• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Editorial 13 Dec 2023 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda izwi nka Rwanda Premier League yaraye isojwe ku makipe amwe n’amwe dore ko kuri uyu wa gatatu aribwo hateganyijwe umukino umwe uribusoze imikino 15 yakinwe kuri buri kipe.

Ni imikino irangiye isize ikipe y’ingabo y’igihugu ya APR FC ihagaze ku mwanya wa mbere ikaba iyoboye izindi kipe, ni ikipe isoze iki gice kibanza ifite amanota 33 mu mikino 15 yakinnye, iyi kipe ikaba yaratsinze imikino icyenda inganya imikino itandatu.

Ibyo gusoza iyoboye ikipe ya APR FC yabishamingiye ku wa mbere w’iki cyumweru yatsinze Amagaju FC ibitego 3-0, indi mikino y’andi makipe yo ikaba yarakinwe kuri uyu wa kabiri ku bibuga bitandukanye.

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Police FC yaraye itsinze Musanze FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri watsinze ibitego 2 naho ikindi gitsindwa na Bigirimana Abedi, ibi byashimangiye ko ikipe ya Police FC isoje igice kibanza cy’iyi mikino iri ku mwanya wa kabiri ikaba ikurikiwe na Musanze FC.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium wakurikiwe n’uwahuje ikipe ya Rayon Sports yari yasuye ikipe ya Kiyovu SC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, ni igitego cyatsinzwe na Cherif Bayo ku munota wa 12 w’umukino cyishyurwa na Ngendahimana Eric ku munota wa 88 w’umukino, bityo urangira amakipe yombi anganyije kimwe kuri kimwe.

Kunganya kw’aya makipe byatumye ikipe ya Rayon Sports isoje imikino ibanza iri kumwanya wa Kane n’amanota 27, naho ikipe ya Kiyovu SC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21.

Mukura VS i Huye yaraye itsinzwe n’ikipe ya Gorilla FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Habimana Yves, mu yindi mikino ikipe ya Bugesera FC yatsinze Etoile de l’Est ibitego bibiri ku busa.

Ikipe ya Marines FC yaraye iganyije na Sunrise FC igitego kimwe kuri kimwe naho Muhazi United inganya na AS Kigali ubusa ku busa.

Umukino umwe utegerjwe ngo imikino ibanza ishyirweho akadomo ni uri buhuze ikipe ya Etincelles FC kuri Sitade Umuganda yakira ikipe ya Gasogi United.

Nyuma yaho imikino imwe irangiye y’igice kibanza, ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko imikino yo kwishyura mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 izakinwa guhera ku itariki ya 12 Mutarama 2024.

2023-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Editorial 19 Aug 2018
Kuri uyu wa mbere:  Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi

Kuri uyu wa mbere: Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi

Editorial 25 Jan 2016
Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 28 Dec 2020
Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru   

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru  

Editorial 28 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe
HIRYA NO HINO

‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

Editorial 20 Mar 2020
Uganda: Abanyarwanda 72 bafatiwe mu nzira bagarurwa mu Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Abanyarwanda 72 bafatiwe mu nzira bagarurwa mu Rwanda

Editorial 03 Jul 2018
Wari Uzi Ihuriro mpuzamahanga ry’Igiswahili -CHAUKIDU.
Mu Rwanda

Wari Uzi Ihuriro mpuzamahanga ry’Igiswahili -CHAUKIDU.

Editorial 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru