• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»POLITIKI»AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

Editorial 18 Jan 2019 POLITIKI

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse.

Uwo muryango wanzuye kohereza itsinda ry’intumwa zawo muri icyo gihugu kuganira n’abantu batandukanye hagamijwe gukumira imvururu zishobora gukurikira ayo matora.

Mu matora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora ku wa 10 Mutarama 2019, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi ni we watsinze n’amajwi 38.57%.

Iyo ntsinzi ntiyishimiwe na Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wamuguye mu ntege n’amajwi 34.83%, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Perezida Paul Kagame uyoboye AU, kuri uyu wa Kane yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo bya Congo ibera Addis Abeba muri Ethiopia.

Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16 barimo abo mu nama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), abo mu muryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije unashinzwe ububanyi n’amahanga wa Congo, Léonard She Okitundu.

Itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama, ryavuze ko nyuma yo kuganira byimbitse, abayitabiriye basabye ko gutangaza ibyavuye mu matora biba bihagaritswe.

Rigira riti “Abakuru n’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama banzuye ko hari impungenge zikomeye ku buziranenge bw’ibyavuye mu matora by’agateganyo nkuko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora. Kubw’ibyo, basabye ko gutangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu biba bihagaritswe.”

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma kandi bemeje kohereza muri Congo itsinda ry’intumwa zigizwe n’Umuyobozi w’Umuryango, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma ndetse n’umuyobozi wa Komisiyo ya AU.

Intego y’izo ntuma ni ukujya kuganira n’abo bireba muri Congo hagamijwe kumvikana ku buryo bwiza bwo gusohoka mu bibazo icyo gihugu kirimo.

AU yasabye abo bireba bose muri Congo kuzorohereza izo ntumwa kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo biri mu gihugu.

Itangazo rigira riti “Inama yasabye abo bireba bose muri RDC gukorana neza n’iryo tsinda ry’intumwa za Afurika mu nyungu z’igihugu cyabo n’abaturage bacyo. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagaragaje umuhate wa AU mu gukomeza guherekeza abaturage ba RDC muri ibi bihe.”

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rufata umwanzuro ku kirego Martin Fayulu yarugejejeho arusaba gutegeka kongera kubara amajwi. Ni narwo rwemeza niba Tshisekedi koko yaratsinze amatora bidasubirwaho cyangwa niba bisubirwamo.

Biteganyijwe ko uwatsinze amatora azarahira tariki 22 Mutarama uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, (ubanza ku ntebe y’imbere) akurikiye ibiganiro byatangiwe muri iyi nama

Perezida wa Angola, João Lourenço, (wa kabiri uturutse iburyo) ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari muri iyi nama

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, ni umwe mu bayitabiriye

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye inama yiga ku buryo muri RDC hataba imvururu zishingiye ku matora

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, aganira na mugenzi we wa Tanzania, Augustine Mahiga

2019-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Editorial 15 Sep 2023
Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye

Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye

Editorial 19 Apr 2019
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

Administrator 17 Nov 2025
Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Editorial 27 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza
ITOHOZA

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Editorial 14 Dec 2016
Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 5)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 5)

Editorial 17 Mar 2016
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi
Amakuru

Editorial 06 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru