• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Editorial 17 Oct 2016 Mu Mahanga

Mu karere ka Nyanza, Polisi yakoze umukwabu ku bantu benga bakanacuruza inzoga zitemewe ku italiki ya 12 Ukwakira maze hafatwa abantu bane na litiro 310 z’nzoga yitwa muriture.

Muriture kikaba ari ikinyobwa kitemewe gikorwa mu mvange y’amazi, ibisigazwa by’isukari, amatafari ahiye n’ibibabi by’icyayi,…

Abafashwe ni Bitangampuruza Charles w’imyaka 38 wafatanywe litiro 90; Nyangezi Leonidas w’imyaka 32 wafatanywe litiro 100, Byiringiro Theogene w’imyaka 21 wafatanywe litoro 120 na Sindayigaya Ibrahim we wafatanywe udupfunyika tw’urumogi.

Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje maze nabo bagakorerwa ibisabwa mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

Avuga kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeza , bigamije guhagarika uruhererekane rw’ibiyobyabwenge , cyane cyane abakora inzoga zitemewe z’ubwoko bwose.

CIP Hakizimana yagize ati:”Haracyari amahirwe ngo n’abatarafatwa bisubireho babireke kuko ibikorwa byo kubashakisha byo bizakomeza kugeza ku wa nyuma, cyane cyane ko mu babyenga hagenda havamo abaduha amakuru ya bagenzi babo n’aho babikorera.” Yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru atuma intego y’iriya mikwabu igerwaho.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

RNP

2016-10-17
Editorial

IZINDI NKURU

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 15 Jul 2021
Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Editorial 17 Nov 2017
Sebudidimba John, arwariye bikomeye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika aho ashinja ingabo z’igihugu cye cya Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Sebudidimba John, arwariye bikomeye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika aho ashinja ingabo z’igihugu cye cya Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Editorial 13 Dec 2019
Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Editorial 17 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 
Amakuru

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Editorial 31 Jan 2024
Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza

Editorial 04 Aug 2016
Kweguza Trump birasaba iki?
POLITIKI

Kweguza Trump birasaba iki?

Editorial 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru