• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.

Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.

Editorial 13 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya arerekana ko wa mugore Idamange Yvonne wadukanye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharabika ubuyobozi bw’uRwanda, asanganywe ubucuti bwihariye n’abo mu mitwe y’iterabwoba itegura kugirira nabi Abanyarwanda.

Muri izo nkoramutima za Idamange Yvonne harimo Ingabire Victoire wanafungiwe ibyaha nk’ibyo Idamange yagombye gukurikiranwaho,  Ntaganda  Bernard uhora wiyitirira ishyaka PS-Imberakuri kugirango ashobore kwitwa umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi maze avuge ibyo ashaka, hakabamo rero n’abayoboke ba Jambo Asbl bakomoka ku bajenosideri, bakaba barahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu by’ukuri bagambiriye gutagatifuza ababyeyi babo bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.

Kuri aba bose hiyongeraho abanyamahanga batifuriza icyiza uRwanda, n’ikimenyimenyi umunyakanadakazi Judi Rever,uhora mu bikorwa bigoreka amateka y’uRwanda, yabaye uwa mbere mu gushimagiza amahomvu ya Idamange Yvonne. Abandi bashyirwa mu majwi ni bamwe mu banyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga mu Rwanda. Uwaduhaye amakuru afite ibimenyetso bifatika.

Uwo muntu usanzwe atanga  amakuru yizewe,  yatubwiye ko hagati y’ Ugushyingo 2020 na Mutarama 2021, Idamange yagiye mu rugo kwa Ingabire Victoire inshuro nibura  4, ahurira yo na Ntaganda Bernard, abanyamakuru Gatanazi Etienne wa Real Talk na DW, na Eric Bagiruwubusa w’Ijwi rya Amerika. Muri iyo mibonano,  Idamange Yvonne yagishaga inama izo nshuti ze ku bijyanye n’umugambi wo gusebanya yari yaratangiye gutegura, maze abo bari kumwe bamubwira ko ibyo akora ari “ikimenetso cy’ubutwari”, kandi ko akwiye”gukora amateka”.

Abo banyamakuru  ngo baba barijeje Idamange Yvonne kuzamuba hafi, bakajya batangaza ibyo yavuze, kandi bakazamutabariza igihe  byaba bimuviriyemo ibibazo. Hibukwe ko mu mwaka w’2006, Ingabire Victoire yavugiye ku maradiyo arimo BBC, Ijwi rya Amerika n’indi radiyo yo mu Buholandi, ko”… Leta y’uRwanda icuruza amagufwa ….ikaba yanga abacitse ku icumu  kuko ababaga mu Rwanda mbere ya 94 bose bafatwa nk’Interahamwe”. Ibi nibyo Idamange  yirirwa asubiramo .

Tariki 16 Ukwakira, iya 22 n’iya 28 Ugushyingo 2020. Uwitwa Laure  Uwase wo muri Jambo Asbl yahamagaye Yvonne Idamange akoresheje telefoni itagaragaza nomero, buri gihe bakavugana iminota iri hagati ya 15 na 30. Babaga bagambana ku bigomba gutangazwa ngo “byerekana isura nyayo y’abategetsi b’u Rwanda”. Mu byo basezeranye ko Idamange azarocangwamo, harimo  kuvuga ko Leta y’u Rwanda ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi nk’iturufu yo guhungeta abatavuga rumwe nabwo,  no kwishakira imfashanyo z’abagiraneza. Harimo kandi kuvuga ko Leta y’u Rwanda ngo yifitiye inyungu za politiki mu gukabiriza icyorezo cya COVID-19,  igahutaza abaturage ibigambiriye. Abo imaze guhitana, ibyo u Rwanda rukora ngo rufashe abaturage guhangana n’iki cyorezo, byose ntibibareba.

Tariki 08 Mutarama 2020, ahagana saa moya z’umugoroba, Yvonne Idamange yakiriye telephone, maze yirukira kuyitabira mu cyumba gifunze, agarutse abwira abo bari kumwe ko yitabaga umugabo we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyamara umugabo we akavuga ko atigeze amuhamagara.  Umwe mu bari bari kumwe na Idamange avuga ko mbere y’uko uyu mugore afata telephone, uyu mushyitsi ngo yarabutswe numero itangirwa na + 32, bisobanura ko uwamuhamagaye atari muri Amerika, ahubwo yari mu Bubiligi. Icyaba cyarateye Idamange kubeshya nacyo cyatumye abakurikirana imyitwarire ye bahamya ko yavuganaga na za nkunguzi zigenzi ze zo muri Jambo Asbl.

Bukeye bwaho tariki 09 Mutarama,  uwitwa Eric Munyemana yandikiye Idamange ubutumwa bwa whatsapp, amubwira ngo “turi kumwe”. Ubu butumwa Idamange yahise abusiba nyamara byari byamaze kumenyekana ko uwo Eric Munyemana ari mwene Kanyarukiga Gaspard ,umujenosideri ruharwa, ubu ufungiye muri Benin. Eric Munyemana yabanje muri RNC, ariko ubu ni umubitsi wa MRCD na FLN ya Paul Rusesabagina.

Kuwa  gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Idamange Yvonne yahamagaye Radiyo Ijwi rya Amerika, ( abinyujije ku  munyamakuru Eric Bagiruwubusa avuga ko umwana we “yashimuswe n’abagamije kumucecekesha”. Iyo nkuru  yahise itangazwa , nta no kubaza niba inzego z’umutekano hari icyo zaba zibiziho. Nyuma umwana yaje kwigaragaza, avuga ko yaraye mu gihano muri stade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aha icyari kigamijwe ni ugukomeza gusiga isura mbi inzego z’umutekano,  ngo bigaragare ko zitera ubwoba umuryango wa Idamange.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, uwitwa Matata Joseph yitwikiriye ikiryabarezi”CLIIR” ngo kirengera uburenganzira bwa muntu, kandi ahubwo kigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya Leta y’u Rwanda, maze asohora amanjwe ngo ni itangazo ryo gushyigikira amahomvu ya Idamange, no kumwizeza ko ibigarasha, Interahamwe n’impuzamugambi zimuri inyuma. Uyu Matata Joseph, w’ Umunyekongo, amaze imyaka n’imyaniko ku muhanda i Burayi avuza amadebe,  asebya Abayobozi b’u Rwanda, nyamara nta na kimwe yakuyemo. Gutungwa n’ibisigazwa by’imbwa z’abazungu byamwigishije kumoka!!

Aya makuru n’andi tukibakusanyiriza aragaragaza ko ibyo Idamange Yvonne avuga  biri mu mugambi munini wo guhindanya isura y’u Rwanda. Aritwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akibwira ko adashobora gukurikiranwa ku byaha byo kuyipfobya. Abasanzwe muri uyu mugambi baramushyira imbere ngo asakuze kuko bo basanganywe ubusembwa,  bakumva ko  ijambo ry’ uwacitse ku icumu rya Jenoside, n’iyo ryaba amateshwa,  ryakumvikana kurusha iryabo. Nyamara ni ukwibeshya, kuko ikinyoma gihora ari ikinyoma hatitawe ku wagihimbye. Amakuru ava mu Bubiligi no mu bihugu byinshi byo mu Burayi na Amerika, aravuga ko ubu ibigarasha n’Interahamwe byirirwa byigamba ko byabonye umuvugizi. Umunyarwanda yaravuze ngo “umuheto woshya umwambi bitazajyana” , ariko hari n’uwagize ati:”Ibikundanye birajyana”.

Idamange rero akenyere akomeze rero. Umuryango we ntako utamugize ngo areke amahano arimo, arahakana aratsemba, ahitamo kurumbira umuryango n’Igihugu. Nyamwanga kumva? Idamange, uzibuka gusubiza igihe cyararenze.

 

2021-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Editorial 18 Jun 2018
Agakino kari inyuma y’inkuru y’impimbano yo guhura kwa Perezida Kagame na Kiiza Besigye

Agakino kari inyuma y’inkuru y’impimbano yo guhura kwa Perezida Kagame na Kiiza Besigye

Editorial 01 Oct 2019
Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Editorial 15 May 2018
Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Editorial 08 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball
Amakuru

REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

Editorial 30 Jan 2023
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Senegal ( Video)
Video Clips

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Senegal ( Video)

Editorial 13 Nov 2017
Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Editorial 13 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru