Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru yatangarije UN kuri uyu wa Gatandatu ko igikorwa cya Donald Trump cyo kohereza indege za gisirikare hafi n’umupaka wa Koreya ya ruguru ari ubwiyahuzi ndetse anavuga ko nta kabuza Amerika igomba kurasaswaho ibisasu kirimbuzi.
Ibi Ri yong Ho minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru yabivuze nyuma kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’amasaha make indege za gisirikare za Leta zunze ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa B-1B kabuhariwe mu gusuka ibisasu iherekejwe n’izindi ndege z’indwanyi zizengurutse mu kirere mpuzamahanga(kitagira nyiracyo) kiri hejuru y’amazi aherereye mu burasirazuba bwa Koreya ya ruguru.
Minisiteri y’ingabo za Amerika, Pentagone, yavuze ko byari ukwereka Perezida Donald Trump imbaraga n’ubushobozi buhari mu bya gisirikari.
Ri Yong Ho yavuze ko Donald Trump yagombye kwitondera ibyo akora ndetse n’ibyo avuga. Yagize ati: “Bitewe n’ubutamenya bwe ndetse n’amarangamutima ye adafututse, yagerageje gutuka no gutesha agaciro icyubahiro gikuru cy’igihugu cyacu. Gusa ubwo yakoraga ibi, yakoze ikosa rikomeye adashobora gusubiza inyuma kuko yatumye ibisasu byacu bigomba gusukwa ku butaka bwa Amerika uko bya byagenda kose”.
Ri Yong Ho minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru
Ri yongeyeho ko ikirenze kuri ibyo ari uko ubu bari ku kiciro cya nyuma cyo kugera ku bitwaro bya kirimbuzi(Nuclear force).
Ri yunzemo ati: “Kereka umuryango mpuzamahanga nuramuka utanze ubutabera, naho ubundi ukuri guhari ni uko imbaraga zigomba gusubizwa n’izindi mbaraga. Gusa Donald Trump wenyine ni we urimo gukora ibikorwa by’ubwiyahuzi. Donald Trump ashobora kuba atazi neza ingaruka z’ibyo yavuze gusa tuzakora ibishoboka byose kugirango abone ingaruka zabyo kandi azirengere.”
Twabibutsa ko ku munsi w’ejo Kuwa Gatanu ari bwo Donald Trump yanditse kuri Twitter ye avuga ko Perezida wa Koreya ya Ruguru ari umusazi, umunyagitugu udatinya kwicisha inzara abaturage be ndetse no kubica, biryo ko agomba guhabwa isomo rimukwiriye kandi atigeze abona kuva yabaho mu buzima bwe.
Kim Jung Un perezida wa Koreya ya ruguru nawe utarigeze aripfana yahise amusubiza ko ari umusaza wataye umutwe ndetse ugaragaza ko ntacyo ashoboye kubera izabukuru(mentally deranged US dotard).
Isi yose ikomeje kwibaza amaherezo y’iki kibazo dore ko bimwe mu bihugu bikomeye ku isi nk’ubushinwa n’uburusiya bivuga ko hagombye gukoreshwa inzira y’imishyikirano ndetse ikibazo kikitonderwa cyane nyamara ku rundi ruhande Amerika ikaba isa n’aho ishaka ko Koreya ya Ruguru yahabwa isomo binyuze mu nzira iyo ari yo yose ishoboka kuko kuri yo ikibazo cyamaze kurengerana.
Ibi ni nabyo Amerika yagaragaje mu nama y’umuryango w’abibumbye aho yavuze ko iki kibazo gisa n’icyamaze kurenga ubushobozi bwawe bityo ko bagiye kucyohereza muri Pentagone kugirango yige uburyo yagikemura.