Banki nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 z’amadolari azafasha muri gahunda yo guteza imbere ubumenyi mu bucuruzi, SBDP.
Iyi nguzanyo yemejwe n’inama y’ubutegetsi ya BAD, izifashishwa mu kongera umusaruro w’inganda ziciriritse no guhanga imirimo 200 000 buri mwaka.
Banki itanze iyi nkunga mu gushyigikira ubukungu w’u Rwanda buzamuka ku kigero cya 6.8 % buri mwaka kuva muri 2014 ndetse na gahunda igihugu cyihaye yo guhanga imirimo 200,000 buri mwaka idashingiye ku buhinzi.
Gahunda ya SBDP ifite intego yo kuba yateje imbere inganda ziciriritse 100 na koperative 500 bitarenze umwaka wa 2020 bizafasha izo nganda kongera ubwiza bw’umusaruro zatangaga kandi n’amafaranga zinjizaga akiyongera.
BAD ivuga ko urwego rw’abikorera arirwo nkingi yo guca ubushomeri mu gihugu, nyamara mu Rwanda ntiruratera imbere ku buryo rwahangana n’umubare w’ubushomeri buhari.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda iherutse kwerekana ko ubushomeri buhagaze kuri 16.7 %, mu rubyiruko bukaba ku kigero cya 21 %.
Iyi nguzanyo ya BAD kandi izafasha urubyiruko n’abagore binyuze mu Mirenge SACCO.
Gahunda ya SBDP ni iya Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na BAD, urwego rw’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bazajya batanga inama y’uburyo iyo gahunda yanozwa.
Banki nyafurika itsura Amajyambere yagiye itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwaremezo, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.
Mu Mwaka ushize, iyi banki yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 50 z’amadolari muri gahunda ya SEEP III igamije kongera ubumenyi mu guhanga imirimo. Iyi gahunda yari igamije guhanga imirimo mishya 30,000 idashingiye ku buhinzi mu mwaka wa 2016 na 2017.