• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Editorial 13 Feb 2019 IMIKINO

Imikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League yatangiye gukinwa, Paris Saint-Germain isura Manchester United kuri ‘Old Trafford iyitsinda 2-0 byombi byagizwemo uruhare n’umunya-Argentine, Ángel Di María, wahanganaga n’ikipe yahozemo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 nibwo hakinwe imikino ibiri ya mbere yo mu cyiciro cyo gukuranamo mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.

Umukino wahuje ibihangange watangiye 22:00, Paris Saint-Germain idafite ba kabuhariwe bayo Neymar da Silva Santos Júnior na Edinson Roberto Cavani Gómez.

Ibyo ntibyabujije iyi kipe yo mu Bufaransa kwihagararaho Igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0, abakinnyi ba Ole Gunnar Solskjær bakiniraga mu rugo bateye umupira ugana mu izamu inshuro imwe gusa naho PSG yo nta na rimwe.

Igice cya mbere ntabwo cyahiriye ikipe ya Manchester United kuko yavunikishijemo abakinnyi babiri aribo Jesse Lingard na Anthony Martial basimbujwe Juan Mata na Alexis Sanchez.

Kubura aba bakinnyi babiri byongereye imbaraga Paris Saint-Germain itozwa na Thomas Tuchel kuko yahise itangira gusatira cyane inabona igitego cya mbere ku munota wa 53 cyatsinzwe na myugariro w’Umufaransa Presnel Kimpembe ku mupira wavuye muri Koruneri yari itewe na Ángel Di María.

Di María wahanganaga n’ikipe yakiniye, umukino wose yavugirizwaga induru n’abafana ba Manchester United batishimira kuba nta musaruro yabahaye mu mwaka yabakiniye ariko akaba awutanga mu yandi makipe.

Kuvugirizwa induru n’abafana byamwongereye imbaraga afasha PSG kubona n’igitego cya kabiri ku munota wa 60 ubwo yahaga umupira mwiza rutahizamu Kylian Mbappe ahindukiza umunyezamu David De Gea ku nshuro ya kabiri.

Umukino warangiye Man United itsindiwe mu rugo 2-0 ifite abakinnyi 10 kuko ku munota wa 89 Paul Pogba yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Daniel Alvez.

Undi mukino wa 1/8 warangiye AS Roma itsinze FC Porto ibitego 2 – 1, byombi bya rutahizamu w’Umutaliyani Nicolo Zaniolo.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

 Ajax vs Real Madrid: saa 22:00
 Tottenham vs Borussia Dortmund: saa 22:00

Ángel Di María yavugirijwe induru bigeza n’aho abafana bamutera icupa ririmo inzoga ararifata asa n’usomyeho

Abafana ba PSG bafannye ikipe yabo iminota 90 irashira

Anthony Martial yasimbujwe igice cya mbere kirangiye nyuma yo kugira imvune

Byari ibyishimo kuri Kimpembe watsindaga igitego cye cya mbere muri aya marushanwa

Di Maria yari yasazwe n’ibyishimo

Mbappe yerekanye ko ari umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza ku Isi

Di Maria yavugirijwe induru iminota 90 yose

Mbappe ahindukiza DeGea ku gitego cya kabiri

Man united yagize ibyago Jesse Lingard avunika mu gice cya mbere

Mbappe yatsindiye ikipe ye yakinnye idafite Neymar na Cavani

Ole Gunnar Solskjaer yatsinzwe umukino wa mbere muri 11 atoje Man United

Presnel Kimpembe afungura amazamu

Wari umunsi mwiza kuri uyu munya-Argentine
Src: IGIHE

2019-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Editorial 26 Oct 2021
Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 06 Apr 2021
APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

Editorial 12 Feb 2018
Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Editorial 05 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump yatangaje ko ashobora kuzamura imisoro ku bindi bicuruzwa by’Abashinwa bya miliyari 200 $
Mu Mahanga

Perezida Trump yatangaje ko ashobora kuzamura imisoro ku bindi bicuruzwa by’Abashinwa bya miliyari 200 $

Editorial 19 Jun 2018
Hagati ya CMI na RNC imizinga iraza kuvamo imyibano ku ibura rya Ben Rutabana utagejejwe Imbere y’Ubucamanza bwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Hagati ya CMI na RNC imizinga iraza kuvamo imyibano ku ibura rya Ben Rutabana utagejejwe Imbere y’Ubucamanza bwa Uganda

Editorial 28 Feb 2020
U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa
ITOHOZA

U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa

Editorial 16 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru