• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Editorial 17 Aug 2016 ITOHOZA

Anastase Gasana wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu butegetsi bwa RPF avuga yuko yababajwe cyane n’icikamo ibice bibiri kw’ishyaka RNC agasaba kuba umuhuza w’impande zishyamiranye.

Itangazo Gasana Anastase aheruka kutwoherereza rigira riti: “Amashyaka tavuga rumwe na FPR na leta yayo agize umurongo wa politike y’ubunyarwanda nyakuri butavangura ariyo ishyaka BANYARWANDA n’ishyaka nyarwanda ry’imberabose PRM/MRP- Abasangizi, tubabajwe no kubona irindi shyaka rya opozisiyo nyarwanda ari ryo RNC ricikamo kabiri: Ihuriro nyarwanda RNC n’Ihuriro nyarwanda rishya- new RNC”.

Iryo tangazo Gasana yatwoherereje rigakomeza rivuga riti: “gucikamo ibice kw’amashyaka atavuga rumwe na FPR na Leta yayo, ni ikintu kibi cyangiriza opposition yose”.

Iryo tangazo rigakomeza rigira riti “Ni yo mpamvu twe abagize umurongo wa politiki y’ubunyarwanda nyakuri butavangura, twiteguye kugirana ibiganiro na Lt General Kayumba Nyamwasa na Dr Rudasingwa Theogene byatuma bakomeza gukorera hamwe, ishyaka bashinze rya RNC rigakomeza kuba rimwe aho gucikamo kabiri”.

Iryo tangazo rigakomeza rivuga yuko ibyo byaba biri muri gahunda yo kwirinda umwiryane hagati y’abanyarwanda no hagati y’amashyaka ayo ariyo yose.
Ngo bagasaba yuko ibice byombi byabemerera kuganira nabyo ngo bakabihuza bigasubirana bigakomeza kuba Ihuriro rimwe ari ryo RNC.

Iyo usomye inyandiko za Gasana ubona ari uz’uburakare cyane ukayoberwa aho ubwo burakari baturutse. Muri ubu butegetsi bwa RPF Anastase Gasana yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ari mu ishyaka rya MDR ariko akaba yarahoraga ahanganye n’igice cya Twagiramungu Faustin nawe wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi bwa RPF akaba nawe yarabarizwagwa muri MDR.

Aho Rwigema Petero Celestin asimburiye, nawe wabarizwagwa muri MDR, asimburiye Twagiramungu ku mwanya wa Minisistiri w’intebe, Gasana akomeza guhangana nawe afatanyije na Depite, ku itike ya MDR, Safari Stanley waje nyuma guhinduka Gasana akajya ku ruhande rwa Rwigema.

-3620.jpg

Anastase Gasana, Kayumba na Rudasingwa

Gasana akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yamaze igihe kirenze umwaka nta kazi afite, nyuma aza kugirwa ambasaderi w’u Rwanda muri LONI.

Akuwe kuri uwo mwanya yanga kugaruka mu gihugu ngo mpaka babanze bamubwire undi mwanya yateganyirijwe, bamwihoreye asaba ubuhungiro muri Amerika. Nyuma yaje gushinga ishyaka yise Imberabose PRM/MRP- Abasangizi.


Kayumba Casmiry

2016-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Editorial 20 Aug 2024
Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Editorial 13 Aug 2021
Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Editorial 15 Jul 2016
440,000$: Ikiguzi  cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

Editorial 02 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Big Farious w’i Burundi yarushinze bwa kabiri (Amafoto)
SHOWBIZ

Big Farious w’i Burundi yarushinze bwa kabiri (Amafoto)

Editorial 26 Aug 2018
Uko  Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura
ITOHOZA

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

Editorial 13 Jan 2017
Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda
Mu Mahanga

Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda

Editorial 17 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru