Amakipe abiri muri ane yari arimo guhatanira itike yo gukina imikino ya Nyima Basketball Africa League, ariyo APR BBC yo mu Rwanda na Al Ahli yo muri Libya niyo yabonye iyo tike.
Iyi tike kuri aya amakipe yombi yabonetse nyuma yo kumara icyumweru muri BK Arena ahaberaha imikino yahuje amakipe ane yo mu bihugu bitandukanye.
Amakipe yari yitabiriye iri rushanwa ni Al Ahli yo muti Libya, APR BBC yo mu Rwanda, MBB yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder.
Al Ahli yasoje imikino yayo yose iyitsinze uko ari 6, ikurikirwa na APR BBC yatsinze imikino itatu, MBB na Nairobi City Thunder yo yatsinze umukino umwe gusa.
Kuri iki cyumweru muri BK Arena niho ikipe ya Al Ahli yashimangiye umwanya wo kwerekeza mu mikino ya nyuma ya BAL itsinze MBB yo muri Afurika y’Epfo amanota 102 kuri 73.
Kuri APR BBC yo yageze muri iki cyiciro itsinze Nariobi City Thunder amanota 77-74, muri uyu mukino wageze ahagana ku maseginda yanyuma amakipe yombi anganye, ariko Noel Akora ibidasanzwe atsinda amanota 3 anabahesha.
APR na Ahli yiyunze kuri US Monastir, Petro Atletico de Luanda, Al Itihad Alexandria na Rivers Hoopers ku makipe azakina imikino ya Nyuma ya BAL izabera mu muyi wo muri Afurika y’Epfo.
Muri iyi mikino yaberaga mu Rwanda yagiye yitabirwa n’abanyacyubahiro benshi batandukanye bayobowe na Perezida Kagame wagaragaye mu nyubako yakira abantu bangana n’ibihumbi icumi.