• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports

APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports

Editorial 21 Apr 2018 IMIKINO

APR FC yatsinze Marines FC ibitego bitanu kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo na Rayon Sports iyikurikiye.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ahakomeye aho kuri ubu urugamba ruri hagati y’amakipe abiri akomeye mu gihugu anamenyereweho gutwara ibikombe, APR FC na Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro, APR FC yari yakiriye Marines FC y’i Rubavu iyinyagira ibitego 5-2 harimo bibiri bya Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 28 n’uwa 34, icya Rugwiro Herve ku wa 49, Omborenga Fitina ku wa 78 na Amran Nshimiyimana wasoje akazi ku munota wa nyuma w’umukino mu gihe Mahoro Nicolas na Ishimwe Christian batsinze impozamarira za Marines FC.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC y’Umutoza Ljupko Petrović gushimangira umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 34 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota ane mu gihe yo igifite imikino ibiri itarakina bitewe n’amarushanwa ya CAF Confederation Cup yari irimo gukina.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, Etincelles FC yatsinze Espoir FC igitego 1-0; Kirehe FC itsinda Amagaju FC 2-1; Bugesera FC inganya na Musanze FC 0-0 naho Gicumbi FC mu rugo ikura amanota atatu kuri Sunrise iyitsinze igitego 1-0.

Kuri uyu wa Gatandatu nta mukino wa shampiyona uzaba kuko Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 izaba ihanganye na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika; indi mikino izaba ku Cyumweru, aho Kiyovu SC izisobanura na Rayon Sports FC kuri Stade ya Kigali mu gihe Miroplast FC izaba yakiriye AS Kigali kuri Stade yo kwa Mironko.

APR FC yongereye ikinyuranyo cy’amanota irusha Rayon Sports nyuma yo gutsinda Marines FC


2018-04-21
Editorial

IZINDI NKURU

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Editorial 02 Jul 2018
Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Editorial 03 Feb 2022
APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

Editorial 04 Mar 2024
Umukinnyi Ndatimana Robert  ya katiwe n’urukiko rwa Nyamirambo iminsi 30 y’igifungo

Umukinnyi Ndatimana Robert ya katiwe n’urukiko rwa Nyamirambo iminsi 30 y’igifungo

Editorial 07 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.
Amakuru

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Editorial 03 Mar 2021
Amavubi asezerewe na Congo
IMIKINO

Amavubi asezerewe na Congo

Editorial 30 Jan 2016
Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiranye intsinzi
Amakuru

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiranye intsinzi

Editorial 22 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru