Anastase Gasana wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu butegetsi bwa RPF avuga yuko yababajwe cyane n’icikamo ibice bibiri kw’ishyaka RNC agasaba kuba umuhuza w’impande zishyamiranye.
Itangazo Gasana Anastase aheruka kutwoherereza rigira riti: “Amashyaka tavuga rumwe na FPR na leta yayo agize umurongo wa politike y’ubunyarwanda nyakuri butavangura ariyo ishyaka BANYARWANDA n’ishyaka nyarwanda ry’imberabose PRM/MRP- Abasangizi, tubabajwe no kubona irindi shyaka rya opozisiyo nyarwanda ari ryo RNC ricikamo kabiri: Ihuriro nyarwanda RNC n’Ihuriro nyarwanda rishya- new RNC”.
Iryo tangazo Gasana yatwoherereje rigakomeza rivuga riti: “gucikamo ibice kw’amashyaka atavuga rumwe na FPR na Leta yayo, ni ikintu kibi cyangiriza opposition yose”.
Iryo tangazo rigakomeza rigira riti “Ni yo mpamvu twe abagize umurongo wa politiki y’ubunyarwanda nyakuri butavangura, twiteguye kugirana ibiganiro na Lt General Kayumba Nyamwasa na Dr Rudasingwa Theogene byatuma bakomeza gukorera hamwe, ishyaka bashinze rya RNC rigakomeza kuba rimwe aho gucikamo kabiri”.
Iryo tangazo rigakomeza rivuga yuko ibyo byaba biri muri gahunda yo kwirinda umwiryane hagati y’abanyarwanda no hagati y’amashyaka ayo ariyo yose.
Ngo bagasaba yuko ibice byombi byabemerera kuganira nabyo ngo bakabihuza bigasubirana bigakomeza kuba Ihuriro rimwe ari ryo RNC.
Iyo usomye inyandiko za Gasana ubona ari uz’uburakare cyane ukayoberwa aho ubwo burakari baturutse. Muri ubu butegetsi bwa RPF Anastase Gasana yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ari mu ishyaka rya MDR ariko akaba yarahoraga ahanganye n’igice cya Twagiramungu Faustin nawe wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi bwa RPF akaba nawe yarabarizwagwa muri MDR.
Aho Rwigema Petero Celestin asimburiye, nawe wabarizwagwa muri MDR, asimburiye Twagiramungu ku mwanya wa Minisistiri w’intebe, Gasana akomeza guhangana nawe afatanyije na Depite, ku itike ya MDR, Safari Stanley waje nyuma guhinduka Gasana akajya ku ruhande rwa Rwigema.
Anastase Gasana, Kayumba na Rudasingwa
Gasana akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yamaze igihe kirenze umwaka nta kazi afite, nyuma aza kugirwa ambasaderi w’u Rwanda muri LONI.
Akuwe kuri uwo mwanya yanga kugaruka mu gihugu ngo mpaka babanze bamubwire undi mwanya yateganyirijwe, bamwihoreye asaba ubuhungiro muri Amerika. Nyuma yaje gushinga ishyaka yise Imberabose PRM/MRP- Abasangizi.
Kayumba Casmiry