Ubu impaka ziri mu itangazamakuru ryo mu Burayi n’Amerika, ni ukumenya niba Abanyamerika bemerewe kugaba ibitero mu bindi bihugu bitwaje kujya gufata no kwica ibyihebe byo mu mitwe y’iterabwoba, ibindi bihugu byahana ibyihebe byabyo, biciye mu nkiko, bikaba icyaha.
Zimwe mu ngero zagarutsweho, ni urwa Bin Laden, umukuru wa Al Qaeda wiciwe muri Pakistan mu mwaka wa 2011, atanahawe amahiwe yo gushyikirizwa ubucamanza ngo bube ari bwo bumugenera igihano. Bin Laden yarishwe, bifatwa nk’ibisanzwe kuko byakozwe n’ abanyamaboko, yewe na Pakistan ntiyinubira kuba ubusugire bwayo bwaravogerewe.
Tariki 05 Ukwakira 2013, igisirikari cy’Amerika cyagabye ibitero bibiri muri Somaliya na Libya, bikaba ngo byari bigamije guhiga Abou Anas Al-LIBI waje gushimutirwa muri Libya, akajyanwa ahantu n’ubu hatazwi. Libya yahise ivuga ko itishimiye icyo gikorwa cyo kuyivogera no “gushimuta” umuturage wayo, ariko Johm Kerry wari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atangaza ko” iyo hagamijwe guhiga ibyihebe Amerika itamenyereye kugisha inama ibihugu abo bagizi ba nabi barimo, kandi ko izakomeza ibikorwa byo kubabuza amahwemo abo bagome, ntacyo yishisha”.
Umunyamategeko Victor Comras ukora mu nzego zishinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika, avuga ko ibyo Amerika ikora byemewe n’amategeko, cyane cyane itegeko riha ububasha Perezida kohereza ingabo mu bikorwa byo guhashya ibihugu, imitwe y’iterabwoba cyangwa abantu ku giti cyabo bagambiriye kubuza America umutekano, bakoresheje iterabwoba.
Marcelo Kohen wigisha mu Ishuri Rikuru Ryigisha Amategeko Mpuzamahanga , IHEID, ryo mu Busuwisi, we siko abibona, ahubwo asanga ibyo bikorwa by’Amerika bibangamiye cyane amategeko mpuzamahanga arengera ubusugire bw’ ibihugu.
Icyihebe Paul Rusesabagina cyaribeshye, ubuswa bukigusha mu mutego wakigejeje i Kigali, aho ubutabera bwari bumutegereje ngo asubize ku byaha yari amaze igihe yarishoyemo, birimo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba wa FLN. Nubwo nyir’ubwite yiyemereye ko yabaye muri uwo mutwe wishe abantu mu duce tunyuranye tw’uRwanda, Rusesabagina ntiyishwe nk’uko byagendekeye Bin Laden, ahubwo yaburanishirijwe mu ruhame, urukiko ruba ari rwo rumuhamya ibyaha, arabihanirwa.
Bimwe mu bimenenyetso byahamije ibyaha Rusesabagiba byatanzwe n’inzego z’umutekano z’Amerika.
Igitangaje rero, ni bamwe mu banyapolitiki bo muri Amerika birengagiza ibyo igihugu cyabo gikora hirya no hino ku isi, kikica cyangwa kigafata abo cyita”ibyihebe”, kikitaye ku mategeko n’amahame mpuzamahanga abuza kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu, ndetse n’ateganya ko umuntu aba akiri umwere iyo inkiko zitaramuhamya icyaha.
Ese umuntu aba icyihebe iyo abangamiye Amerika gusa, yaba yahungabanyije umutekano w’uRwanda akaba umwere, n’iyo yaba yarabihamijwe n’inkiko?
Aba Banyamerika birirwa baririmba “ishimutwa”rya Rusesabagina baguye mu mutego w’umuryango we, basaba abo “banyabubasha” gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure umwicanyi,Paul Rusesabagina, hagendewe ku gitinyiriro cyabo gusa. Aha ariko biyibagiza ko igihe cyo gutanga amabwiriza no gutegeka Abanyarwanda uko bagomba kubaho cyarangiye.
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bategetsi muri Amerika bafite ipfunwe ryo kuba barahaye igihembo umutekamutwe Rusesabagina(escroc), ubeshya ngo yakijije abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Baragerageza kumutagatifuza rero, kugirango bivane mu isoni zo guhemba Oussaa Bin Laden w’Umunyarwanda.
Imyitwarire ya bariya Banyamerika bashyigikiye Rusesabagina(icyiza ni uko babarirwa ku mitwe y’intoki, kuko abenshi bazi ukuri), iragaragaza irondaruhu ryabagize imbata, bagatinyuka gusuzugura Abanyarwanda nk’aho bo batava amaraso nk’Abanyamerika b’inzirakarengane bicwa cyangwa bishwe n’imitwe y’iterabwoba
Baracyadufata nk’abacakara, ariko iyo ngoyi tugomba kuyibohora byanze bikunze.
Umunyabyaha wese, yaba umuzungu, umwarabu cyangwa umwirabura, agahanwa nk’uko uburenganzira bwa muntu birirwa baririmba bubiteganya.