Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse.
Uwo muryango wanzuye kohereza itsinda ry’intumwa zawo muri icyo gihugu kuganira n’abantu batandukanye hagamijwe gukumira imvururu zishobora gukurikira ayo matora.
Mu matora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora ku wa 10 Mutarama 2019, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi ni we watsinze n’amajwi 38.57%.
Iyo ntsinzi ntiyishimiwe na Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wamuguye mu ntege n’amajwi 34.83%, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.
Perezida Paul Kagame uyoboye AU, kuri uyu wa Kane yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo bya Congo ibera Addis Abeba muri Ethiopia.
Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16 barimo abo mu nama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), abo mu muryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije unashinzwe ububanyi n’amahanga wa Congo, Léonard She Okitundu.
Itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama, ryavuze ko nyuma yo kuganira byimbitse, abayitabiriye basabye ko gutangaza ibyavuye mu matora biba bihagaritswe.
Rigira riti “Abakuru n’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama banzuye ko hari impungenge zikomeye ku buziranenge bw’ibyavuye mu matora by’agateganyo nkuko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora. Kubw’ibyo, basabye ko gutangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu biba bihagaritswe.”
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma kandi bemeje kohereza muri Congo itsinda ry’intumwa zigizwe n’Umuyobozi w’Umuryango, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma ndetse n’umuyobozi wa Komisiyo ya AU.
Intego y’izo ntuma ni ukujya kuganira n’abo bireba muri Congo hagamijwe kumvikana ku buryo bwiza bwo gusohoka mu bibazo icyo gihugu kirimo.
AU yasabye abo bireba bose muri Congo kuzorohereza izo ntumwa kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo biri mu gihugu.
Itangazo rigira riti “Inama yasabye abo bireba bose muri RDC gukorana neza n’iryo tsinda ry’intumwa za Afurika mu nyungu z’igihugu cyabo n’abaturage bacyo. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagaragaje umuhate wa AU mu gukomeza guherekeza abaturage ba RDC muri ibi bihe.”
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rufata umwanzuro ku kirego Martin Fayulu yarugejejeho arusaba gutegeka kongera kubara amajwi. Ni narwo rwemeza niba Tshisekedi koko yaratsinze amatora bidasubirwaho cyangwa niba bisubirwamo.
Biteganyijwe ko uwatsinze amatora azarahira tariki 22 Mutarama uyu mwaka.