Amakuru ava muri Australia akomeje guhamya ko muri icyo gihugu hari abajenosideri benshi bidegembya, harimo n’abakatiwe n’inkiko kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo bagizi ba nabi bibumbiye mu kiswe RAQ, ishyirahamye ry’Abanyarwanda baba ahitwa “Qeensland”. Intego y’iri shyirahamwe ni ugutagatifuza abajenosideri, no guhuma amaso amahanga rihakana rikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako rikusanya inkunga yo gufasha imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN, RNC n’iyindi.
Ayo makuru yizewe aragaragaza urutonde rw’abagize iryo shyirahamwe, barimo uwitwa Frodouard Rukeshangabo ukomoka mu yahoze ari komini Kigarama muri Kibungo. Uyu ni umwicanyi ruharwa wanakatiwe n’inkiko gacaca igifungo cy’imyaka 30. Yageze aho muri Australia avuye muri Malawi, aho yikangaga ko azafatwa, maze ahitamo kujya aho yibwira ko ari kure y’ubutabera.
Kuri uwo rutonde kandi hariho Amiel Nubaha , uyu akaba umuhungu wa Rukeshangango. Bombi basabitswe n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Abandi bagizi ba nabi batuye muri Ausrtralia ndetse bakomeje gukingirwa ikibaba na bamwe mu bategetsi b’icyo gihugu, twavuga nka:
Pacifique Gakindi.
Uyu ni ruharwa wamaze abantu iwabo i Gishyita mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Yashinjwe ubwicanyi kenshi haba mu nkiko Gacaca aho akomoka, haba no mu manza z’abajenosideri mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda. Yageze muri Australia avuye muri Zambiya, aho yabanaga n’abandi benshi basize bakoze ishyano mu Rwanda.
Théogene Ngabo.
Uyu niwe perezida w’ishyirahamwe ry’abajenosideri baba Queensland, akaba ari nawe uhagarariye MRCD-FLN, wa mutwe w’iterabwoba wa Paul Rusesabagina, muri Australia. Ni umwe mu batsembye Abatutsi mu yahoze ari Komini Muvumba, muri Byumba.
Jean Baptiste Nshimiyimana.
Uyu ni umukangurambaga ukomeye wa RNC, ndetse akaba umwe mu begeranya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya FLN, atitaye ku kuba iyi mitwe yombi ari iy’iterabwoba.
Enock Ruhigira.
Uyu yahoze ari Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Yuvenali Habyarimana, birumvikana akaba ummwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Avatutsi. Akomoka mu yahoze ari Komini Bwakira muri Kibuye, akaba umwe mu bakwiza impuha z’uko Abatutsi aribo biyishe ubwabo.
Noheli Zihabamwe n’umugore we Delphina Uwamwiza.
Ubusanzwe anmazina nyayo ya Zihabamwe ni Noheli Yandamutso. Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2000, Leta y’uRwanda imwohereje kwiga muri Australia. Arangije amasomo yanze gutaha ngo ntiyaza gukorera”Leta y’Abatutsi”, ndetse ahita anahindura umwirondoro we. Kimwe n’umugore we Uwamwiza, babeshya ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ahubwo bakomoka ku bajenosideri. Ni umwe mu bayoboke ba RNC n’indi mitwe y’iterabwoba. Ese guhindura umwirondoro mu buriganya, muri Australia ntacyo bitwaye?
Nelson Muhirwa n’umugore we Yvette.
Aba bombi batuye ahitwa Perth, aho bageze bavuye mu nkambi z’abajenosideri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Zambiya. Ni bamwe mu bakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, bakaba mu bahamya ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.
Mukombozi Robert
Uyu we ni n’umunya Uganda, ariko urwango afitiye uRwanda n’Abanyarwanda, ruturuka ku kuba muw’2008 yarirukanywe mu Rwanda, aho yiyitaga umunyamakuru, kandi ahubwo yari umukwizabinyoma.Ubu ni umurwanashyaka wa FLN, amakuru akavuga ko ari umwe mu bayishakira inkunga hirya no hino nu isi, harimo na Uganda, igihugu cye cy’amavuko.
Urutonde ni rurerure, kandi tuzakomeza kubagezaho abaruriho.
Igihugu cya Austalia ni kimwe mu bikunze gushimwa na ya miryango y’ikinamico, ivuga ko irengera uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch na Amnesty International. Ukibaza rero ukuntu “indashyikirwa”mu guharanira uburenganzira bwa muntu ihindukira ikaba igicumbi cy’abajenosideri n’abayoboke b’imitwe y’iterabwoba. Ese iyi Australia yatinyuka gucumbikira Umunazi bizwi ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi?Niba itabitinyuka rero, iri ni rya rondaruhu n’agasuzuguro bikorerwa abirabura, cyane cyane Abanyafrika. Kuba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo bivuze imbere y’abategetsi ba Australia, kuko Abatutsi ari ubwoko bafata nk’udafite agaciro. Ngiyo demokarasi n’uburenganzira bwa muntu bahora batwigisha.
Isoko: Great lakes Eye