• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ari Umunyamabanga Wa Leta Evode Uwizeyima Na Victoire Ingabire Ni Inde Wigiza Nkana?

Ari Umunyamabanga Wa Leta Evode Uwizeyima Na Victoire Ingabire Ni Inde Wigiza Nkana?

Editorial 19 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana, arashimangira ko Ingabire Victoire abeshya nyuma yo gutangaza ko nta mbabazi yasabye perezida wa repubulika ngo afungurwe.

Ni mu Kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Nzeri, ubwo yabazwaga ku byagendeweho mu gufungura  abagororwa basaga 2000 bafunguwe kuwa 14 Nzeri bivugwa ko ari ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, barimo umunyapolitiki Ingabire Victoire n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Me Evode Uwizeyimana yabanje gusobanura ko abafunguwe bose batafunguwe ku mbabazi za perezida wa Repubulika.

Yagize ati: “Ubundi hariya harimo abantu bahawe imbabazi z’umukuru w’igihugu, ni victoire Ingabire na Kizito Mihigo kuko byo bigendanye no kuba bo barabisabye, hanyuma hakaba n’abandi, bariya bandi barenga 2000 bose bakaba aria bantu bahawe ibyo bita ifungurwa ry’agateganyo,…ifungurwa ry’agateganyo ni ukuvuga ngo hariho ibyo amategeko ateganya ku bijyanye n’ifungurwa ry’agateganyo, ibyo bikagenwa n’iteka rya minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, mu gihe bariya babiri bo bafunguwe hakoreshejwe iteka rya perezida wa repubulika kuko byo bishingiye ku bubasha perezida wa Repubulika ahabwa n’itegeko nshinga mu ngingo y’109.”

Me Evode Uwizeyimana rero akaba yahakanye ko abafunguwe bose bafunguwe ku mbabazi za perezida wa repubulika usibye Victoire Ingabire na Kizito Mihigo.

Nubwo Me Evode aravuga ibi mu gihe abarwanashyaka ba Ingabire Victoire muri FDU Inkingi batangaje ko atigeze asaba imbabazi perezida wa repubulika kugirango afungurwe kuko nta cyaha yakoze yari kuba yicuza ahubwo ko yasabye kurekurwa kandi ashimira perezida wa repubulika ko yafunguwe.

Me Evode Uwizeyimana yabajijwe kugira icyo avuga ku byatangajwe na Ingabire Victoire, asubiza umunyamakuru agira ati: “Eh..ibi ndabikubwira nk’umuntu uri muri guverinoma. Ndabikubwira nk’umuntu uzi izi dosiye zose mvugaho. Abo bantu inzandiko zabo nzi ikirimo uwo nguwo rero uvuga ibyo ngibyo… wazajya kumureba akaba ari we ubibaza ugakomeza ukaganira nawe kandi nta nubwo ndi hano muri contre attaque cyangwa ko ngomba kuza kwisobanura ngo kanaka yavuze ibi wowe urabivugaho iki, ndakubwira icyemezo nyakubahwa perezida wa repubulika yafashe, ndagusobanurira icyemezo cya cabinet, nkakubwira uko byagenze, nkakubwira ibyari byubahirijwe, nkakubwira ibyo amategeko ateganya, ahangaha ntabwo ndi muri speculation…n’uwo ubivuga nawe azi ko abeshya. Ariko ntabwo uyu munsi ndi kuvuga ngo ndi buzane urwandiko rwe ntabwo ari cyo ngambiriye.”

Me Evode Uwizeyimana yashimangiye ko ibyo yabwiye umunyamakuru ari ko kuri kuko azi neza kimwe ku kindi mu bigize iyi dosiye kuva yatangira kugeza aho icyemezo cyafatiwe.

Abajijwe icyo bateganya kuri iyo myitwarire, yasubije ko amategeko ahari badafite amategeko ahana kubeshya mu Rwanda, ahubwo abaza icyaba cyaragendeweho kugirango afungurwe niba atarasabye imbabazi.

2018-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Editorial 06 Apr 2018
RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Editorial 01 Oct 2018
Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Editorial 10 Mar 2021
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Editorial 29 Jul 2022

prev
next

4 Ibitekerezo

  1. IBANDI EVODE
    September 19, 201811:00 am -

    Evode ati u RWANDA ni mafia, ruyobowe n’agatsiko k’amabandi…..nibyo koko. Uriya mudamu nta mabazi yatse. None wumva EVODE yavuga ibindi se?avuge ukuli bamumene agatwe?

    Subiza
  2. Mme INGABIRE VICTOIRE(RWANDA)
    September 20, 201811:41 am -

    Arega nta mushinyiko. Ikindi nta mbabazi natse nkuko nabibabwiye. Niyo napfa, ejo hazaza abandi bakomereze aho nari ngejeje. Ntawe unkanga.MANDELA wa SOUTH AFRICA yahanganye n’abaungu! abazungu bashatse kumufungura nuko bamusaba ko yaka imbabazi .,akajya hanze agafunga umunywa. Nuko MANDELA arabyanga. Aravuga ngo ” A LUTA CONTINUA” bivuze ngo ” Urugamba rurakomeje” Bityo aguma mu buroko imyaka 27 kugeza afunguwe mu 1992nta mbabazi yatse. Nanjye INGABIRE niko bigomba kugenda, NTA MBABAZI NATSE zo kujya hanze ngo nceceke, mpinduke ikiragi. Oya!!, Kagame nashaka azamfunge kuko hazavuka ba INGABIRE besnhi. A LUTA CONTINUA.

    Subiza
  3. RUGENDO
    September 21, 20182:08 am -

    EVODE UWIZEYIMANA we yifitiye ikibazo!!umuntu atajya mukaruhuko gusura umuryangowe muri
    Canada!!!atagira impapuro zinzira !!
    EVODE nawe mumwandika kumuntu ukomeye mumutwe!! uko yirirwa atuka nyakubahwa president
    nabandi bayobozi ubu koko arabyibagiye !!!ese Evode ujya usubira inyuma ukumva amabi watuka
    abayobozi bacu!!NGO IBYARA IKIBI IKAKIRIGATA !!NYAKUBAHWA PRESIDENT NDAGUSHIMIRA
    NTAKO UTAGIRA narinziko Evode Atari gusubura mubantu ngo yicarane nabantu!!

    Subiza
  4. K
    September 21, 20183:20 am -

    Ahubwo nimwe murwaye niba mutarabona copie. Muri babaNdi evode yavugagA

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru