Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga rwa Apple, rwaciwe miliyoni $27.4 rushinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe ku isoko zikagenda gahoro, bigakorwa abazitunze batabanje kumenyeshwa, ibintu byafashwe nk’amayeri yo kubahatira kugura izigezweho.
Ni umwanzuro wafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere mu Bucuruzi mu Bufaransa, DGCCRF, nyuma y’iperereza ryari rimaze imyaka ibiri.
Ibyo bibazo ngo byagiye bigaragara abantu bamaze kujyanisha n’igihe (update) porogaramu ya iOS telefoni za Apple zikoresha, ugasanga iraziremereye bityo umuvuduko zakoreragaho ibyo uzisabye ugahita ugabanuka, kandi udashobora gusubizamo iOS wari usanganywe.
Abakoresha iPhone baketse ko Apple yabikoze nkana kugira ngo bimukire kuri iPhone zigezweho, gusa mu 2017 uru ruganda rwemeye ko bibaho, ariko ntaho bihuriye no guhatira abantu kureka iPhone basanganywe.
Yasobanuye ko byatewe n’uko batiri za lithium-ion ziri muri iPhone zo hambere, zidashobora gukoresha neza ibintu bishya byongerwa muri telefoni, bikaba byatuma telefoni ishobora kwizimya utabizi.
Amakuru ajya kujya hanze, yaturutse kuri umwe mu bakoresha iPhone wavuze uburyo iPhone 6S ye yari isigaye igenda gahoro cyane, ikaza kongera kwihuta ubwo batiri yayo yari imaze gusimburwa.
Iki kigo cyo mu Bufaransa cyavuze ko abakoresha iPhone “bataburiwe ko kujyanisha n’igihe iOS (10.2.1 na 11.2) bishobora gutuma telefoni zabo zigenda gahoro.”
Mu masezerano asanzweho, ngo Apple yagombaga kubanza gushyira ubutumwa buburira ku rubuga rwayo rw’igifaransa, mu gihe cy’ukwezi.
Apple yavuze ko yakoze icyaha ikirengagiza ibyo yemeye, yemera kwishyura ayo mande yaciwe.