• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

Editorial 11 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cy’amakipe umunani ya mbere ahatanira igikombe cya shampiyona y’umwaaka wa 2020-2021, amakipe arimo APR FC, AS Kigali na Espoir FC zatsinze imikino yazo, ni mugihe ku makipe ahatanira kuva ku mwanya wa 9 kugeza kuri 16 amakipe ya Musanze FC, Mukura VS na Gorilla nazo zitwaye neza.

Duhereye ku makipe ahatanira igikombe cya Shampiyona, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yari yasuye ikipe ya
Bugesera FC kuri Sitade y’akarere ka Bugesera, uyu mukino warangiye APR FC itahukanye intsinzi y’ibitego bitatu ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Omborenga Fitina ubwo hari ku munota wa 33 w’umukino, ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Imanishimwe Djabel ku munota wa 58 ndetse na Byiringiro Lague watsinze ku munota wa 88 w’umukino.

Undi mukino wabereye mu karere ka Rubavu aho ikipe ya AS Kigali yatsinze ikipe ya Rutsiro ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Aboubacar Lawar ku munota wa 45 w’umukino ndetse na Hussein Shaban Tchabalala ku munota wa 86 w’umukino.

Ikipe ya AS Kigali nayo irimo kwitwara neza

Ikipe ya Police FC nayo yari yakiriye i Bugesera ikipe ya Rayon Sports, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Police FC yatsindiwe na Patrick Sibomana uzwi nka Pappy ubwo hari ku munota wa 22, ku ruhande rwa Rayon Sports yo yatsindiwe na Heritier Luvumbu ku munota wa 45, ni igitego cyatsinzwe kuri Penaliti.

Umukino washoje uw’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona wahuje ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi na Marines FC yo mu karere ka Rubavu, uyu mukino warangiye Espoir FC itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sadick Souley ubwo hari ku munota wa 45.

Muri iki cyiciro ikipe ya APR FC ndetse na AS Kigali zirayoboye aho my mikino itatu imaze gukinwa anganya amanota 7, ni mugihe hakurikiyeho ikipe ya Rayon Sports na Police FC zo zinganya amanota 4.

Uko indi mikino yahuje amakipe ahatanira umwanya wa 9 kugeza kuwa 16 yagenze:

Sunrise FC 1-1 Gasogi United [Kabanda Sergé (76′) || Yaffesi Mubiru (90′)]
Kiyovu Sports 1-2 Musanze FC [Babuwa 87′ || Samson I 15’&45′]
Mukura VS 1-0 Etincelles FC [M Sincère (OG] 66′]
AS Muhanga 0-2 Gorilla FC [I. Rodrígue 77& 90′]

2021-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

Tour du Rwanda : Gicumbi, Meya Yeguye nta n’icyumweru aramara ku buyobozi

Tour du Rwanda : Gicumbi, Meya Yeguye nta n’icyumweru aramara ku buyobozi

Editorial 01 Jun 2018
Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Editorial 25 Aug 2016
Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.

Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.

Editorial 21 Jul 2016
AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Editorial 24 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali
INKURU NYAMUKURU

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Editorial 25 Apr 2018
Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?
POLITIKI

Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?

Editorial 31 May 2017
Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika
UBUKUNGU

Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Editorial 08 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru