• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 06 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 20 ya shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagabo wasize amakipe abiri ariyo APR FC ndetse na Kiyovu SC zigaragaje ko zikeneye igikombe cya shampiyona 2021-2022.

Iyi nyota yo kwegukana iki gikombe kuri aya makipe yombi yagaragaye nyuma yaho ikipe y’ingabo z’igihugu itsindiye Gasogi United ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert ubwo hari ku munota wa 11 na Ishimwe Anicet ku munota wa 90.

Mu wundi mukino ikipe ya Musanze FC yatsindiwe mu rugo na Kiyovu SC ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 7 na Abedi Bigirimana ku munota wa 45 naho ku ruhande rwa Musanze yatsindiwe na Namanda Wafuka ku munota wa 29.

Gutsinda iyi mukino kuri aya makipe yombi byatumye akomeza kunganya amanota 44 mu mikino 20 imaze gukinwa, gusa aba baratandukanywa n’ibitego bazigamye kuko ikipe y’ingabo z’igihugu izigamye ibitego 18 naho Kiyovu SC yo izigamye 15.

Mu yindi mikino yakinwe ikipe ya Bugesera Mu rugo yahatsindiwe ibitego 2 -0 n’ikipe ya Mukura VS yuzuzaga imikino 8 itaratsindwa umukino n’umwe naho Bugesera yo yuzuzaga umukino wa 3 itarabona amanota atatu imbumbe.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Etoile de l’Est irakira ikipe ya Rayon Sports isabwa kongera amanota kugirango ibe yakwizera gutwara igikombe cya Shampiyona nk’uko intego ziyo kipe zimeze.

Undi mukino ni uzahuza ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC, ni umukino uzabera kuri sitade ya Kigali iNyamirambo kuri iki cyumweru, ni umukino ugiye guhuza aya makipe yombi atandukanyijwe n’amanota abiri aho ikipe y’umujyi wa Kigali ifite amanota 31 naho Police FC ifite 29.

Uko imikino y’umunsi wa 20 yakinwe yagenze:
Bugesera FC 0-2 Mukura VS&L
Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC
APR FC 2-0 Gasogi utd FC
Rutsiro FC 0-1 Marines FC
Musanze FC 1-2 SC Kiyovu SC

Ku cyumweru, tariki ya 6 Werurwe 2022:
Police FC vs As Kigali (Kigali Stadium, 15h00)
Etoile de l’est FC vs Rayon Sports FC (Ngoma Stadium, 15h00)
Etincelles FC vs Espoir FC (Umuganda Stadium, 15h00)

Abakinnyi ndetse n’abatoza batemerewe kugaragara kuri uyu mukino:
1. NIYOMUGABO CLAUDE (APR FC)
2. BISHIRA LATIF (AS KIGALI)
3. SHYAKA PHILBERT (ESPOIR FC)
4. MANIRAKIZA GERVAIS ASS COACH (ESPOIR FC)
5. UWIRINGIYIMANA CHRISTOPHE (ETINCELLES FC)
6. NKUBABA MARC (GASOGI UNITED)
7. IRADUKUNDA AXEL (GICUMBI FC)
8. NSHIMIYIMANA EMMANUEL (GORILLA FC)
9. MUGIRANEZA FRODOUARD (MARINE FC)
10. KAMANZI ASHRAF (MUKUR VS&L)
11. NKUBITO AMZA (RUTSIRO FC)

2022-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Editorial 15 Jun 2016
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Editorial 12 Oct 2017
“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

Editorial 22 Feb 2025
Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda
Mu Mahanga

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

Editorial 04 Oct 2017
Kuki Urupfu Rwa Karegeya  Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Editorial 25 Jan 2019
Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe
Amakuru

Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe

Editorial 22 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru