• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Editorial 29 Mar 2018 IMIKINO

APR FC ibifashijwemo na Bizimana Djihad, Bigirimana Issa na Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, yanyagiye Gicumbi FC ibitego bine ku busa mu mukino wa nyuma w’ikirarane usoza icyiciro kibanza cya shampiyona.

Uyu mukino wabereye i Gicumbi kuri uyu wa Gatatu, warangiye APR FC itsinze ibitego 4-0, bishyira Gicumbi FC mu mazi abira isoza igice cya mbere cya shampiyona ari iya nyuma.

APR FC y’umutoza Ljubomir Petrović washakaga amanota atatu yo kumufasha kugabanya ikinyuranyo n’amakipe ari imbere, yatangiye ishaka igitego ikibona ku munota wa 26 gitsinzwe na Bizimana Djihad ku mupira yaherejwe na Nshimiyimana Amran.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kotsa igitutu izamu rya Gicumbi FC bituma abakinnyi bayo batangira gukora amakosa menshi ndetse ku munota wa 37, Nshimiyimana Aboubakar ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo kwerekwa abiri y’imihondo.

Byahise biba urugamba rukomeye kuri iyi kipe itarahiriwe n’igice cya mbere cya Shampiyona kuko yatsinzemo imikino itatu ikanganya ibiri, igatsindwa icyenda, ariko yihagazeho iminota 45 ya mbere irangira nta kindi gitego yinjijwe.

Mu gice cya kabiri APR FC yaje isya yanzitse, irusha cyane abakinnyi 10 ba Gicumbi FC ibatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 61 cya kapiteni Migi ku mupira wari uturutse muri koroneri yatewe na Bizimana Djihad.

Bidatinze iyi kipe yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 67 cyatsinzwe na Issa Bigirimana wari umaze iminota itanu mu kibuga asimbuye Nshuti Innocent, ku mupira yari ahawe na Bizimana Djihad wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Djihad uri mu bakinnyi bitwaye neza cyane mu mikino y’igice cya mbere cya shampiyona uyu mwaka ni nawe wasoje akazi yari yatangiye, ku munota 81 atsinda igitego cya kane.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kuzamuka mu manota, igira 28 inganya na Kiyovu Sports ya gatatu, AS Kigali isoza imikino 15 iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 29 naho Rayon Sports yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 30 mu gihe Gicumbi FC yiyongereye ibyago byo kumanuka kuko ari iya nyuma n’amanota 11 ibanzirizwa na Miroplast FC ifite 12.

2018-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

Editorial 16 Apr 2025
Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF

Editorial 29 Aug 2018
Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Editorial 21 Aug 2021
Amavubi ashobora kuririra ku makimbirane ari mu ikipe ya Ghana yatewe ni gabanywa ry’Agahimbazamushyi

Amavubi ashobora kuririra ku makimbirane ari mu ikipe ya Ghana yatewe ni gabanywa ry’Agahimbazamushyi

Editorial 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 25 May 2022
Abantu 10 bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana kwimurira Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu
HIRYA NO HINO

Abantu 10 bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana kwimurira Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu

Editorial 14 May 2018
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo  ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda
ITOHOZA

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Editorial 21 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru