• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Editorial 20 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ubu impaka ziri mu itangazamakuru ryo mu Burayi n’Amerika, ni ukumenya niba Abanyamerika bemerewe kugaba ibitero mu bindi bihugu bitwaje kujya gufata no kwica ibyihebe byo mu mitwe y’iterabwoba, ibindi bihugu byahana ibyihebe byabyo, biciye mu nkiko, bikaba icyaha.

Zimwe mu ngero zagarutsweho, ni urwa Bin Laden, umukuru wa Al Qaeda wiciwe muri Pakistan mu mwaka wa 2011, atanahawe amahiwe yo gushyikirizwa ubucamanza ngo bube ari bwo bumugenera igihano. Bin Laden yarishwe, bifatwa nk’ibisanzwe kuko byakozwe n’ abanyamaboko, yewe na Pakistan ntiyinubira kuba ubusugire  bwayo bwaravogerewe.

Tariki 05 Ukwakira 2013, igisirikari cy’Amerika cyagabye ibitero bibiri muri Somaliya na Libya, bikaba ngo byari bigamije guhiga Abou Anas Al-LIBI waje gushimutirwa muri Libya, akajyanwa ahantu n’ubu hatazwi. Libya yahise ivuga ko itishimiye icyo gikorwa cyo kuyivogera no “gushimuta” umuturage wayo, ariko Johm Kerry wari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atangaza ko” iyo hagamijwe guhiga ibyihebe Amerika itamenyereye kugisha inama ibihugu abo bagizi ba nabi barimo, kandi ko izakomeza ibikorwa byo kubabuza amahwemo abo bagome, ntacyo yishisha”.

Umunyamategeko Victor Comras ukora mu nzego zishinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika, avuga ko ibyo Amerika ikora byemewe n’amategeko, cyane cyane itegeko riha ububasha Perezida kohereza ingabo mu bikorwa byo guhashya ibihugu, imitwe y’iterabwoba cyangwa abantu ku giti cyabo bagambiriye kubuza America umutekano, bakoresheje iterabwoba.
Marcelo Kohen wigisha mu Ishuri Rikuru Ryigisha Amategeko Mpuzamahanga , IHEID, ryo mu Busuwisi, we siko abibona, ahubwo asanga ibyo bikorwa by’Amerika bibangamiye cyane amategeko mpuzamahanga arengera ubusugire bw’ ibihugu.

Icyihebe Paul Rusesabagina cyaribeshye, ubuswa bukigusha mu mutego wakigejeje i Kigali, aho ubutabera bwari bumutegereje ngo asubize ku byaha yari amaze igihe yarishoyemo, birimo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba wa FLN. Nubwo nyir’ubwite yiyemereye ko yabaye muri uwo mutwe wishe abantu mu duce tunyuranye tw’uRwanda, Rusesabagina ntiyishwe nk’uko byagendekeye Bin Laden, ahubwo yaburanishirijwe mu ruhame, urukiko ruba ari rwo rumuhamya ibyaha, arabihanirwa.

Bimwe mu bimenenyetso byahamije ibyaha Rusesabagiba byatanzwe n’inzego z’umutekano z’Amerika.

Igitangaje rero, ni bamwe mu banyapolitiki bo muri Amerika birengagiza ibyo igihugu cyabo gikora hirya no hino ku isi, kikica cyangwa kigafata abo cyita”ibyihebe”, kikitaye ku mategeko n’amahame mpuzamahanga abuza kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu, ndetse n’ateganya ko umuntu aba akiri umwere iyo inkiko zitaramuhamya icyaha.

Ese umuntu aba icyihebe iyo abangamiye Amerika gusa, yaba yahungabanyije umutekano w’uRwanda akaba umwere, n’iyo yaba yarabihamijwe n’inkiko?

Aba Banyamerika birirwa baririmba “ishimutwa”rya Rusesabagina baguye mu mutego w’umuryango we, basaba abo “banyabubasha” gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure umwicanyi,Paul Rusesabagina, hagendewe ku gitinyiriro cyabo gusa. Aha ariko biyibagiza ko igihe cyo gutanga amabwiriza no gutegeka Abanyarwanda uko bagomba kubaho cyarangiye.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bategetsi muri Amerika bafite ipfunwe ryo kuba barahaye igihembo umutekamutwe Rusesabagina(escroc), ubeshya ngo yakijije abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baragerageza kumutagatifuza rero, kugirango bivane mu isoni zo guhemba Oussaa Bin Laden w’Umunyarwanda.
Imyitwarire ya bariya Banyamerika bashyigikiye Rusesabagina(icyiza ni uko babarirwa ku mitwe y’intoki, kuko abenshi bazi ukuri), iragaragaza irondaruhu ryabagize imbata, bagatinyuka gusuzugura Abanyarwanda nk’aho bo batava amaraso nk’Abanyamerika b’inzirakarengane bicwa cyangwa bishwe n’imitwe y’iterabwoba
Baracyadufata nk’abacakara, ariko iyo ngoyi tugomba kuyibohora byanze bikunze.

Umunyabyaha wese, yaba umuzungu, umwarabu cyangwa umwirabura, agahanwa nk’uko uburenganzira bwa muntu birirwa baririmba bubiteganya.

2022-05-20
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza ya Kigali bararira ayo kwarika nyuma yaho batagaragariye ku rutonde rw’abahawe Impamyabumenyi.

Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza ya Kigali bararira ayo kwarika nyuma yaho batagaragariye ku rutonde rw’abahawe Impamyabumenyi.

Editorial 13 Mar 2017
Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Editorial 12 Oct 2018
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Editorial 08 Jan 2025
Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Editorial 05 Sep 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru