Mu karere ka Nyanza, Polisi yakoze umukwabu ku bantu benga bakanacuruza inzoga zitemewe ku italiki ya 12 Ukwakira maze hafatwa abantu bane na litiro 310 z’nzoga yitwa muriture.
Muriture kikaba ari ikinyobwa kitemewe gikorwa mu mvange y’amazi, ibisigazwa by’isukari, amatafari ahiye n’ibibabi by’icyayi,…
Abafashwe ni Bitangampuruza Charles w’imyaka 38 wafatanywe litiro 90; Nyangezi Leonidas w’imyaka 32 wafatanywe litiro 100, Byiringiro Theogene w’imyaka 21 wafatanywe litoro 120 na Sindayigaya Ibrahim we wafatanywe udupfunyika tw’urumogi.
Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje maze nabo bagakorerwa ibisabwa mbere yo gushyikirizwa ubutabera.
Avuga kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeza , bigamije guhagarika uruhererekane rw’ibiyobyabwenge , cyane cyane abakora inzoga zitemewe z’ubwoko bwose.
CIP Hakizimana yagize ati:”Haracyari amahirwe ngo n’abatarafatwa bisubireho babireke kuko ibikorwa byo kubashakisha byo bizakomeza kugeza ku wa nyuma, cyane cyane ko mu babyenga hagenda havamo abaduha amakuru ya bagenzi babo n’aho babikorera.” Yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru atuma intego y’iriya mikwabu igerwaho.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
RNP