APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2015/2016 itarakina umukino wa nyuma shampiyona, nyuma y’uko Rayon Sports FC itsindiwe i Muhanga igitego 1 ku busa na AS Muhanga.
Rayon Sports yasabwaga gutsinda imikino y’ibirarane 3 ifite, igategereza kureba ikizava hagati ya APR FC na AS Kigali, kugirango irebe ko yabona amahirwe yo kwegukana igikombe cya sha shampiyona.
Uwayezu Jean Bosco ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, mu gice cya 2 cy’umukino
Rayon Sports yari yaruhukije abakinnyi bamwe barimo umuzamu Bakame, Manzi Thierry, Savio Nshuti na Ismaila Diarra, ntiyabashije kwishyura iki gitego.
Iyi kipe yahushije penaliti yatewe na Kasirye igafata igiti cy’izamu. Yakomeje kotsa igitutu ariko ntibyagira icyo biyimarira, umuzamu wa AS Muhanga, Munyaneza Jacques, ayibera ibamba.
Ni umwe mu mikino 3 y’ibirarane Rayon Sports yari ifite. Iyo itsinda iyi mikino yose yari gusigara irushwa na APR FC inota 1, igategereza kureba niba iyi kipe izatsindwa na AS Kigali. Undi mukino w’ikirarane wahuje Mukura yatsinzwe na Marines 2-0.
Ni igikombe cya 15 cya shampiyona mu myaka 22, iyi kipe ya APR FC yegukanye, hano mu Rwanda, kiyihesha tike yo kuzagararira u Rwanda, umwaka utaha muri Champions League na CECAFA Kagame Cup.
Kibaye igikombe kandi cya 3 cya shampiyona, APR FC yegukanye yikurikiranya.