• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»AS Muhanga ya nyuma ibujije Rayon Sports gusatira AS Kigali

AS Muhanga ya nyuma ibujije Rayon Sports gusatira AS Kigali

Editorial 17 Feb 2016 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yaniwe gutsinda ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa mbere, yanganyije n’ikpe ya Bugesera 1–1. Ni mu mikino y’umunsi wa 11 yabaye kuri uyu wa kabiri.

-2155.jpg

Ismaila Diarra rutahizamu mushya wa Rayon ntiyahiriwe nizamu

Ikipe ya Rayon Sports yaniwe gutsinda ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa mbere, yanganyije n’ikpe ya Bugesera 1-

-2156.jpg

Uyu mukino wok u munsi wa 11 wa shampiyona waberaga I Nyamirambo kuri stade ya Kigali, benshi bakekaga ko uri bworohere ikipe ya Rayon Sports, yari iherutse kwitwara neza, igatsindira Gicumbi iwayo ibitego 2-0, byatsinzwe na Ismaila Dialla.

Kuri uyu mukino si ko byaje kugenda kuko Rayon Sports yerekanye urwego ruri hasi cyane, nubwo yagiye ihusha amahirwe amwe ni amwe, ugereranije na AS Muhanga.
-2157.jpg

Igice cya mbere cyari kitaryoheye ijisho na gato, cyarangiye Rayon Sports iteye mu izamu inshuro 1, mu gihe ikipe ya AS Muhanga, itateyemo umupira ni umwe werekeza mu izamu.

Igice cya kabiri, habayeho impinduka ku mpande zombi, cyane cyane ku ikipe ya Rayon Sports, ariko ntibyagira icyo byongera ku migendekere y’umukino.

Umutoza Ivan Minnaert aganira n’itangazamakuru, yagaragaje ko atigeze yishimira na gato, uko abasore be bitwaye.

Yagize ati: ” Oya ntabwo twavuze ko tuzabatsinda byoroshye mu mikino tuzakina. Gusa uyu munsi byose twakoraga, byagendaga gahoro cyane.Abakinnyi banjye bapimaga ibiro 200 uyu munsi. Mu gice cya mbere ni uko byari bimeze.

Mu minota 30 ya mbere twagize amahirwe 3 cg 4 twagombaga gutsinda ariko siko byagenze. Ni ibintu bitesha umutwe kubonaaaa… ku muntu ushyize mu kibuga, ukeka ko hari ibyo agiye guhindura, ugakeka ko hari icyo agiye kongera mu mukino..ariko bikanga”

Ku ruhande rw’umutoza wa AS Muhanga, Eduard wabonaga inota rya 3 mu manota 33 yagakwiye kuba yarasaruye, yatangarije abanyamakuru ko hari icyizere ko mu minsi iri mbere, bizagenda neza, nyuma yo gutangira nabi shampiyona.

Edward utoza Muhanga yagize ati:” Ntabwo twari twiteguye na gato kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ariko nyuma twisanze tubonye aya mahirwe, biratugora cyane.” ” Imikino ibanza yaratugoye bikomeye, ariko ubu mfite icyizere ko ibintu bizagenda neza mu minsi iri mbere, kuko komite yamaze kubonyizeza.”

AS Muhanga, yamaze kongeramo abandi bakinnyi batandukanye, basanzwe bamenyereye shampiyona y’aha mu Rwanda, barimo Omar Hitimana wakinnye uyu mukino, na Hategekimana Bonavanture uzwi nka Gangi, ndetse na Rutahizamu Bokota Labama.

Kuri uyu wa gatatu:

15H30:

Police vs Espoir (Kicukiro)
Musanze FC vs Mukura (Ubworoherane)
Rwamagana vs Kiyovu Sports (Rwamagana)

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe ya AS Kigali ya mbere mu rutonde rwa shampiyona yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1, ikipe ya Sunrise inganya 1-1 na Gicumbi, Marines mu mukino wayihuzaga na Etincelles baturanye, iyitsinda 1-0.


Source:Umuseke

M.Fils

2016-02-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Editorial 04 Oct 2023
Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Editorial 06 Jan 2018
CAF yahaye amadolari ibihumbi 500 ibihugu bizaserukira Afurika mu gikombe cy’Isi

CAF yahaye amadolari ibihumbi 500 ibihugu bizaserukira Afurika mu gikombe cy’Isi

Editorial 02 Dec 2017
CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

Editorial 09 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)
IMIKINO

Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)

Editorial 27 Feb 2019
Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2022
Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano
Amakuru

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Editorial 05 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru