Abagabo bane bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi ku itariki 13 Nzeri bacukura Gasegereti mu buryo butubahirije amategeko mu gishanga kiri mu kagari ka Gitabura, ho mu murenge wa Twumba.
Hafashwe Bangamwabo Martin, Nkurikiyinka Marc, Manirafasha Jotham na Nsekanabo Thomas, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Twumba mu gihe iperereza ku byo bakurikiranweho rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko bigira ingaruka mbi ku bidukikije no ku binyabuzima muri rusange.
Yibukije ko kuyacukura bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi ko ubuhawe agomba kutangiza ibidukikije.
CIP Kanamugire yagize ati:”Kurengera ibidukikije ni ugusigasira ubuzima muri rusange. Bamwe mu bakora iyo mirimo mu buryo butubahirije amategeko babikomerekeramo, abandi bakabiburiramo ubuzima. Abantu barakangurirwa kwirinda ibikorwa nk’ibyo biciye ukubiri n’amategeko, kandi bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Yasabye abafite ibirombe n’ababikoramo guhora basuzuma ko ibikoresho bifashisha muri iyo mirimo ari bizima, basanga hari ibishaje bakabisimbuza ibishya kugira ngo hirindwe impanuka.
Yashimye abatanze amakuru yatumye abo bane bafatwa, kandi asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru yatuma bikumirwa.
Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.