Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Kanama 2022, ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali byamaze gutangaza ko bwagiranye amasezerano n’abakinnyi babiri bashya, abo bakinnyi ni Akayezu Jean De Dieu na Rucogoza Elias ukina mu kibuga hagati.
Binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter ndetse na Instagram nibwo batangaje ko bagiranye amasezerano na Akayezu Jean De Dieu wari usanzwe akinira ikipe ya Etincelles FC, ni mugihe Rucogoza Elias ukina mu kibuga hagati, yari asanzwe akina muri Bugesera FC.
Akayezu Jean De Dieu usanzwe akina ku ruhande rw’iburyo inyuma, yanyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Etincelles yari amazemo igihe, iyi yayigezemo nyuma yaho yanakiniye ikipe ya Police FC.
Rucogoza Elias we usanzwe akina mu kibuga hagati afasha abugarira mu ikipe ya Bugesera FC, yananyuze mu ikipe ya AS Muhanga yo mu majyepfo y’igihugu yanayirebe Kapiteni mbere y’uko yerekeza mu ikipe yatozwaga na Ndayiragije Etienne.
Kugeza ubu AS Kigali irimo kwiyubaka kuri aba bakinnyi babiri bahawe amasezerano y’imyaka ibiri bakinira ikipe ifashwa n’umujyi wa Kigali, irimo kwitegura gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na APR FC.
Usibye AS Kigaki yo ikomeje kwiyubaka, ku ruhande rwa Musanze FC yo yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu yari isanganywe, aba barimo Ndagijimana Ewing wasabye ko yatandukana na Musanze FC kubera ko atabona umwanya wo gukina.
Nyuma yo gusaba gutandana n’ubuyobozi bwa Musanze FC, Ewing wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe yahise yemererwa n’ikipe ko amasezerano bayasesa akerekeza muyindi kipe ashaka ndetse azabonamo n’umwanya.
Abandi bakinnyi bamaze gutandukana na Musanze FC, abandi batakomezanyije n’iyo kipe ni Uzayisenga Maurice uzwi nka Jay ndetse na Niyonsenga Ibrahim uzwi ku izina rya Kibonge.
N’ubwo Musanze FC imaze gutandukana n’aba bakinnyi, hari abandi batangiye kugirana ibiganiro bari basoje amasezerano ngo barebe ko bagumana n’iyo kipe, abo bakinnyi ni Twagirimana Pacifique, Murangamirwa Serge, Habyarimana Eugene, Niyonkuru Vivien, Hategekimana Idrissa na Irokana Samason.