Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, hashingiwe ku buhamya bw’abakozi ba Amnesty International ndetse n’ibindi bimenyetso byakusanyijwe hirya no hino ku isi, kiragaragaza uwo ”Muryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu” nk’urugero rubabaje rw’imiryango ahubwo ihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, cyane cyane abakomoka mu bwoko bw’abirabura.
Ibi ngo bigaragarira mu byegeranyo Amnesty International isohora, aho yibasira cyane cyane ibihugu byo muri Afrika, nyamara ikarenza ingohe amarorerwa akorwa n’ibihugu by’iBurayi na Amerika, haba imbere muri ibyo bihugu, haba n’ibyo bikorera ku yindi migabane.
Ibi rero ngo bishingira ku muco Amnesty International yimakaje wo kwanga urunuka abirabura, no gutonesha bikabije abafite uruhu rwera, ni ukuvuga abazungu. Ibi birahura neza n’ibyagiye bivugwa n’abandi bashakashatsi ndetse n’abayobozi bakomeye ku isi, banenga cyane Amnesty interanational kubera bogama, igashinja ibinyoma ibihugu bikennye, bizira gusa ko bituwe ahanini n’abirabura.
Abakozi ba Amnesty International n’abahoze ari bo, banabwiye The Guardian ko abirabura bakorera uwo Muryango bapyinagazwa cyane haba mu guhembwa haba no kuzamurwa mu ntera. Abirabura kandi ngo usanga nta jambo bahabwa ku byereranyo Amnesty International itegura, kandi ahanini aribo boherezwa aho rukomeye nko mu bice by’isi birimo intambara, n’ahandi baba bashobora gusiga ubuzima. Umwuka mubi uranga Amnesty Interantional, cyane cyane ishami ryayo ryo mu Bwongereza, watumye mu mwaka wa 2019 abakozi 2 b’abirabura biyahura, abandi barahungabana bikomeye. Abagerageje kwamagana iyi mikorere ngo bagiye birukanwa, bagasimbuzwa abazungu, kenshi ngo batanarusha ubushobozi n’uburambere abirabura birukanwa by’amaherere.
Ikindi The Guardian yagarutseho ni ruswa yakunze kuvugwa mu miryango mpuzamahanga nka Amnesty Interational na Human Rights Watch, aho abatangabuhamya bashinje iyi miryango kwakira igiturire, haba mu gutanga akazi, haba no mu gukora ibyegeranyo ku burenganzira bwa muntu.
Amakuru yahawe The Guardian ngo ahamya ko ibihugu bikize, uretse ko binatoneshwa kubera ko bituwe n’ab’uruhu rwera, ngo binatanga inyoroshyo, kugiranyo iyi miryango ikingire ikibaba ubwicanyi, iyicarubozo, ivanguramoko, ubugizi bwa nabi bushingiye ku madini, ibyo bihugu bikungahaye ku isi bikora. Icyakora ngo hari n’amarangamutima iyi miryango igenderaho,(nabyo bifatwa nka ruswa), aho usanga bikoma ubwoko runaka cyangwa ubuyobozi bw’igihugu runaka, maze iyo miryango ikabaharabika, igamije gusa kwangiza isura yabo.
Impuguke zakomeye kurega iyi miryango kwirengagiza ukuri, ahubwo bigashinja ibinyoma ibihugu bigerageza kurwanira agaciro kabyo.Urugero ni amahano ibihugu bikize bikorera Abinyafrika n’Abanyaziya bajya gushakira imibereho i Burayi, bakarohwa mu nyaja ya Mediterane.
Ubwicanyi bamwe mu Banyaburayi n’Abanyamerika bakora muri Libiya, Afghanistani, Irak, Iran, Syria n’ahandi henshi hitwajwe kurwanya iterabwoba, maze abana n’abagore bakicwa ku bwinshi. Ibyo byose Amnesty International na Human Rights Watch bibirenza amaso cyangwa bikabikomozaho bya nyirarureshwa, nyamara byagera ku ifatwa ry’abagizi ba nabi nka Paul Rusesabagina bigasya bitanzitse, biziza uRwanda guharanira ubutabera n’umutekano warwo.
Mu by’ukuri rero Amnesty Interational na Human Rights Watch bisigaye bifatwa nk’igikangisho cya politiki, cyangwa uburyo bushya bwo gukoloniza ibihugu bikennye, cyane cyane ibyo muri Afrika, Aziya na Amerika y’ Amajyepfo. Nyamara nk’uko byakomeje gugaragazwa bikanashimangirwa na The Guardian, iyi miryango ntikwiye gutanga amasomo y’uburenganzira bwa muntu, kuko natwe utanga icyo adafite. Mbere yo gutokora ijisho ry’abandi ijye ibanza irebe umugogo uri mu ryayo.
URwanda ni kimwe mu bihugu iyi miryango yibasira,ariko amateshwa yayo amaze kuba indirimbo ya buri munsi itagira inyikirizo.
U Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo rwahisemo gukora ibyiza ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, rutagamije gushimisha cyangwa kubabaza Amnesty Interantional na Human Rights Watch n’abandi basa nabyo.