabaho mu buzima bwe.

Kim Jung Un perezida wa Koreya ya ruguru nawe utarigeze aripfana yahise amusubiza ko ari umusaza wataye umutwe ndetse ugaragaza ko ntacyo ashoboye kubera izabukuru(mentally deranged US dotard).

Isi yose ikomeje kwibaza amaherezo y’iki kibazo dore ko bimwe mu bihugu bikomeye ku isi nk’ubushinwa n’uburusiya bivuga ko hagombye gukoreshwa inzira y’imishyikirano ndetse ikibazo kikitonderwa cyane nyamara ku rundi ruhande Amerika ikaba isa n’aho ishaka ko Koreya ya Ruguru yahabwa isomo binyuze mu nzira iyo ari yo yose ishoboka kuko kuri yo ikibazo cyamaze kurengerana.

Ibi ni nabyo Amerika yagaragaje mu nama y’umuryango w’abibumbye aho yavuze ko iki kibazo gisa n’icyamaze kurenga ubushobozi bwawe bityo ko bagiye kucyohereza muri Pentagone kugirango yige uburyo yagikemura.

2017-09-24
Editorial

IZINDI NKURU

Ese Museveni yaba atariwe vunja rikwiye guhandurwa muri politiki ya Uganda?

Ese Museveni yaba atariwe vunja rikwiye guhandurwa muri politiki ya Uganda?

Editorial 26 Sep 2018
U Buhinde: Abanyeshuri 3 ba kaminuza barimo Umunyarwanda batawe muri yombi n’igipolisi

U Buhinde: Abanyeshuri 3 ba kaminuza barimo Umunyarwanda batawe muri yombi n’igipolisi

Editorial 01 Oct 2017
Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Editorial 13 Jun 2024
440,000$: Ikiguzi  cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

Editorial 02 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage
POLITIKI

Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Editorial 10 Oct 2018
Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid
IMIKINO

Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid

Editorial 31 May 2018
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Editorial 03 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru